• 20/01/2020 2:51 02

Kagame muri Mozambique ati “Ibiganiro by’amahoro ntibyategekwa n’abaturutse hanze”

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda witabiriye isinywa ry’amasezerano y’amahoro muri Mozambique yavuze ko intambwe kiriya gihugu giteye ari intangarugero ku mugabane wose wa Africa, avuga ko ibiganiro by’amahoro no kutagira uhezwa bidashobora gutegekwa n’abaturutse hanze.

Kagame yakurikiranye isinywa ry’amasezerano y’amahoro muri Mozambique

Muri aya masezerano y’amahoro n’ubwiyunge hagati ya Leta ya Mozambique na RENAMO, Perezida Kagame yavuze ko igihugu ke kishimiye kuba umutangabuhamya w’ariya masezerano y’amateka.

Yavuze ko igikorwa nka kiriya kigomba gusigira ikizere abaturage ba kiriya gihugu kandi kikabera imbarutso ubutegetsi kwiyubaka.

Ati “Uyu munsi uzaniye ikizere k’iherezo ry’amakimbirane n’ubwoba bimaze imyaka myinshi, no kwiyubaka kw’igihugu.”

Aya masezerano asinywe inshuro eshatu kuva mu mwaka wa 1992. Perezida Kagame avuga ko n’ubwo aya mbere atageze ku ntego ariko bidakwiye kuzongera ukundi.

Yavuze ko iriya ntambwe Mozambique iteye ari ingenzi ku banyafurika bose kuko “Bigaragaza ko dushobora kwibonera ibisubizo by’ibibazo byacu tutitaye ku gihe byafata n’uburyo byaba bikomeyemo.”

Avuga ko ibiganiro by’amahoro no kutagira uheezwa mu gihugu bidashobora gutegekwa n’abaturutse hanze kuko “N’igihe n’ubwumvikane bugezweho, bigirira akamaro abari mu gihugu.”

Yabwiye abanya-Mozambique ko ubu bagize ikerekezo gishya kandi ko nta kintu gishobora kubabuza gukomeza kugera ku bindi byinshi byiza byaba mu iterambere n’imibereho myiza y’abanyagihugu.

Yizeje Mozambique ko u Rwanda ruzakomeza kubanira neza kiriya gihugu mu buryo bwa kivandimwe.

Ati “Tuzakomeza gutsimbataza ubuvandimwe bukomeye hagati y’ibihugu byacu no mu karere mu myaka iri imbere.”

Kagame yasinye nk’umuhamya w’ariya masezerano

UMUSEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Dukosore ku bijyanye n’imyandikire y’ikinyarwanda.

    Mu kinyarwanda cyiza kandi kinoze ntabwo bandika “ikizere k’iherezo”

    Ahubwo bandika “icyizere cy’iherezo”

  • Muri Mozambique barizihiza ibyavuye mu mishyikirano isa n’iyo basabye abanyarwanda gukora muri 1991-1994, bamara kuyisinya ubwabo bakayihindura zero itarashyirwa mu bikorwa igihugu kigatemba imivu y’amaraso. Twongeye gusabwa kuganira mu minsi ishize kubera agatereranzamba k’ubwicanyi n’intambara bitarangira, uwabivuze abwirwa ko atazamenya ikimukubise. Ndabona yanitabiriye uriya muhango hamwe na Prezida wacu.

  • Njyewe sinamenye neza icyo perezida Kagame bamutumiriye ngo aze kuba umutangabuhamya waya masezerano. Tanzaniya byo birumvikana kuko iyo ntambara bari bayifitemo uruhare kubwa Nyerere. u Rwanda ruhurirahe naya masezerano yomuri Mozamike?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *