• 12/12/2019 5:08 26

Kamonyi: Hari umuhanda ugiye kuzura ariko abawubatse ntibarishyurwa miliyoni 100 Frw

Abaturage 82 bo mu karere ka Kamonyi barimo abakoze amuhanda Rugobagoba-Mukunguli n’abafite yabo yangijwe mu bikorwa byo kuwukora bavuga ko batarishyurwa mu gihe uyu muhanda wo ugiye kuzura.

Umuhanda Rugobagoba-Mukunguri ngo ugiye kuzura ariko abawukoze ntibarahembwa

Aba baturage bavuga ko Kompanyi yitwa Pyramide ibarimo miliyoni zikabakaba 100 Frw zirimo agomba kwishyurwa abakoze, abafite ibikorwa byabo byangiritse n’abandi babariwe ariko ntibishyurwe.

Bamwe muri aba baturage bavuga ko bamaze umwaka urenga bakora uyu muhanda wenda gutahwa ku mugaragaro batarishyurwa amafaranga bakoreye.

Aba bose bavuga ko batewe impungenge ko imirimo yo kubaka umuhanda iri hafi gusoza badahawe amafaranga bakoreye n’ingurane Pyramide yagombaga kubaha.

Nsengiyaremye Jean Damascène wo mu Mudugudu wa Buhoro, Akagari ka Kugembe Umurenge wa  Gacurabwenge avuga ko hashize Umwaka abariwe imitungo ye yangijwe n’ikorwa ry’umuhanda.

Ati “Nashyizwe ku rutonde inshuro eshatu rw’abagomba kwishyurwa, imirimo yo gukora Umuhanda  itangiye  none bagiye kuyisoza tutishyuwe.”

Usibye Nsengiyaremye hari abandi baturage bavuga ko  inzu n’imirima byabo byangijwe n’ibikorwa by’umuhanda ariko bakaba batarabariwe ntibanishyurwe.

Nirera Joachim umukozi wa Pyramide avuga ko hari bamwe mu baturage iyi Kampani yishyuye mu minsi mike ishize.

Avuga ko gutinda kwishyura abasigaye byatewe na ba Rwiyemezamirimo bandi (Sous Traitants) bahaye isoko yo kubaka uyu muhanda.

Yagize ati “Rwiyemezamirimo wahawe isoko mbere, agiye gushyira ku rutonde abaturage bishyuza, nyuma azakurikirana abo yahaye isoko.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Tuyizere Thadée wari wazindukiye kumva iki kibazo cy’aba baturage, yabwiye Umuseke ko akarere kagiye kubafasha bagahabwa ibyo bemererwa n’amategeko.

Ati “Turifuza gukorana inama na ba Rwiyemezamirimo kugira ngo babashe kwishyurwa. Umuturage agomba kwishyurwa kuko ni uburenganzira bwe.”

Tuyizere uvuga ko ku wa Gatanu w’iki cyumweru bariya baturage bazagezwamo imyanzuro, avuga ko  hari abataratanze ibyangombwa basabwe ari na bo bashobora gutinza  iki gikorwa cyo kwishyurwa.

Umuhanda Rugobagoba-Mukunguli ufite ibirometero 19, ukaba ugiye kuzura utwaye Miliyari imwe na Miliyoni 800 Frw.

Umuyobozi w’akarere wungirije yagiye kuganira n’aba baturage bafite ikibazo
Nsengiyaremye Jean Damascène avuga ko ari mu baturage bambuwe na Pyramide

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Kamonyi

1 Igitekerezo

  • Kera hari abantu bavuze uburetwa barabaseka. Nonese ubu suburetwa bw’iyindi sura? Rahira ko hari uwatinyuka kumujyana mu rukiko. Nzaba mbarirwa niryo terambere ejobundi sibwo abantu binubiraga gukubitirwa ku murimo n’abashinwa nabaturukiya? Tujye twemerako nkuko babivuze u Rwanda ari entreprise y’umuntu umwe twese mio 12 tukaba abakozi biyo entreprise batanagira na sendika.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *