• 14/12/2019 8:30 44

Jeannette Kagame yagaragaje ko mu myaka 20 abahitanwa na SIDA bagabanutseho 82%

Madamu Jeanette Kagame yagaragaje intambwe u Rwanda rwateye mu guhangana na Virus itera SIDA, avuga ko mu myaka 20 ishize imfu ziterwa n’iyi ndwara zagabanutseho kuri 82%.

Mme Jeannette Kagame avuga ko intambwe yatewe igomba gutera imbara kugira ngo hakorwe ibirenze

Yabivugiye mu nama Mpuzamahanga iteraniye i Kigali izwi nka ICASA yiga ku guhangana na SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yavuze ko muri iki gihe urugamba rwo kurwanya SIDA rugomba gushyirwa mu byihutirwa ku buryo ibihugu byose bikwiye gushyira imbere porogaramu n’imshinga ihwanye n’ibikenewe kugira ngo abanduye barusheho kwitabwaho.

Yagarutse ku muryango w’abagore b’abakuru b’ibihugu OAFLA wavutse ugamije guhuriza hamwe kuba ijwi ry’ababana n’ubwandu bwa SIDA by’umwihariko abasanzwe ari abanyantege nke nk’abagore n’abana.

Yasabaga bagenzi b’abagore b’abakuru b’ibihugu ko bakwiye kurushaho gukebuka bakareba uburyo bushoboka bwatuma bugera ku byo biyemeje.

Yashimye ko hari ibyiza bimaze kugerwaho ku buryo nk’uko bari bateraniye hariya “Uyu munsi hari impamvu nziza dukwiye kwishimira akamaro k’imbaraga twahuje n’ibyo twiyemeje.”

Yagarutse ku bukanguramba bwiswe ‘Free to Shine’ bugamije kurinda abana bato kuvukana ubwandu bwa SIDA, avuga ko ibikorwa nk’ibi bikwiye gutuma ibihugu byose byiyemeza ko nta mwana ugomba kuvukana SIDA kandi n’ababyeyi babyara bagakomeza kubaho.

Madamu Jeannette Kagame yatanze urugero rw’Umuryango Imbuto Foundation yashinze, avuga ko uyu muryango wateguye kandi ugashyira mu bikorwa imishinga inyuranye igamije kugera ku ntego zirambye zo ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Yagarutse nko kuri iyi mishinga irimo umaze imyaka 18 wa PMTCT wo guha imiti ababyeyi batwite bafite ubwandu kugira ngo birinde abana kuvukana SIDA.

Ati “Binyuze muri uyu mushinga, imiryango ifite ubwandu ikorana bya hafi n’ibigo nderabuzima, na serivisi zitanga imiti igabanya ubukana kugira ngo bage babona imiti kandi bagakurikiranwa n’abajyanama b’ubuzima.”

Yavuze ko nk’urubyiruko rwitezweho iterambere ry’ejo hazaza rukwiye kugira ubumenyi buhagije ku bijyanye n’imyororokere.

Ngo ibi byose byagezweho ku bufatanye bw’inzego za Leta n’iz’abikorera bwagize uruhare mu kurwanya SIDA.

Yagize ati “Mu Rwanda muri 2018 ubwandi bushya bwa HIV bwagabanutseho kuri 83% n’imfu zifitanye isano na SIDA zagabanutse kuri 82% mu myaka 20.”

Yavuze ko mu kwishimira iyi ntambwe bikwiye kuvamo umukoro wo kongera umurava muri uru rugendo rwo kurwanya SIDA.

Iyi nama yitabiriwe n’ibihugu binyuranye
Yitabiriwe n’abagore b’abakuru b’ibihugu banyuranye
Abagore b’abakuru b’ibihugu byo muri Africa bitabiriye iyi nama

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Kuva SIDA yamenyekana muli 1981,imibare ya World Health Organisation (WHO) yerekana ko Sida imaze kwica abantu bagera kuli 35 millions.Nubwo abantu bakoresha za Capotes,abantu benshi bakomeza kwandura Sida,kubera ko benshi bitwaza ko habonetse Imiti igabanya ubukana.Ariko ikibi kurushaho,nuko ubusambanyi bwiyongereye cyane kubera izo Capotes n’Imiti igabanya ubukana.Ibyo bibabaza cyane Imana yaturemye itubuza gusambana.Igitangaje nuko aho kumvira Imana,usanga abantu millions and millions bita gusambana ngo ni “ukuba mu rukundo”.Byerekana ko abantu badakunda kandi badatinya Imana yaturemye.Kubera ko abantu batuye isi bananiye Imana,yashyizeho Umunsi w’Imperuka nkuko Ibyakozwe 17,umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Uwo niwo muti wonyine wa Sida.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *