• 15/12/2019 8:42 41

Kagame asanga ibyo gutuka no gusebya Perezida bikwiye kuva mu mategeko ahana

Itangazo ryo kuri uyu wa 25 Mata 2019 ryo mu biro by’Umukuru w’Igihugu, rivuga ko Perezida Kagame atemeranya no  kugumisha mu mategeko mpanabyaha ingingo y’itegeko irebana no gutuka cyangwa gusebya Umukuru w’Igihugu, kandi nawe ari umuyobozi w’Igihugu.

Perezida Kagame asanga ibyo gusebya no gutuka Perezida wa Repubulika bikwiye kuva mu mategeko mpanabyaha

Iri tangazo rivuga ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yubaha ubwigenge bw’ubucamanza. Yubaha umwanzuro uherutse gufatwa n’Urukiko rw’Ikirenga ukura mu mategeko mpanabyaha ibyari ibyaha byo gukoza isoni abayobozi b’Igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’Igihugu.

Perezida Kagame yemera ko  ibyo gusebya cyangwa gutuka Umukuru w’Igihugu ari imbonezamubano aho kuba icyaha mpanabyaha,kandi yizeye ko iki kibazo kizakomeza kuganirwaho.

Ibi bije nyuma y’aho kuri uyu wa gatatu,  ubwo rwasomaga urubanza Me Mugisha yareze Leta ku ngingo ziri mu mategeko mpanabyaha, Urukiko rw’Ikirenga rwategetse ko ingingo iri mu itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ku gutuka Umukuru w’Igihugu igumishwa muri iryo tegeko.

Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko ingingo ya 236 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange itanyuranyije n’iya 15 n’iya 38 y’Itegeko Nshinga, kuko ngo inshingano za Perezida wa Repubulika zimuha umwihariko wo kuba hajyaho amategeko amurengera.

Iyo ngingo ya 236 ivuga Gutukana cyangwa Gusebya Perezida wa Repubulika igira iti  “Umuntu wese utuka cyangwa usebya Perezida wa Repubulika aba akoze icyaha, iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni eshanu (Frw5.000.000) ariko atarenze milliyoni zirindwi (Frw7.000.000).”

Icyo gihe Urukiko rw’Ikirenga Urukiko rw’Ikirenga rwafashe umwanzuro wo kuvana mu gitabo kigena ibyaha n’ibihano ingingo ya 154 n’iya 233 kuko zinyuranya n’ibiteganywa n’ingingo iya 15 n’iya 38 z’Itegeko Nshinga, zivuga ku bwisanzure bwo kubona amakuru no gutanga ibitekerezo ku itangazamakuru.

Rwavuze ko Ingingo ya 233 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange inyuranyije n’ibiteganywa n’ingingo ya 15 n’iya 38 y’Itegeko Nshinga na yo ikaba ivanyweho.

Ingingo ya 154 yavanywe mu gitabo kigena ibyaha n’ibihano cyasohotse muri Werurwe 2018, yavugaga  Gusebya mu ruhame imihango y’idini.

Ingingo ya 233 na yo yavanywe mu gitabo kigena ibyaha n’ibihano, yavugaga Gukoza isoni Abayobozi b’igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’igihugu.

Itangazo ryaturutse muri Perezidansi

Jean-Claude NDAYISHIMYE

UMUESEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Amategeko niyandikwe neza ndetse bayashyire mu ndimi za mahanga hatazagira uwitwaza ko amategeko abogamye aliko uzubahuka akavuga umukuru wi gihugu uko yishakiye ngo abiherwa uburenganzira ni tegeko gucishwa iyu busamo bazamutambikana ubutazagaruka kandi ibyo ntawe utabizi.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *