Kagame azitabira inama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga i Paris
Kuri uyu wa Kane Perezida Paul Kagame azaba ari i Paris mu Bufaransa mu nama mpuzamahanga ihuza abahanga mu bya Siyansi n’ikoranabuhanga yitwa Viva Technology (VivaTech).

Ni inama izaba taliki 16 -17 Gicurasi, 2019 i Paris.
Muri iyi nama kandi hatumiwemo Perezida wa Senegal Macky Sall.
Biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame azatanga ikiganiro muri iyi nama yitabiriye ku nshuro ya kabiri.
Iyi nama itegurwa n’ikigo kitwa Publicis Groupe kiyoborwa na Maurice Lévy usanzwe ari inshuti y’u Rwanda.
Viva Technology 2019 yitabirwa n’abantu 100,500 baturutse mu bihugu 125.
Izaba irimo abahanga mu ikoranabuhanga, abafata ibyemezo bya Politiki, abashinze ibigo bikomeye bitanga serivisi zikoresha ikoranabuhanga n’abandi.
Muri bo harimo Jacky Ma washinze Alibaba, Mark Zucherberg washinze Facebook n’abandi…
Perezida Kagame yitabiriye iyi nama umwaka ushize taliki 24, Gicurasi, 2018.
Jeune Afrique
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW
2 Ibitekerezo
Yazibereye ambassador akigumirayo ko akunda hanze cyane! Wagirango nta ba ministers tugira pe! May God bless Rwanda
Ariko president wacu aba ministers baramuvunisha cyane kuva umwaka watangira amaze gukora ingendo zirenga 15. None iyo ashaka umubamo minister Sezibera kuki atamuruhura.? Iyo agiye mu ikoranabuhanga nta minister ibi bigira kimwe nuko Nyamvumba avuye muri congo.? President yaragakwiye kwicara mugihugu akabasha kumenya ibibazo biri munzego zimubeshya nkuko twabibonye kugisenyi no muruhengeri abaturage baramukeneye.