• 11/12/2019 7:04 59

Kagame ngo EAC ifite amahirwe menshi ariko kuyabyaza umusaruro biracyari kure

Perezida Paul Kagame avuga ko ibihugu byo mu karere ka Africa y’Uburasirazuba bifite amahirwe menshi yo guteza imbere ishoramari ryabyo ariko ko kuyabyaza umusaruro yose bikiri kure.

Yabivugiye Mu ihuriro ku Iterambere n’Ubukungu ryateguwe na Banki y’Isi riri kubera i Kigali riri kwiga ku ruhare rw’abikorera mu bikorwa by’iterambere rya Afurika y’Iburasirazuba.

Yavuze ko inzego nk’imiturire, ubukerarugendo, n’ubuhinzi zafashwe nk’izigomba kwibandwaho mu gushorwamo imari ndetse ko ziri kugira uruhare runini mu kuzamura akarere.

Perezida Kagame avuga ko izi nzego zakongera imbaraga mu bukungu bw’aka karere by’umwihariko mu bijyanye na serivisi.

Ati “Nubwo hari amahirwe menshi, turacyari kure yo kuba yose twayabyaza umusaruro cyangwa se tukayifashisha mu kugera ku bikorwa nkenerwa by’indashyikirwa kandi abaturage bacu bibonamo.”

Avuga ko ibyigirwa muri iri huriro bitegerejweho uruhare mu gukemura ibibazo bikiri mu ishoramari.

Ati “Muri iyi nama ikigamijwe ni ukurebera hamwe uburyo leta n’abikorera bafatanya mu guhanga ibishya bifasha mu kongera umuvuduko w’ishoramari mu masoko ameze nk’iryo dufite mu karere kacu.”

Kagame unayoboye umuryango wa Africa yunze Ubumwe, avuga ko guha ijambo abikorera muri gahunda z’uyu muryango byagizwe umuco ndetse bigahindura byinshi mu mikoranire.

Avuga ko ibi byanatumye uyu muryango ugera ku ntego yo gushyiraho isoko rimwe rihuriweho n’ibihugu biwugize ariko ko hakiri byinshi byo gukorwa.

Ati “Urugendo ruracyari rurerure ariko icyerekezo dufite kirasobanutse ndetse n’ubufatanye bukenewe bukomeje kuboneka.”

Umukuru w’igihugu uvuga ko bumwe mu bufatanye butanga ikizere ari uburi hagati ya AU n’ibigo bigize Banki y’Isi, yavuze ko ku ruhande rw’u Rwanda ubu bufatanye bwatanze umusaruro ushimishije muri gahunda zitandukanye zirimo imiturire irambye, ubuhinzi, ingufu no gufasha abatishoboye.

Ati “Ibyo turabishima kandi tuzakomeza gukora uruhare rwacu kugira ngo umubano wacu ukomeze kubyara umusaruro ku baturage bacu.”

Yitabiriye iyi nama
Yitabiriye iyi nama
Perezida Kagame yafunguye iri huriro
Perezida Kagame yafunguye iri huriro
Perezida Kagame yafunguye iri huriro
Perezida Kagame yafunguye iri huriro
Iri huriro ryitezwemo ibisubizo ku ishoramari ryo muri Africa y'Iburasirazuba
Iri huriro ryitezwemo ibisubizo ku ishoramari ryo muri Africa y’Iburasirazuba

UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Ntibyakunda byo kubyaza umusaruro amahirwe ahari.
    Nonese ngaho murebe ibyo muvuga mukora kubugande.
    Hazwaga benshi bazira ubusa.
    Mugihe amategeko ataraba shingiro ry’ibindi byose, ntacyagerwaho.

  • Fori ni ikihe gihugu gifitanye rwaserera n’ibihugu byinshi muri East African Community?

  • Mu yandi magambo, umuryango wa EAC uriho ku izina gusa ntacyo umariye abaturage! Ese ubwo ibinaniranye muri EAC, byashobokera muri African Union? Wapi. Ijya kurisha ihera ku rugo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *