• 20/01/2020 8:19 03

Joe Biden wabaye Visi Perezida muri America yatangaje ko aziyamamaza muri 2020

Hari hashize iminsi bihwihwiswa ariko nta makuru yo kubihamya, kuri Video Joe Biden yavuze ko azashyira imbere indangagaciro z’igihugu.

Joe Biden yiyamamarije kuyobora America inshuro ebyiri agatsindwa

Ati “Indangagaciro nyazo z’igihugu… Demokarasi yacu nyayo, buri cyose cyatumwe America iba America, kigiye kongera kugaruka.”

Joe Biden afite imyaka 76 agomba kubanza guhatana mu bandi banyamuryango b’Ishyaka rya Demokarate bakamugira ikizere cyo kuzabahagararira mu Matora ya Perezida muri 2020.

Asa n’ufite amahirwe ugereranyije n’abandi 19 bazahatana mu ishyaka rye barimo Senateri Elizabeth Warren, Kamala Harris, na Bernie Sanders wahatanye na Hilary Clinton mu matora aheruka.

Biden yanenze Perezida Donald Trump ku myitwarire ye ku kibazo cy’ubuhezanguni bw’Abazungu ahitwa Charlottesville mu 2017, avuga ko abigaragambije babamagana baharaniraga umutima nyawo wa America.

Yavuze ko amateka azabaza ibyaranza Perezida Donald Trump mu myaka amaze ayobora America, ngo kumwongera ikindi gihe agategeka imyaka umunani ngo yazashira amaze guhindura burundu indangagaciro z’igihugu, ngo abantu ntibakwiye kurebera.

Joe Biden ni umwe mu banyepolitiki bafite inararibonye mu ishyaka rya Demokarate, yamaze imyaka itandatu ari Senateri, aba Visi Perezida wa Barack Obama muri manda ebyiri, yanagerageje kwiyamamariza kuyobora America inshuro ebyiri aratsindwa, mu 1988 no mu 2008.

BBC

UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *