• 29/01/2020 3:44 17

Kagame n’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma yatangije ibikorwa byo Kwibuka25

Kuri iki cyumweru, Perezida Paul Kagame ari kumwe na Mme Jeannette Kagame, n’abanyacyubahiro barimo ba Perezida n’Abakuru ba Guverinoma muri Africa n’ahandi ku Isi, yatangije icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida Paul Kagame na Mme Jeannette Kagame bunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi zishyinguye ku rwibutso rwa Gisozi

Ibikorwa byabimburiwe no kunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi zishyunguwe ku rwibutso rwa Gisozi mu mujyi wa Kigali, hazirikanwa n’abandi bose bishwe muri iyi Jenoside.

Perezida Paul Kagame na Mme Jeannette Kagame, n’Abakuru b’Ibihugu barimo uwa Tchad, Idriss Déby, uwa Niger Mahamadou Issoufou, uwa Congo Brazzaville,  Denis Sassou Nguesso, uwa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh, Visi Perezida wa Nigeria, Yemi Osinbajo na Minisitiri w’Ububiligi, Charles Michel, uwa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, na Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa, na Guverineri Mukuru wa Canada, Julie Payette bashyize indabo ku mva enye zishyunguyemo abasaga ibihumbi 250 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse habaho gucana urumuri rw’ikizere ruzamara iminsi 100 rwaka.

Mu bandi bashyitsi bitabiriye imihango yo kwibuka ku nshuro ya 25, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barimo, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe, (AU), Dr Faki Mahamat, Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi (EU),  Jean-ClaudeJuncker, intumwa ya Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, Depite Hervé Berville, hari n’abayoboye ibihugu barimo Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria, Thabo Mbeki wayoboye Africa y’Epfo, n’abandi.

Igihugu cya Uganda kimaze iminsi kitarebana neza n’u Rwanda gihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sam Kutesa.

Nyuma y’imihango yabreye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, Perezida Paul Kagame n’abandi bashyitsi bagiye ku nyubako ya Kigali Convention Center niho havugirwa ijambo ritangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi n’iminsi 100 ibyo bikorwa bizamara.

Insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, ni “Twibuke Twiyubaka”.

Perezida Paul Kagame, na Perezida wa Africa yunze Ubumwe, Dr Faki Mahamat na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, Jean-ClaudeJuncker bacana urumuri rw’ikizere
Imbere y’abanyacyubahiro bavuye impande z’isi hacanwa urumuri rw’ikizere rwo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida wa Djibouti na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia na Minisitiri w’Intebe w’Ububiligi bunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida wa Niger, Guverineri wa Canada, na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe bunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Amafoto Twitter /Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi 

UM– USEKE.RW

11 Ibitekerezo

  • ariko se EAC bite byayo? Magufuri, Kenyatta, Kaguta, Sarvakirr , Nkurunziza . habure numwe ?

  • None ko batamenya icyabakubita barenze wa murongo?

  • Ko kubona Internet ari ikibazo ? MTN yafunze ?

  • Ariko mwambwira wa mudepite uhagarariye Macron yaraje?Ko mubashyitsi bavugwa baje ko batamuvugamo

  • Nihanganishije buri muntu waburiye uwe muri iri shyano ryaguye iwacu, nanongera kubwira ababigizemo uruhare bose kwicuza no gusaba imbabazi kuko barahemeutse bitavugwa. Muri abo bahemutse bitavugwa.

  • Umuntu uwo ariwe wese wishe umuntu cyangwa abantu akwiye kwicuza.

  • Ni hatari ibya EAC. Au contraire abasilam badusuye kabisa

  • Aliko Pasteur Bizimungu ko ntajya mubona mu birori nk’ibi nku muntu wabaye Perzida wa Repubulika nabura yagombye kuba ahagaze hamwe naba Obasanjo n’abandi cg baramutumira akanga kujyayo.

  • Ko aka karere ubanza ibyako atari shyashya ! Erega bahungu, ni gutya byatuguye hejuru twari tuzi ko tugiye kuruhuka imyaka 3 y’intambara no gutotezwa…ntabwo byumvikana kuba abaturanyi bose nga n’umwe ukandagira mu rugo, nyamara kandi aba baturanti aribo baducumbikiye guhera 1959. Sindimo kubyumva neza kabisa.

  • Yaraje ninjoro namubonye bacana bougie. Gusa byashoboka ko badashaka kumwamamaza mugihugu Burya ko ari umunyarwanda, kandi amateka ye ninka abandi bana bimfubyi bose.

  • Gapira. Ni Genocide yakorewe aba tutsi apana kuvuga ngo ishyano!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *