• 28/11/2020 1:04 51

Kabano wavaga i Gahini akajya i Kigali kwiga iby’imideri ubu ahetse uru ruganda

Izina Kabano Franco ni rimwe mu mazina aremereye muri iki gihe mu bijyanye n’uruganda rw’imidri mu Rwanda. Gusa kugira ngo agere kuri uru rwego byamusabye imbaraga nyinshi kuko ubwo yigaga ibyo kumurika imideri, yajyaga ava i Gahini mu Karere ka Kayonza akajya mu Mujyi wa Kigali.

Urugendo rwe ntirwari rworoshye ariko ubu ni umwe mu bakomeye mu ruganda rw’imideri mu Rwanda

Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke, uyu musore uri no mu bategura ibitaramo bikomeye bimurikirwamo imideri, yagarutse ku rugendo rwe muri ibi bikorwa rwabanje kumugora ariko akanga gucika intege.

Ubu afite i kompanyi ishakira amasoko mpuzamahanga abamurika imideri mu bijyanye no kumurika imyenda no kwamamaza.

Kabano Franco kandi ni n’umwarimu wigisha ibijyanye no kumurika imideri dore ko hari na benshi yagiye yigisha ubu bageze ku rwego mpuzamahanga.

Gusa ngo nubwo ari kurya amatunga y’ibyo yakoreye, ariko urugendo rwo kubigeraho ntirwamworoheye.

Ati “Ndibuka ko najyaga mva i Gahini nje i Kigali kubyiga icyo gihe kandi twe twishyuraga ibihumbi 50 kugira ngo bakwigishe kandi washoboraga kumara umwaka nta na rimwe uramurika imideri kuko icyo gihe tubitangira habagaho ibitaramo by’imideri bicye.”

Amaze imyaka 16 muri uru ruganda rukomeje kwiyubaka uko bwije n’uko bucyeye, byose ngo abikesha kwihangana.

Ati “Iyo ntaza kwihangana ubu simba narashinze ikompanyi ishakira amasoko mpuzamahanga abamurika imideri ku rwego mpuzamahanga.”

 

Kompanyi ye iri gukamira benshi…

Kabona avuga ko igitekerezo cyo gushinga kompanyi ye yakize mu myaka ine ishize afatanyije n’uwahoze ari umunyeshuri we.

Yagize ati “Byeruye twatangiye gukora mu myaka ibiri ishize kandi ndibuka ko ubwo twatangiraga abantu benshi batizeye umushinga wacu ariko ubu mbona hari benshi igitekerezo twagize cyafashije.”

Batangiye ari ishuli ryigisha kumurika imideli nyuma binjira no mu byo gutegura igitaramo cyabo bwite cyo kumurika imideli none ubu bageze mu kiciro cyo kuba barashinze i kompanyi ishakira amasoko mpuzamahanga abamurika imideri mu byo kumurika imyenda no kwamamaza.

Bishimira ko hari benshi bungukiye muri uyu mushinga wabo kuko hari abo bajyanye kumurika imideri mu bihugu binyuranye birimo Nigeria, Paris mu Bufaransa ndetse na London mu Bwongereza.

Afite ishuri ryigisha ibyo kumurika imideri
Ni na Rwiyemezamirimo kuko afite kompanyi
Byose abikesha kudacika intege

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *