• 23/01/2020 7:12 57

Kabarondo: Abagore bacuruza ku modoka zo muri Gare bavuga ko babyungukiyemo

Abagore bakora ubucuruzi muri gare ya Kabarondo bavuga ko babyungukiyemo. Bemeza ko kwibumbira muri Koperative byatumye bamwe muri bo batiyandarika kugira ngo babone amafaranga abatunga ahubwo bahitamo gucuruza imbuto none iterambere ryabatashyeho.

Abagore n’abakobwa nibo benshi wasanga bacururiza muri iriya gare

Umwe muri bo witwa Fortunée Nzamukunda avuga ko mbere y’uko atangira gucuruzanya na bagenzi be muri ririya soko yajyaga asuzugura ibyo gucururiza muri gare.

Mbere ngo yacuruzaga imbuto nyuma inzego za Leta zibasaba kwibumbira hamwe bakora Koperative.

Ati Nacuruzaga imbuto hanyuma Leta iza kudushyira hamwe dukora Koperative hano muri gare nkajya ncururiza ku modoka ibinyomoro, ndagenda nkarangura ikilo cy’ibinyomoro cya 300Frw nkakigurisha 500Frw.”

Abenshi mubakorera muri iriya gare bavuga ko baje nta gishoro bafite.

Ngo barandaga bakikopesha ibicuruzwa, bakabizana bakabicuruza nyuma bakazasubira kwishyura.

Undi mugenzi we witwa Julienne Mukeshimana avuga ko we yatangiye gucururiza muri iriya gare akiri umukobwa ariko ngo yaje kurongorwa agikora kariya kazi

Avuga ko inyungu bakuye muri buriya bucuruzi zatumye bashinga ibikorwa by’iterambere mu cyaro aho batuye.

Ngo muri iki gihe afite imashini idoda imyenda kandi yoroye ingurube n’ihene.

Aba bakora ubu buruzi bwo kwiruka ku modoka muri gare ya Kabarondo bibumbiye muri Koperative yitwa Progress Service.

Umuyobozi wayo wita Oreste Dushime  avuga ko mu myaka itatu ishize bakorera muri iriya gare, abanyamuryango bayo  bamaze kwiteza imbere muburyo butandukanye.

Iyi Koperative y’abacuruza ibiribwa n’ibinyobwa bidasembyuye bagenda bazenguruka muri za bus babaza niba hari umugenzi ukeneye icyo yashyira mu nda cyangwa yakwitwaza mu rugendo bakakimuha ababishyura.

Iriya Koperative ifite abanyamuryango 30 barimo abasore,inkumi n’abubatse ingo. Yatangiye muri 2016.

Dushime Oreste umaze imyaka akora ubu bucuzuzi akaba ari nawe uyobora bagenzi be muri iriya Koperative
Mukeshimana Julienne avuga ko yubatse inzu abikesha aka kazi

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW/I Burasirazuba

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *