Kamonyi: Barashinja Akarere kubambura uruhushya rwo kwinura umucanga ruhabwa abafite ingufu | UMUSEKE

Kamonyi: Barashinja Akarere kubambura uruhushya rwo kwinura umucanga ruhabwa abafite ingufu

Kampani ifite ubucukuzi bw’imicanga mu nshingano (Quality Sand Astone Ltd), abayihagarariye bashinja Ubuyobozi  bw’Akarere ka Kamonyi ko bwabambuye impushya zigifite igihe kaziha abafite ingufu mu buryo budasobanutse.

Kampani yitwa Quality Sand Astone Ltd ivuga ko uruhusa bafite rwo kwinura umucanga rusigaje imyaka 2 ngo rurangire

Umuyobozi wa Kampani yitwa Quality Sand Astone Ltd, Mukeshimana Didace yabwiye Umuseke ko bahawe impushya zo kwinura umucanga mu gihe cy’imyaka 5, ariko batungurwa no kubona Akarere kabandikiye ibaruwa yo kubambura izo mpushya ngo zihabwe abafite ubushobozi burenzeho nk’uko babivuga.

Mukeshimana avuga ko igitangaje ari uko n’ibaruwa bahaye iyo Kampani yitwa AFRIPRECAST yabasabaga ko bakura umucanga ku nkombe y’umugezi gusa uwo mu mazi bakawuharira Quality Sand Astone Ltd.

Mukeshimana yagize ati: ”Akarere niko kaduhaye icyangombwa kandi twashoyemo amafaranga menshi duhanga imihanda y’ibitaka ijyayo, kuki Ubuyobozi bwirengagiza ukuri bukuzi?”

Mukeshimana yavuze ko batajya impaka n’Ubuyobozi ariko bifuza ko bwabwira abahagarariye iyo Kampani nshya kubasubiza amafaranga yose bashoye mbere y’uko begukana ibirombe bavanamo imicanga cyangwa se bakarindira ko imyaka 2 basigaranye ngo uruhusa rurangire ishira.

Umukozi wa AFRIPRECAST utashatse ko amazina ye atangazwa kubera ko ngo adashinzwe gutanga amakuru ya Kampani,  avuga ko icyangombwa bagihawe n’Inama y’Abaminisitiri, akavuga ko baje gucukura umucanga batazi ko aho hantu hafitwe n’indi Kampani.

Yagize ati: ”Nubwo ntashinzwe gutanga amakuru, ariko nk’umukozi wa Kampani ntabwo nabura icyo nsubiza, hariya twahahawe mu buryo bwemewe n’amategeko.”

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée yemera ko ari bo bahaye icyangombwa Kampani ya Quality Sand Astone Ltd, ariko bibagirwa kugenera kopi Ikigo gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli ko aho hantu bahahaye iyo Kampani.

Tuyizere yavuze ko bazayishakira ahandi icukura kubera ko bahafite. Ati: ”Bazashake uko bumvikana babasubize amafaranga bashoye.”

Uyu Muyobozi yemera ko bakoze ikosa ryo kuba batarabimenyesheje Ikigo kibishinzwe, kandi ko nta bubasha bafite bwo guharika Kampani yahawe uburenganzira bwo gucukura n’Inama y’Abaminisitiri.

Amakuru Umuseke ufite avuga ko hari bamwe mu Bayobozi ku rwego rw’Akarere batangiye gutera ubwoba bamwe mu bakozi ba Quality Sand Astone Ltd, bababwira ko bagomba guheba inyungu zose, kubera ko iyo Kampani yahawe uruhushya ikuriwe n’abantu bakomeye.

Kugeza ubu Kampani ya Quality Sand Astone Ltd, ifite kopi y’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga idateyeho kashi mpuruza yemeza ko Kampani yahawe uburenganzira bwo gucukura umucanga mu Murenge wa Nyarubaka igomba kwishyura amafaranga  Quality Sand Astone Ltd yashoye mbere y’uko ivamo.

Kuri ubu Kampani zombi zihurira mu bucukuzi, inzego z’ibanze zivuga ko hashobora kubera amakimbirane

Kuri ubu Kampani zombi zihurira mu bucukuzi, inzego z’ibanze zivuga ko hashobora kubera amakimbirane

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • umva icyo gisubizo cya Mayor wa Kamonyi.Tekereza abayobozi bose bakemura ibibazo nka kuriya.Ni akumiro.Ngo baribagiwe ariko abahawe ibyangombwa baziyumvikanire.Binyibukije inkuru y’umugabo wakosheje umukobwa we kabiri!!!!!!!

  • Ubwo abakozi ba Companies zombi nibahasiriburanira hakagira uhagwa ni ho Tuyizere uwo (Mayor) azasimbuka age gukemura ibibazo kandi yari abibwiwe kare. Ariko gukunda ibintu kurusha abantu bizatugeza he?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *