• 14/12/2019 7:43 36

Jeanine Anez niwe uri kuyobora Bolivia by’agateganyo

Nyuma y’uko Evo Morales avuye ku butegetsi bwa Bolivia ku bushake agahungira muri Mexique, ubu Bolivia iri kuyoborwa n’umugore witwa Jeanine Anez .

Jeanine Anez ubu niwe uyoboye Bolivia

Anez ejo nibwo yatangaje ko abaye Perezida w’agateganyo wa Bolivia ashingiye ku biteganywa n’itegeko nshinga ry’igihugu cye.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Brazil yashimye ko Jeanine Anez ariwe uyobira Bolivia muri ki gihe kandi avuga ko yizeye ko azagarura amahoro mu gihugu kimaze igihe mu midugararo.

Jeanine Áñez Chávez  yavutse taliki 13, Kanama, 1967. Yari asanzwe ari muri Sena ya Bolivia mu ishyaka ry’abatavuga rumwe na Leta ryitwa Beni.

Ibitekerezo bye bya Politiki byafatwaga nk’ibidashyigikiye na gato ubutegetsi bwa Evo Morales, ubu wahungiye muri Mexique.

Bolivia ni kimwe mu bihugu bigize Amerika y’Amajyepfo bita Amerika y’Abalatini. Umurwa mukuru ni Sucre n’ubwo ikicaro cya Guverinoma kiba La Paz.

Reuters

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Abagore benshi bayobora neza,ndetse hari abarusha abagabo benshi kuyobora neza.Twavuga abahoze ari Prime Ministers: Margaret Thacher of England,Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza abagore kuyobora.Aha mbere ni mu rugo.Muli Abakorinto ba mbere,igice cya 11,umurongo wa 3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amadini n’insengero.Byisomere muli 1 Timote,igice cya 2,umurongo wa 12 na 1 Abakorinto,igice cya 14,imirongo ya 34 na 35.Kuba muli iki gihe abagore baba pastors ,bishops na Apotres,biba ari ugusuzugura Imana kuko ibibabuza. Ni icyaha nk’ibindi byose kizababuza kubona ubuzima bw’iteka muli Paradizo,nubwo abadamu Abadamu bayobora mu nsengero bibahesha agafaranga gatubutse. Ni bibi cyane gusuzugura Imana wishakira amafaranga.

  • Uyu mugabo yakoze akazi ke neza gusa yazize kujya muri manga ya 3. Ntabwo yavuye kubutegetsi kubushake bwe kuko yari amaze gutsinda amatora ariko abaturage burya iyo bashaka impinduka iyo uzi ubwenge ubivamo kugirango urinde abaturage maraso yakuwe mu gihugu n’indege ya gisilikare ya Mexique amagara ye yari ageramiwe. Bitavuze ko adashobora kuzagaruka kubutegetsi mu yandi matora kuko aracyafite abantu benshi mu gihugu bamwiyumvamo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *