• 30/10/2020 9:27 20

Kadafi Pro utunganya indirimbo yasohoye indirimbo ‘Kama Mti’

Ndayishimiye Kadafi Thomas uzwi nka Kadafi Pro wamenyekanye atoza amakolari akaba anatunganya indirimbo z’abahanzi, yasohoye indirimbo nshya yise Kama Mti. Muri iyi ndirimbo avuga ko Imana ari yo soko yo kubaho.

Kadafi Pro usanzwe uba muri Canada yashyize hanze indirimbo

Kadafi Pro Umunyarwanda uba mu gihugu cya Canada, aririmba abifatanya n’umwuga wo gutunganya indirimbo z’abaririmbyi amazemo imyaka 10, yasohoye indirimbo yitwa Kama Mti.

Kama Mti, ijambo ry’Igishwahili risobanuye ngo Nk’igiti. Ni indirimbo uyu muhanzi yumvikana ashimira Imana ko yamurinze muri ubu buzima ndetse agahamya ko Imana ye ari yo soko yo kubaho.

Hari aho uyu muhanzi aririmba ati “Ni nk’igiti cyiri hafi y’umugezi, uko ni ko meze imbere yawe mwami, mu gihe cyateganyijwe uri isoko yo kubaho kwange.”

Kadafi Pro yanyuze mu matsinda n’amakorali akomeye hano mu Rwanda yaba ayo yaririmbyemo anayabereye umutoza w’amajwi ndetse n’ayo yatunganyirije indirimbo.

Muri Kamena uyu mwaka ni bwo yasohoye indirimbo ye ya mbere yise ‘Mu Butayu’ yasohotse mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Mu kiganiro yagiranye na UMUSEKE, Kadafi Pro yavuze ko muri iyi ndirimbo ye yabwiye abantu ko muri Yesu ariho babonera amahoro n’ibyishimo.

Ati “Iri mu rurimi rw’igiswahiri harimo inyigisho y’ijambo ry’Imana rivuga ngo kuba ndi kumwe nawe no kubana na Yesu bitanga amahoro n’ibyishimo. Inspiration nayikuye kuri Feedback y’indirimbo nakoze ivuga ku mugisha Imana itanga.”

Kadafi Pro avuga ko iyi ndirimbo ari iya gatatu akoze, akaba yarifuje kuyiririmba mu Kiswahili kugira ngo ubutumwa bukubiyemo buzumvwe n’abantu bose bo mu karere ka Africa y’Iburasirazuba.

Kadafi Pro ukora umwuga wo gutunganya indirimbo, awumazemo imyaka irenga 10. yakoze indirimbo ziri kuri album ya mbere ya Healing worship team n’iya kabiri harimo; Tuliza nguvu za shetani, Naachia mungu wangu na Bara iyo migisha.

Kadafi Pro usibye gutunganya indirimbo z’amakorali n’abahanzi, yanaririmbye mu matsinda n’amakorali atandukanye harimo; Heman Worshipers International yamamaye mu ndirimbo Nimetosheka, Chorale Ukuboko kw’iburyo ya ADEPR Gatenga, Chorale Injili ya ADEPR Matyazo-Huye na Nehiroth choir ku Gisozi.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *