• 12/12/2019 3:29 11

Kaburimbo muri Huye – Kibeho – Munini, imirimo yatangiye

Uyu munsi hatangijwe imirimo yo gushyira kaburimbo umuhanda wa Huye – Kibeho – Munini/Ngoma ureshya na 66Km. Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Francois Habitegeko yavuze ko uyu muhanda niwuzura uzahindura ubuzima bw’abatuye aka karere kubera ishoramari n’ubukerarugendo.

Imirimo yo gushyira kaburimbo muri uyu muhanda yatangiye
Imirimo yo gushyira kaburimbo muri uyu muhanda yatangiye

Gutangiza imirimo yo gutunganya uyu muhanda byabaye muri iki gitondo ahitwa mu Muyogoro mu murenge wa Karama mu karere ka Huye ahari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi, abayobozi mu turere twa Huye na Nyaruguru ndetse n’uhagariye Ubushinwa mu Rwanda.

Kibeho ni isangano ry’abakerarugendo bava mu mpande zinyuranye z’isi kumva no kureba ibya Bikiramariya wahabonekeye abakobwa baho mu myaka yashize.

Nyaruguru ifite amahirwe yo kuzamura ishoramari ryayo mu buhinzi bw’icyayi bwari bufite imbogamizi y’umuhanda udatunganye.

Mayor Habitegeko avuga ko usibye inyungu z’igihe kirekire no mu gihe cyo kubaka uyu muhanda bazahabwa imirimo izabaha inyungu.

Eng Jean de Dieu Uwihanganye ushinzwe ubwikorezi muri Guverinoma avuga ko uyu muhanda uzaba urimo na 7Km zirimo kaburimbo muri centre ya Kibeho.

Avuga ko uyu muhanda uzuzura mu gihe cy’amezi 30 ukazatwara miliyari 70 z’amanyarwanda y’inguzanyo yatanzwe na Exim-Import Bank yo mu Bushinwa.

Eng Uwihanganye yasabye abagiye kubaka umuhanda ko nibura umwaka utaha mu kwezi kwa munani urugendo rutagatifu rubera i Kibeho rwazasanga uyu muhanda kuva Huye ugera i Kibeho (26Km) waruzuye.

Eng Uwihanganye asaba abaturage kubyaza umusaruro aya mahirwe kuko ari nacyo Guverinoma iba yifuza iyo izanye igikorwa remezo nk’iki.

Eng Uwihanganye na Mayor Habitegeko batangiza imirimo
Eng Uwihanganye na Mayor Habitegeko batangiza imirimo
Umuhanda ngo uzahindura byinshi ku batuye Nyaruguru
Umuhanda ngo uzahindura byinshi ku batuye Nyaruguru

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW  

2 Ibitekerezo

  • Ibikorwa remezo niryo shingiro ry’iterambere. Kubigeza mu mpande zose z’igihugu ni kimwe mu biranga ubuyobozi bwiza dufite. God bless you Muzehe wacu.

  • Uyu muhanda uranshimishije cyane. Nubwo ndakomoka muri Nyaruguru ariko byagaragaraga ko ukenewe cyane. Ni byiza.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *