• 12/12/2019 5:39 19

Kamonyi: Abasenyewe n’ibiza hari umushinga uri kubafasha kuva mu bukode

Abaturage bo mu mirenge itandatu yo mu karere ka Kamonyi basenyewe n’ibiza babonye umushinga ugiye kubafasha kubaka inzu zabo kugira ngo bave mu bukode.

Abaturage bahawe ibikoresho birimo amabati azabafasha kwiyubakira bakava mu bukode

Aba baturage basenyewe n’ibiza mu bihe bitandukanye, bari gufashwa n’Umuryango ARDE-Kubaho ufatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere.

Ejo hashize bariya baturage bo mu mirenge ya Runda, Rugarika, Kayenzi, Karama, Ngamba na Gacurabwenge; bashyikirijwe ibikoresho bitandukanye birimo amabati, matela, ibiringiti, imikeka n’ibigega by’amazi.

Aba baturage bagiye ari 10 muri buri murenge, bavuga ko bari bamaze igihe kinini bari mu bukode mu gihe abandi bari bemeye kuguma mu nzu zabo zangiritse ariko ko iyo mvura yagwaga bakavirwa.

Basebu Claver wo mu kagali ka Kigembe mu murenge wa Gacurabwenge ati “Nishimiye amabati n’ibiryamirwa baduhaye kuko ngiye guhita mva mu bukode nge munzu yange.”

Mukabaransiya  Marie Teresa na we wo muri uyu murenge wa Gacurabwenge avuga ko iki gikorwa cyabanyuze ku buryo kigiye guhindura imibereho bari bamazemo iminsi.

Ati “Nishimiye ko badutekerejeho bakaba  baje kudufasha twari tumaze imyaka ibiri mu bukode, ubu tugiye kubusezerera.”

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Tuyizere Thadée avuga ko abaturanyi b’aba baturage bazishyira hamwe bagakora umuganda wo kububakira ariko ko aba bahawe iyi nkunga na bo bakwiye kwitwararika.

Aganiriza aba bahawe inkunga, Thadee yagize ati “Ibyo muhawe ntimukwiye kubigurisha ahubwo mubisangize abo mu miryango yanyu.”

Bahati Augustin uyobora umuryango ARDE-Kubaho watanze iyi nkunga, avuga ko ubuyobozi bw’uyu muryango bwabonye ibibazo bariya baturage barimo bugahaguruka bukajya gukomanga ku yindi miryango nterankunga kugira ngo bariya baturage bongere babeho neza.

Avuga ko bizeye ko biriya bikoresho byahawe bariya baturage bizagira impinduka mu buzima bwabo kuko muri iki gihe iyi umuntu adafite aho aba ubuzima bumugora kurushaho.

Buri muryango muri iriya 10 yo muri buri murenge, wahawe amabati 30 , matela 2 , ikigega kimwe ndetse n’ibiringiti bibiri byose bifite agaciro k’ibihumbi 500 Frw.

Bishimiye iki gikorwa
Ngo ntibari bafite n’ibyo kuryamira ariko ubu birakemutse
Bishimiye iyi nkunga

Aline Rangira MWIHOREZE
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Murebe ikibazo website yanyu ifite, biri kugorana gusoma inkuru kuko page imanuka bigoranye(sliding) kuri Android. Sinzi niba no kuri desktop ariko bimeze ariko nabonye muri comments kuri facebook hari uwabibabwiye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *