• 14/12/2019 8:58 55

Kabila Joseph ‘umwana w’imyaka 47’ utanze ubutegetsi ngo akwiye igihembo

Tariki 24 Mutarama amateka yaranditswe muri DR.Congo, Tshisekedi ararahira mu maharo
Inkuru yo kurahira kwe yasakaye Isi yose no mu Rwanda abantu batanga ibitekerezo.

Mu kiganiro cyatambutse kuri Radio 10 ku munsi wo kurahira kwa Félix Antoine Tshilombo Tshisekedi, bamwe mu bavugiye kuri iyi radio basabiye Joseph Kabila igihembo cy’Amahoro kitiriwe Nobel, abandi bamusabira igitangwa na Mo Ibrahim ku bategetsi batanze ubutegetsi mu mahoro muri Africa, hari n’ababona ko nubwo atahabwa igihembo azahora yibukwa mu mateka ya Congo na Africa.

Perezida Joseph Kabila arambika ikamba ry’ubutegetsi Félix Antoine Tshisekedi wemejwe n’Inkiko ko ari we watsinze amatora ya Perezida

Me Bukuru Ntwari uba mu Rwanda ariko agakurikirana ibibera muri Congo Kinshasa nk’umuntu wahavukiye unafite ubwenegihugu bwaho, avuga ko Perezida Joseph Kabila yahuye n’ibihe bigoye mu butegetsi bwe nyuma yo gusimbura se Laurent-Désiré Kabila Laurent-Désiré Kabila witabye Imana mu 2011 arashwe.

Ati “Ibyo Kabila yakoze si byinshi cyane kandi si na bikeya, yagize abamurwanya benshi, ibyo akoze byose bikitirirwa u Rnwanda bikavugwa ko ntacyo akora.”

Iki kibazo cy’ubwenegihugu bwa Kabila cyakunze kuvugwa mu bitangazamakuru byo muri kiriya gihugu ariko Joseph Kabila abamuzi bakemeza ko atari Umunyarwanda nubwo we atakunze guha agaciro ibyo bimuvugwaho.

Me Bukuru Ntwari avuga ko agiye gutanga amanota ku buzima bw’igihugu ku byo Joseph Kabila yaba yarakoze mu myaka isaga 17 ari Perezida, ngo mu byo kubaka ibikorwa remezo yamuha amanota 50-60%, mu bubanyi n’amahanga akamuha 80%.

Ati “Yabaniye neza ibihugu byose byo muri aka karere, yabaniye neza ibihugu byose bya Africa.”

Mu bijyanye n’ubukungu, ngo Kabila asize igihugu gifite ubutunzi ariko abaturage benshi bakennye.

Ati “Ibyo abaturage bazamwibukiraho ni uko igihugu agisigiye Perezida uzabazwa nk’ibyo na we yari kuzabazwa, bazamwibukira cyane ko yabikoze mu mahoro kandi akaba ari umuntu muto utanze ubutegetsi akabikora mu buryo bwiza cyane bushimishije.”

Kuri Bukuru Ntwari ngo ahuye na Joseph Kabila yamushimira, ariko akanasaba imiryango nka Mo Ibrahimu na Kofi Annan ndetse n’umuryango utanga igikombe cy’Amahoro cya Nobel kubiha Kabila Kabange nk’umusore w’imyaka 47 wari umaze imyaka 18 ku butegetsi, ndetse akanahabwa kujya yigisha abandi uko ubutegetsi butangwa mu mahoro.

Ku bwe ngo Joseph Kabila ntacyo ubutabera bukwiye kumubaza kubera ko yasanze igihugu kiri mu ntambara agishyira ku murongo.

Byuma Safari na we ukora mu itangazamakuru riharanira amahoro, (PAXPRESS) akaba yarabaye cyane muri Congo Kinshasa, avuga ko Joseph Kabila yageze kuri byinshi ariko ngo kumusabira igihembo kitiriwe Amahoro cya Nobel ngo byaba ari ukumurenza intambwe, ariko na we ngo yamugenera ishimwe rya Mo Ibrahim nk’Umutegetsi wa Africa utanze ubutegetsi mu mahoro.

Ntatinda cyane ku buryo Félix Antoine Tshilombo Tshisekedi yageze ku butegetsi kuko we mbere yahaga amahirwe umukandida wari ushyigikiwe na Joseph Kabila, witwa Emmanuel Ramazani Shadary, akavuga ko uko byari ‘gutekinikwa’ ngo atsinde amatora nubwo bitabaye ariko ngo n’ubundi Tshisekedi yatsinze kuri ‘tekiniki’.

Ati “Guhererekanya ubutegetsi mu mahoro ndumva ari ikintu cy’amateka, ndumva ari ikintu kidasanzwe, ni ikimenyetso kigaragaza ubushake bwa politiki,… Ni amateka adasanzwe ndetse ndumva no ku Banyamateka ari cyo gihe cyo kwandika.”

Safari Byuma na we yahaye amanota Joseph Kabila kuri buri gice k’imiyoborere y’igihugu. Amushima kuba yarazanye kwegereza abaturage ubutegetsi aho ku rwego rw’Intara haba Guverineri na ba Minisiteiri n’Abadepite.

Ati “Kuri icyo namuha amanota 8/10, ku mutekano namuha 3/10 kuko igihugu kiracyafite inyeshyamba, ku bubanyi n’amahanga namuha amanota ahagije, namuha 8/10, ku mibereho myiza y’abaturage na ho haracyari ikibazo naho namuha 3/10.”

Safari Byuma avuga ko guha amanota Joseph Kabila bigoye kubera ibihe by’umutekano muke byaranze igihugu cye ngo niyo mpamvu kumuha amanota ajyanye n’ibyo yakoze mu kubaka ibikorwa remezo bigoye.

Ati “Kabila sinamusabira igikombe cy’Amahoro cya Nobel, kuko yabanje kuruhanya kugira ngo ave ku butegetsi ahindura itegeko nshinga. Si umwere kuri urwo rwego ahubwo icyo namusabira yakora muri UN, akaba nk’ufatwaho urugero ariko sinamuha igihembo cya Nobel, ariko icya Mo Ibrahim nakimuha kuko ni umuntu wa mbere muri Congo Kinshasa utanze ubutegetsi mu mahoro.”

Hari abandi Banyarwanda na bo batangajwe no kubona muri Congo Kinshasa, mu mahoro, Kabila Joseph yarasohotse mu ngoro ya Perezida agasigamo Félix Antoine Tshilombo Tshisekedi.

Umwe yagize ati “Ntabwo nari nzi ko byagenda kuriya bagahererekanya inkoni kuriya, ni amateka kuri twese, kuva navuka nibwo numvise bahererekanya ingoma.”


Hari abatabishira amakenga

Undi na we utari mu bashira amakenga Joseph Kabila abona ko nyuma azisubiza ubutegetsi inkiko zeguje Félix Tshisekedi kubera ko yiyamamaza havuzwe ko yakoresheje ibyangombwa birimo ibihimbano.

Ibyo byo kuba Joseph Kabila yazasubira ku butegetsi uyu ajya kubihuza na Me Bukuru Ntwari uvuga ko Joseph Kabila agiye akiri muto ku buryo ashobora kutazanyurwa n’umwanya wa Senateri yemererwa n’Itegeko Nshinga, nyuma akazaba yashobora kongera kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika.

Hari n’undi wavuze ko nta gitangaje kuba Joseph Kabila yatanga ubutegetsi mu mahoro kuko ngo ni Umunyekongo wabuhaye Félix Antoine Tshilombo Tshisekedi na we w’Umunyekongo.

Ati “Ni ibigaragaza Africa n’ahandi bitaraba (guhererekanya ubutegetsi mu mahoro), uretse yenda nka Tanzania n’ahandi bubahiriza itegeko nshinga ntibarihindure, bose bumva ko ubutegetsi bugomba guhinduka ari uko habaye gupfa kw’abaturage. Ibyo bishobora kuba intangiriro ku gihugu nka kiriya kirimo inyeshyamba abantu bumvaga ko hatabaho guhererekanya ubutegetsi ku neza, yenda n’ibindi bihugu bikazareberaho kuko iyo ubutegetsi buhindutse havuze amasasu, abaturage barapfa.”

Gusa yemera ko kuba Joseph Kabila yararekuye ubutegetsi mu mahoro, ari ukubaha abaturage no gukurikiza inama nziza yaba yaragiriwe, kuko ngo iyo ahindura itegeko nshinga byarashobokaga ko hari gupfa abantu benshi cyane.

Ati “Numva ko ari intangiriro n’ibindi bihugu byakabaye bireba, kumva ko hari ikintu wakoze gituma ushobora guhindura itegeko nshinga ngo ugume ku butegetsi. Ubutegetsi bukwiye gusaranganywa ushoboye gutegeka agategeka, navuga ko igihugu kiba kitarabyaye umuntu umwe, nta n’umuntu ushobora wenyine, abantu barafatanya igihugu kigatera imbere.”

Muri nomero y’Ikinyamakuru JeuneAfrique yasohotse 28 juillet 2016 bibazaga ko Joseph Kabila azava ku butegetsi mu mahoro. Harimo bimwe mu byo basanga yaragezeho mu myaka 15 yari amaze ku butegetsi.

Iki kinyamakuru kivuga ko Joseph Kabila wayoboye umutwe w’ingabo ziganjemo abakiri bato (Kadogo), ku myaka 29 yari afite mu 2001 yageze ku butegetsi ari Umugaba Mukuru w’ingabo za Congo Kinshasa zirwanira ku butaka.

Mu bindi bavuga yagezeho harimo guhuriza hamwe igihugu cyari cyaracitsemo ibice, akabasha kwemera ko habaho amashyaka menshi.

Gusa Joseph Kabila asize adakemuye burundu ikibazo k’inyeshyamba zikorera mu Burasirazuba bwa Congo harimo n’izivuga ko zirwanya u Rwanda zirimo FDLR ishinjwa kuba yiganjemo abasize bakoze Jonoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Imibare yasohotse muri JeuneAfrique yo muri Nyakanga 2016 ku byo Joseph Kabila yari agezeho kuva 2005-2015

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

5 Ibitekerezo

  • This is politics my friend.Ni umukino wa politike.Menya ko uyu president nta mbaraga azagira.Kubera impamvu nibuze 4: Senators n’aba Depite benshi ni abo ku ruhande rwa Kabila.Abakuriye Abasirikare na Police,ni abantu ba Kabila.Icya 3,Kabila yasahuye igihugu amafaranga menshi cyane.Ikindi kandi,afitanye Pact na Tshisekedi yuko atazamukurikirana.Ubwo se urumva Kabila yararekuye ubutegetsi?Iyi si niko imeze.Hakora amanyanga n’amacenga.Niko Politike imera.Nta bukristu bubamo.Niyo mpamvu Yesu yavuze ko iyi si iyoborwa na satani nkuko yohana 12 umurongo wa 31 havuga.

  • hhhhhh why?nonese ibihugu byateye imbere ko basimburana kubuyobozi? bibaho na USA majority parlementaire iba ya opposition bagakorana

  • Umwana w’imyaka 47?
    Hahahahahahaaaaaa
    (gusa ndiwe nareba igihugu njya kwituriramo kindi… On ne sait jamais en Afrique)
    Ibaze nka Buyoya ubu iyo aba agituye mu gihugu cye!!!!!

  • ?? byo iraza kwandikwa mu bitabo by Isi kuko ni agashya
    kuko muri Afrika yo mu biyaga bigari uvuye ku butegetsi mu mahoro ntambara nta nduru zavutse ni gacye
    Rwose abaye intwari??
    Twari tumenyereye ?? muri aka gace
    ?? Yo baterana ingumi nubwo baba bubahirije ubundi induru ikaba yose nubwo batagira bo intambara
    ????‍♀️??‍♀️??‍♀️ We iriya ntebe niye ngo yarabihanuriwe iyo myaka itarashira
    Hehe no kuvaho???

  • Hanyuma se ahandi bimeze bite! Kabila aduteye akantu muri East and central africa kabisa!
    What about our home country!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *