• 15/12/2019 6:07 35

Kagame yasabye EAC kugira ikerekezo kimwe ku iterambere ry’abayituye

Perezida Paul Kagame atangiza umwiherero w’Abayobozi b’abagize Inzego n’ibigo bishamikiye ku Muryango w’Ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba (EAC), yasabye ko abawurimo bakorera hamwe bakagera ku myanzuro myiza, avuga ko ibikorwa by’iterambere abagize umuryango biyemeje bikeneye ubushake politiki kugira ngo inzitizi zose zabibangamira ziveho.

Perezida Paul Kagame avuga ko Africa y’Iburasirazuba atagomba gusigara inyuma y’ahandi muri Africa mu bijyanye n’iterambere

Abateraniye mu mwiherero barimo abagize Inama ya ba Minisitiri (EAC Council of Ministers), n’Abakuriye Inzego n’ibigo bishamikiye ku Muryango uhuza ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba (EAC) baraganira ku ngingo zinyuranye zijyanye no kwishyira hamwe kw’ibihugu bigize umuryango.

Izo ngingo ziganirwaho ziri mu byiciro bitatu, barareba Aho gushyira mu bikorwa inkingi zo kwihuza kw’ibihugu binyamuryango bigeze, baraganira ku mikorere no guhuza ibijorwa kw’Inzego n’Ibigo bishamikiye kuri EAC mu rwego rwo kwihutisha kwishyira hamwe kw’ibihugu igice cya gatatu k’ibiganiro kijyanye no kwiga uruhare rw’abikorera n’inzego za sosiyeti sivile muri ibyo bikorwa n’icyo bitezweho mu kwishyira hamwe kw’ibihugu bya EAC.

Perezida Paul Kagame ukuriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC atangiza uyu mwiherero yasabye abawurimo kugira ikerekezo kimwe nk’uko babikoze mu myaka 10 ishize mu mwiherero nk’uyu wabereye i Kigali, kandi ukavamo ibitekerezo byiza byatumye Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba hari iterambere ubusha kugeraho.

Ati “Reka dukomeze uwo murongo, ntaguhishanya, tuganire kivandimwe turebere hamwe ibikiri inzitizi ku muryango wa Africa y’Iburasirazuba, icyambere gikenewe ni uko urwego rwacu rujya ku murongo, haba mu kurwiyumvamo no guteza imbere gukorera mu mucyo no gukorana mu bijyanye n’imiyoborere y’urwego.”

Yavuze ko ari byo bizafasha kuba imbere mu muryango abantu bizeranye kandi n’abaturage bakarwizera.

Perezida Kagame yavuze ko byihutirwa hakwiye kuvanwaho inzitizi zose zibangamye mu bagize Umuryango wa EAC kugira ngo bagere ku ntego y’akazi keza batangiye kandi bari hamwe. Yavuze ko nta kindi gikenewe uretse ubushake bwa politiki, ngo kabone n’iyo kaba akantu gato k’inzitizi kabayeho gakeneye ubushake ngo gakemuke.

Yasabye ko abantu batekereza ibintu bikomeye kuko ngo nta kibi kirimo kwiha intego ndende kuko ahanini bamaze umwanya baganira ku bintu bisanzwe.

Urugero yarutanze ku nama iheruka kuba i Kigali ihuje abayobozi b’ibigo by’abikorera n’abandi bashoramari (Africa CEO Forum), avuga ko abayitabiriye bavuze ko hari byinshi abashoramari ba Africa bafashamo mu iterambere ry’umugabane.

Ku karere ka EAC, ngo hari intego y’uko kaba agace gakomeye mu bukungu gashyira imbere abaturage, kandi abikorera bafitemo ijambo, bityo akavuga ko hatagomba gusigara inyuma y’ibindi bice bya Africa ko ahubwo kagakwiye kuba ari ko kayoboye izindi mpinduka.

Ati “Tugomba kumva ibyo abaturage badusa n’ibyo abikorera basaba kugira ngo tubafashe kugera ku ntego zabo.”

Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr. Libérat Mfumukeko yavuze mu myaka 20 ishize hatangiye umuryango uvuguruye hari byinshi byagezweho nko gushyiraho inzego za EAC, Urukiko rw’uyu muryango n’indi mishanga igamije iterambere, imwe yakozwe indi ikaba irimo gukorwa harimo nk’uwa gari ya moshi, amashanyarazi, ibyambu, n’inyubako zihuza imipaka, imishinga ijyanye no guteza imbere uburezi ndetse n’ubuzima.

Abateraniye muri uyu mwiherero nyuma y’ibiganiro baratanga inamamyanzuro na yo ikazashyikirizwa inama y’Abaminisitiri y’umuryango wa EAC n’inzego n’Ibigo by’uyu muryango kugira ngo inozwe inashyirwe mu bikorwa.

Ubwo Perezida Paul Kagame yageraga ahabera umwiherero w’abayobozi ba EAC bahise baririmba indimbo zubahiriza igihugu cy’u Rwanda n’iy’umuryango wa EAC

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

9 Ibitekerezo

  • Ahuuu! Perezida Kagame yemeye ko abategetsi bagomba kwumva ibyo abaturage babasaba. Nawe ubwo arafungura imipaka yuko abaturage barabimusaba buri munsi.

  • Ubumwe bw’Abanyafurika bwarananiranye.Ntako Kwame N’krumah,Nyerere,Mandela,Kadafi batagize ngo Africa igire ubumwe,ariko byaranze.
    Reba uko Rwanda,DRC,Uganda,Burundi,bibanye.Reba intambara z’urudaca abenegihugu bahora barwana n’abandi benegihugu (Uganda,Angola,Burundi,Rwanda,DRC,Central African Republic,Somalia,etc…).Abasirikare b’igihugu,aho kurwana n’ikindi gihugu,barwanya abenegihugu,bakoresheje intwaro zaguzwe n’abo benegihugu.Nyamara bitwa “ingabo z’igihugu”.
    African Union,East African Community,etc…are empty eggshells (coquilles vides).Unity iba mu magambo gusa.Until when??? Until Armageddon when Jesus will come back??

  • @Karekezi casimir: Ntawakubujije kujya Uganda, niba ubishaka umbwire nkurangire inzira. Ariko Kayumba nakunigirayo, ntituzumve utaka ngo Leta nigutabare.

  • @Innocent Abanyarwanda ntabwo ari ibitambambuga bagomba guhitirwamo aho bajya n’aho batajya. Leta y’igihugu cyacu yarababuriye bihagije. Uhereye k’uwahoze ari Minisitiri w’ingabo (Kabarebe ). No kuva aho imipaka ifungiwe kubera impamvu tutarasobanurirwa, abayobozi bo muri Leta bagiriye inama Abanyarwanda kutajya I Buganda. Abashinzwe umutekano babifashe ukundi. Bumva ko usohotse ahubwo bamutsinda ku mupaka. Ibyo biherutse kuba ku Munyarwandakazi wiciwe ku mupaka. Biramutse ari ukudasobanukirwa kw ‘ abashinzwe umutekano byaba ari amahire. Sinibaza ko Leta yacu yaba yarasabye abashinzwe umutekano guhohotera Abanyarwanda. Icyo twiteze kuri Leta ni ugushaka umuti urambye ku bibazo by’ububanyi n’amahanga. Byaba ngombwa President uyobora EAC (soma Afurika y’Iburasirazuba) akabidufashamo. Impuguke zacu zizadusobanurire ukuntu twakoresha indege mu buhahirane bwa buri munsi. Dukeneye igisubizo kirambye kitajyanye n’amarangamutima y’abayobozi. Murakoze.

  • Uriya munyarwandakazi wiciwe Ku mupaka agiye guhaha Uganda abagize uruhare muri urwo rupfu bakwiye kubihanirwa kuko ntawabatumye gukora ayo marorerwa.

    Umunyarwanda wifuza kujya muri Uganda abishatse kubwe kandi yumva ko ntacyo ubutegetsi bwa Uganda buzamutwara, yakagombye guhabwa uburenganzira bwe.

  • Imyandikire y’ikinyarwanda kinoze isigaye iteye impungenge. Twese turazi neza ko mu Kinyarwanda cyiza, kinoze, cy’umwimerere kandi cyemewe, bandika “icyerekezo” aho kwandika “ikerekezo”.

    Ijambo “icyerekezo” riri mu buke, mu bwinshi bandika “ibyerekezo”.

    Nonese iyo wanditse ngo “ikerekezo”, mu bwinshi wandika iki????!!

    Rwose amabwiriza mashya yerekeye imyandikire y’ikinyarwanda yasohowe na Minisiteri y’Umuco akwiye gusubirwamo niba dushaka ko ikinyarwanda cyacu kigumana ireme.Bitabaye ibyo ururimi rwacu rurajya habi.

    Dukwiye kwandika “icyibo” (ibyibo), aho kwandika “ikibo”.

    Dukwiye kwandika “icyiyoni” (ibyiyoni), aho kwandika “ikiyoni”

    • Ibyo nti uzabibaze leta ya Kayibanda cyangwa iya Habyarimana.

    • @KANYARWANDA, yewe nawe wakoze amakosa akabije. Dore ukuntu wanditse ikinyarwanda kinoze ? ICYINYARWANDA bandika cyinoze.; mu buke ? bavuga mu bucye. iki? bavuga icyi……..subira mubyo wanditse urasangamo amakosa akabije……NAWE JYA KWIGA . Mbes ubundi badnikla IKINYARWANDA cg ni icyinyarwanda?

  • ariko mwareste abanyarwanda bagasohoka bajya UGANDA? uagira ikibazo biramureba. KUKI umuntu asohoka maze bakamutinda ku mupaka kandi aba agiye guhaha? ngo umutekanao wabo harya? ayi ayinyaaa!! ibi ni ukubeshya: MUBAREKE BAGENDA HANYUMA tuzarebe. Ubu se ko muri UGANDA hari abanyarwanda barenga miliyoni; abo bagira ibibazo harya ni bangahe? biba se byatewe niki? LETA ntabwo ivugisha ukuli

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *