Kamonyi: Ubushinjacyaha bwasabye ko Gitifu wa Nyamiyaga n'abandi 7 bareganwa bafungwa iminsi 30 - UMUSEKE

Kamonyi: Ubushinjacyaha bwasabye ko Gitifu wa Nyamiyaga n’abandi 7 bareganwa bafungwa iminsi 30

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ubushinjacyaha bwasabye ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Nyamiyaga, Kubwimana Jean de Dieu n’abandi bantu 7 bareganwa, bafungwa iminsi 30 kubera ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta  bakekwaho bakekwaho.

Akarere ka Kamonyi

Mu rubanza ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo rurimo kuburanishwa n’Urukiko rw’ibanze rwa Gacurabwenge ruherereye mu Mu Karere ka Kamonyi, Ubushinjacyaha bwasabye ko Gitifu Kubwimana Jean de Dieu na bagenzi be 7 bakomeza gufungwa iminsi 30 kuko ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta bakekwaho, bikomeye kandi bikiri mu iperereza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Nyamiyaga Kubwimana Jean de Dieu, hamwe na Niyonzima Jean René baregwa ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta, gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, kuko bagiye bishyura amafaranga arenze ku yo bagombaga kwishyura.

Ubushinjacyaha bubashinja kandi ko bagiye bahimba inyandiko,  no gukoresha inyandiko zitavuga ukuri bakemeza ko bakiriye ibikoresho kandi ntabyo bakiriye.

Aba bagabo cyangwa kwemeza umubare urenze uwo bakiriye no gutanga isoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ibi byaha nibyo Ubushinjacyaha bwahereyeho bubasabira gufungwa iminsi 30 kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.

Ubushinjacyaha kandi bwasabye ko Nshimiyimana Jean de Dieu na Mushoza Cyrille baregwa kuba ibyitso mu kunyereza umutungo wa Leta, Mugenzi Jean Marie arashinjwa gucukura amabuye nta ruhushya afite na bo bafungwa by’agateganyo.

Ubushinjacyaha kandi bwasabye ko Byiringiro Jean Marie Vianney na Ntirenganya Védaste bafungwa iminsi 30, kubera ko bakekwaho gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, kuko bahimbye inyandiko z’abasuderi n’abafundi batakoze.

Na Bizimana Innocent uregwa kutamenyekanisha icyaha gikomeye cyakozwe na we bwasabye ko afungwa.

Ubushinjacyaha bukavuga ko Kubwimana Jean de Dieu wayoboraga Umurenge wa Nyamiyaga by’agateganyo, afatanyije n’umucungamali witwa Niyonzima Jean René bishyuye ba Rwiyemezamirimo batsindiye isoko ryo kugemura amabuye yo kubaka ibyumba by’amashuri kandi ayo mabuye yari mu isambu y’ikigo cya GS Mukinga.

Ubushinjacyaha bukavuga ko usibye abo ba Rwiyemezamirimo bafatanyije kunyereza umutungo wa Leta, hari n’abandi ba baringa benshi bagiye bahimba ko bagemuye ibikoresho kandi ari ibinyoma.

Mu kwiregura kwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Nyamiyaga Kubwimana Jean de Dieu ahakana ibyo aregwa, gusa bamwe mu batangabuhamya bakamushinja ko hari amafaranga menshi yanyereje binyuze muri ubu buryo.

Usibye uyu Gitifu, abo bareganwa 7 bahakana ibyaha bashinjwa.

Urukiko rwanzuye ko urubanza ruzasomwa taliki 21 Nyakanga saa kumi z’umugoroba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Nyamiyaga Kubwimana Jean de Dieu na bagenzi be 7 bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi Gacurabwenge.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi.

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Amashuli menshi yubatswe mu Rwanda hose ku nguzanyo ya World Bank.Abayobozi,entrepreneurs n’abafundi benshi banyereje amafaranga n’ibikoresho ku bwinshi kandi mu Rwanda hose.Abantu bakora amanyanga baba bashaka ubukire.Ntabwo bibuka ko Imana itubuza amanyanga kandi ko ejo twese tuzabisiga tugapfa.Ariko abumvira Imana kandi bakayishaka,bazazuka ku munsi w’imperuka,bagahabwa ubuzima bw’iteka muli paradizo.Niho batandukaniye n’abantu bibera mu gushaka iby’isi gusa.Bibwira ko ubuzima gusa ari ifaranga,shuguli,politike,etc…Bigatuma bakora ibyo Imana itubuza.Ikibabaje nuko iyo bapfuye bababeshya ko bitabye Imana,nyamara bible ivuga ko babora bikarangira,ntibazongere kubaho.Soma Abagalatiya 6,umurongo wa 8.

  • Uyu rwanamiza azasome Bible yose,Imana imaze kurema Umuntu yamuhushyemo umwuka wayo?(Roho) ikindi Umubwiriza 12,7-12 hatubwira ko Umuntu apfa umubiri ukajya mu gitaka Roho igasubira ku Mana,mwe kujya musoma Bible igice ngo mwigire abasesenguzi mwenyine ,iri kosa abahamya murarigira.rero Umuntu upfuye aba yitabye Imana yaba mubi cg mwiza .

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *