• 13/12/2019 10:48 30

Kamonyi: ‘Ubwoko ntibukiriho’, bagaya ababangamira gahunda y’Ubumwe

Ihuriro ry’abagize Ubumwe n’Ubwiyunge mu Karere ka Kamonyi rigaragaza ko kuba mu byangombwa biranga abantu hatacyandikwamo ubwoko byatumye Abanyarwanda batakibona mu ndorerwamo y’amoko, bagaya cyane ababangamira ubumwe n’ubwiyunge.

Ku biro by’Akarere ka Kamonyi

Hon. Manzi Alphonsine Mukarugema umwe mu bagize iryo huriro, mu kiganiro yatanze gikubiyemo ubuhamya bw’ibyo yanyuzemo muri Repubulika ya Mbere ndetse n’iya Kabiri, avuga ko mu mashuri bahagurutsaga abana bashingiye ku bwoko bwanditse mu ndangamuntu z’ababyeyi babo.

Avuga ko hari n’ibyangombwa abatiga basabaga byabaga byanditsemo amazina y’ubwoko, ikibazo avuga ko kitabaga gifitanye isano na serivisi abaturage bifuzaga guhabwa mu Butegetsi.

Yagize ati: “Ubusanzwe Abanyarwanda babarizwaga mu moko 18, intambwe imaze guterwa ni nziza, gusa hari bake bakoma mu nkokora gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge.”

Musabeyezu Thacianna Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yabwiye Umuseke ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahunze Igihugu ari bo bakunze gupfobya no guhakana ko yabayeho.

Ati: “Hirya no hino mu Gihugu twumva ko hari uwarokotse Jenoside wishwe, ibi byerekana ko ibisigisi by’Ingengabitekerezo ya Jenoside turimo guhangana na byo.”

Yavuze ko Ubuyobozi bwiza Abanyarwanda bafite butanga ikizere ko na bike bikiriho bizarangira, abafite ingengabitekerezo ya Jenoside bahindure imyumvire.

Kayitesi Alice Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi  yavuze ko mu bidindiza gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge harimo n’abanga kwishyura imitungo bangije muri Jenoside nubwo  abayangije bose badafite ubushobozi bungana.

Ubushakashatsi Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yakoze mu mwaka wa 2015 bwerekana ko igipimo cy’ubumwe kigeze kuri 92,5%.

Mu Karere ka Kamonyi hari imanza zirenga 400 zitararangizwa, Mayor  Kayitesi avuga ko bihaye intego ko uyu mwaka yo kurangiza 300 muri zo.

Mu mwiherero w’iminsi ibiri abagize Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge bazibanda mu biganiro bya Ndi Umunyarwanda nk’isano muzi Abanyarwanda bahuriyeho.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Kamonyi

8 Ibitekerezo

  • Buretse twinjire mu cyunamo cya jenoside yakorewe abatutsi, maze twumve imbwirwaruhame bariya bashingantahe n’abategarugori bazatanga, cyangwa ibyo bazasoma bazaba bateguriwe: abo twibuka abo ari bo, ababishe, abo dufashe mu mugongo, abakwiye gusaba imbabazi, abagifite ingengabitekerezo ya jenoside abo ari bo, etc. Ikintu Imana yanga kurusha ibindi byose, ni uburyarya. Nicyo cya mbere Yezu yapfaga n’abafarizayi.

    • Nkunze igitekerezo cyawe. Umvugiye ibindi ku mutima.

  • Ikintu gishya aba bantu batwunguye ni ikihe? Ibyo bavuga ni nko guhumiriza ukareba hejuru,ucyemeza ko izuba ritabaho kandi ricanye ku manywa. Mwanainchi rwose urakoze rata.

  • Mu Burundi nta moko yigeze abamundangamuntu zabo yewe nabo baje kubohoza u Rwanda ntamoko yabaga mungangamuntu zabo. Ese koko ayo moko bayamenye bageze mu Rwanda?

  • Mu banyarwanda na abarundi sinzi niba ari umuvumo niba ari uburozi bagotomeye ntiwambaza aho pe !!! Ngo ngire icyo nagusubiza
    Gusa icyo nzicyo nuko hari abantu niyo wakora operation 16 zu ubwonko bwabo ugateramo nu ubundi bushya
    Warangiza kumudota ava muri coma aribwo aririmba

  • Umugabo umwe yigeze kujya kudodesha abwira umudozi ati ndodera umwenda utandukanye n’indi yose ibaho, umudozi ati reka nkwereke azana metero aramupima, arangije aramubwira ati genda uzagaruke igihe iki n’iki. Yaragarutse umudozi aramubwira ati umwenda wawe wararangiye iyambure byose uwigere. Umugabo utwenda twose adufasha hasi harimo n’urubindo asigara uko yavutse, umudozi yikoza hirya ati ndawuzanye maze aramwegera bya nyirarureshwa yikoreshwa nkaho ari kumwambika, arangije aramubwira ati urareba uburyo uberewe? Undi yego, umudozi ati sohoka ugende werekane hose umwenda wawe mushya udasanzwe. Umugabo akugira mu muhanda, akabona abantu barimo guseka ntamenye ibyo aribyo bigezaho aza kubaza ati ese ko museka nuyu mwenda wanjye mushya wabashimishije? Bati kweeeeee bati ese ntubonako wambaye ubusa yakobo agenda atera igipimo? Bati twagizengo wasaze ahubwo. Umugabo yirebye koko asanga yambaye ubusa maze akorwa n’ikimwaro maze ajya kubaza umudozi ibyo yamukoreye, undi ati wansabye kugukorera umwenda utabaho narawugukoreye ahubwo nuko utaboneshwa amaso. Sinjye wahera. Nabavugako nta moko akibaho bameze nkuyu mugabo, bibwirako ibyo bavuga aribyo (bibwirako bambaye) ariko mu by’ukuri ibyo bavuga sibyo tubona (bambaye uko bavutse). Erega akari ku mutima kamenywa na nyirako, mutegereze tugere muri Mata murebe ngo umwenda mwibwirako twambaye utadutamaza tugasanga twarabunuje ntitubimenye. Muribuka mu minsi yashize muri miss Rwanda ibyahavugirwaga? Hari umukobwa umwe bitaga amazina y’ibikoko, mubayamwitaga nta numwe wabibajijwe ahubwo twumvaga ariko bimeze, no mu kwezi gutaha kwa Mata indorerwamo tureberamo za ndayisaba turaba tuzifashije hasi twambare iza original, tuzongere kwambara iz’ubumwe Nyakanga kanga amabuguma kaje. Ubundi iyo ushaka kumenya tekinoloji zamoko twiberamo usoma igi**.com, niho ubonerako twibeshyera. Umuseke wo rwose amanota ya professionalism murayafite

  • Sha ibyo byanyu nge narabirenze iby’amoko sinkibyitayeho, nasanze umuntu ari umutima we kamere mbese, umva umututsi yakugirira nabi kimwe nuko umuhutu nawe yakugirira nabi ,njye icyo ndeba nicyo umuntu amariye gusa ibindi nabisize inyuma uri umutusi nkabona hari icyo umuriye twabana uri umuhutu umutwa nkabona na none hari icyo umariye twabana neza cyane naho ibindi ntacyo bivuze.ibindi ni ama turufu ya politiciens bazanye kugira ngo bajijishe abantu ubundi bo bibere ku butegetsi uretse ko mu rwanda uko mbibona ,byaragabanutse pee, mbona ubwoko busigaye ari 2 umukire , umukene sinzi niba uri ubwoko muramabarira ni category

  • Murakoze kuduha amakuru!
    Hon Manzi watanze ubuhamya ku karengane kari mu mashuli;nagahuze na bourse za farg zihabwa bamwe abandi bakabura amahirwe yo kwiga kubera ibyiciro by’ubudehe.Nta bumwe bwagerwaho hakiri ubusumbane ku mahirwe y’igihugu.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *