• 16/12/2019 3:07 44

Josephine ni we utoza abari muri Miss Rwanda 2019 kumurika imideri

Kuva igihe abakobwa bahatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2019 binjiriye mu mwiherero ibizwi nka Boot Camp, uwitwa Tumukunde Josephine usanzwe amurika imideri ni we wagizwe umutoza mu bijyanye no kumurika imideri.

Tumukunde wambaye imikara hose niwe uri gutoza ba nyampinga kumurika imideri

Aganira n’Umuseke yavuze ko abategura irushanwa bamugiriye ikizere nyuma yo gushima intambwe agezeho mu mwuga wo kumurika imideri.

Kuva mu 2015 nibwo Tumukunde yatangiye kumurika imideri, amaze kwitabira ibitaramo birenga 10 birimo Kigali Fashion Week, Collective Rw Fashion Week, Kitenge Fashion Dinner, Rwanda Cultural Fashion Show, Rwanda Wedding Expo Fashion Show, Night Life Fashion Experience n’ibindi….

Mu 2017 yatoranyijwe mu bakobwa icyenda b’Abanyarwanda bamuritse imideri muri Nigeria mu gitaramo cya GT Bank Fashion Weekend.

Tumukunde avuga ko bimugora gutoza aba banyampinga.

Yagize ati “Biragoye ariko kubera ko ari abana beza,  bumvira kandi bagashyiramo imbaraga tukumvikana tujya gusoza byatangiye kuza. Ubu mbigisha ibijyanye no gutambuka bamurika imideri.”

Mu bindi byamushimishije ngo ni uko umwuga we wo kumurika imideri ubu watangiye guhabwa agaciro, akemeza ko ibyo amaze igihe akora ubu yatangiye no kubisangiza abandi by’umwihariko harimo n’abari guhatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2019.

Asanzwe amurika imideri mu bitaramo bitandukanye
Kumurika imideri yabigize umwuga
Mu 2017 yatoranyijwe mu bakobwa 9 bamuritse imideri muri Nigeria

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Hhhhh iyo bavuze Nyampinga numva mwiseneza arihe ko mutamugaragaza

  • Fortunee, rwose Gushyigikira JOSIANE ni ugutera inkunga no kuzamura abasigajwe inyuma n’amateka y’ikamba rya nyampinga w’u Rwanda aribo bana b’abakobwa bo mu cyaro.Niba ikamba riyanzwe inshuro zigera ku 10 buri gihe rigatwarwa n’abanyamugi, harageze ngo n”umwana w’umukobwa wo mu cyaro aritware yerekane ko ubwiza, ubuhanga n’ ubushongore atari iby’abanyamugi gusa..

  • Ariko ntibarimuhe kuko ari uwo mu cyaro!! Niba aba judges babona arikwiye bazarimuhe… ariko ayo marangamutima ngo wo mu cyaro ntahagije.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *