Kamonyi: Boroye ingurube z’ibara ry’umuhondo
Mu murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi hari ikiraro cyororewemo ingurube70 zifite ibara ry’umuhondo. Umuganga w’amatungo wavuganye n’UMUSEKE yemeza ko izi ngurube ari zo zigira inyama nyinshi kurusha izindi zororerwa mu Rwanda.

Janvier Ngenzahimana ushinzwe kwita kuri ziriya ngurube avuga ko umwihariko wazo ari uko zigira inyama nyinshi kandi zikaremera.
Ibi biterwa n’uko zigaburirwa indyo yizuye igizwe n’ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga n’ibizirinda kurwaragurika.
Avuga kandi ko kugira ngo ziriya ngurube zibeho neza, ari ngombwa ko ziba ahantu hasukuye, kandi ntizibyigane.
Ati: “ Izi ngurube ziri mu bwoko bwa Duroc na Pietrin kandi nizo ngurube nziza kurusha izindi zorororwa mu Rwanda kugeza ubu. Zigira inyama nyinshi kandi zikaremera. Dukora uko dushoboye zikagirirwa isuku, kandi zikagaburirwa indyo yuzuye.”
Mu kiraro cyazo UMUSEKE wasanzemo ingurube 70 ziganjemo ibibwana.
Evariste Murwanashyaka uyobora Ihuriro rw’urubyiruko 1500 rwize ubuhinzi n’ubworozi ruri mucyo bise AJADEJAR , rukaba ari narwo rukora buriya bworozi, avuga ko icyororo cya ziriya ngurube cyaturutse muri Afurika y’epfo.
Murwanashyaka avuga kandi ko ziriya ngurube zororoka vuba, kuko ingurube 70 bafite ubu zitaramara amezi atatu zigeze mu Rwanda.
Abagize ririya huriro bavuga ko mu myaka mike iri imbere bazaba boroye ingurube 5000 zo muri buriya bwoko.
Umushinga wabo wo kurora ziriya ngurube bawise Umujyojyo Pigs Production Farm.
Bavuga ko icyo baharanira ari ukugira uruhare mu iterambere ry’ubuhinzi, ubworozi no kubungabunga ibidukikije, kandi bizeye ko bizazamura imibereho yabo ikaba myiza kurushaho.
Kubera ko kimwe mu bigora aborozi b’ingurube ari ukubona ibiryo byazo byiza kandi bihagije, abiyemeje gukora ubworozi bwa ziriya ngurube bavuga ko bagiye no guhinga ibigori, bagakora n’uruganda rutunganya ibiribwa byazo n’ibizikomokaho.
Hari umworozi w’ingurube ukorera mu Bugesera witwa Niyirora Peace uherutse kubwira UMUSEKE ko impamvu ituma ibiribwa by’ingurube bibura ari uko ibyinshi mubyo zirya ari nabyo abantu barya.
Yatanze urugero rw’ibigori, avuga ko iyo byeze abantu babanza kubirya hanyuma bakazasagurira ingurube bityo zikabona bike.
Amakuru UMUSEKE ufite avuga ko kugeza ubu Umunyarwanda woroye ingurube nyinshi afite ingurube 1000.
Ingurube zo mu bwoko bwa Duroc zifite inkomoko muri Afurika mu gace ka Guinea.
Ni ingurube zigira amaguru akomeye kandi zibyibuha, ariko zikanagira amabara atandukanye.
Hari izifite ibara ry’umutuku uvanze n’umukara, n’izifite ibara ry’umuhondo wenda gusa na zahabu(golden yellow).
Ikindi kiranga izi ngurube ni uko zitagira amahane.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW