• 12/12/2019 3:19 24

 JICA igiye kongera abashoramari mu Rwanda

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’U Buyapani kigamije ubutwererane mouzamahanga (JICA)  buvuga ko bufite intego ikomeye yo kuvana abashoramari mu gihugu cy’u Buyapani bakayishora mu Rwanda, aho kivuga ko bataragera ku kigero k’ishoramari bifuza.

Umujyanama mu bijyanye n’Ikoranabuhanga n’Itumanaho muri JICA Atsushi Yamanaka

Umujyanama mu bijyanye n’Ikoranabuhanga n’Itumanaho muri iki kigo, Atsushi YAMANAKA yabwiye abanyamakuru ko n’ubwo  iki kigo hari byinshi kimaze gukora mu Rwanda kitaragera ku kerekezo kifuza.

Avuga ko bazakomeza kuzana abashoramari  ku bwinshi mu Rwanda, bagashora imari mu mishinga itandukanye.

Ati “Umwaka ushize twazanye abashoramari bagera kuri 200 baza gusura u Rwanda bamwe muri bo bandikishije imishinga yabo ndetse bemera gushora imari mu Rwanda. Ishoramari twari twiteze ku Rwanda ntiragerwaho, kuko intego yacu ni ukuzana imishinga y’abayapani mu Rwanda.”

Yakomeje avuga ko icyo bakeneye ari ukubaka ubufatanye bukomeye  hagati yabo na Leta y’u Rwanda ndetse hakanabaho no guhanga imirimo.

Mu nama ya Transform Africa  ya 2019 igiye kubera mu Rwanda,  JICA  ivuga ko izazana amakompanyi y’ubucuruzi 25 kugira ngo azabashe kumurika ibikorwa byayo.

Umuyobozi ushinzwe imishinga  muri JICA, Furukawa Masayuki yavuze ko bakeneye gukura ubumenyi buri mu Buyapani bakazabuzana mu Rwanda, aho n’amwe mu masosiyete y’ubucuruzi yaho azaza gukorera mu gihugu.

Muri gahunda yo gufasha urubyiruko rw’Abanyarwanda rufite ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’itumanaho, iki kigo cyatangije umushinga witwa ‘250 Startups’, aho hari urubyiruko ruzatoranywa, rukajyanwa mu Buyapani guhabwa amahugurwa kugira ngo ubumenyi bwabo buzamuke ku rwego rwo hejuru.

JICA yatangiye gukorera mu Rwanda kuva muri ikaba imaze kimaze gukora ibikorwa bitandukanye birimo ibikorwa remezo nk’amashanyarazi, guteza imbere ubuhinzi, imibereho myiza y’abaturage nko kubegereza amazi meza, ndetse no guteza imbere amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro.

Furukawa Masayuki Umuyobozi w’Imishinga muri JICA

Daddy SADIKI RUBANGURA

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *