• 14/12/2019 7:37 19

Jean-Claude Juncker ntakiyobora Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi

Taliki 01, Ukuboza, 2019 Jean-Claude Juncker wayoboraga Komisiyo y’Umuryango w’ibihugu by’u Burayi byunze ubumwe yarangije Manda ye asimburwa na Ursula Von Der Leyen ukomoka mu Budage. Amusigiye akazi katoroshye.

Juncker wayoboraga Komisiyo y’Umuryango w’ibihugu by’u Burayi byunze ubumwe yarangije Manda ye

Juncker ukomoka muri Luxembourg yari azwiho kuba umugabo uvugira ku mugaragaro ibitekerezo bye ndetse akaba yaranenze cyane bimwe mu bihugu bigize EU ubwo byangaga gushyira hamwe ngo bitabare abaturage b’u Bugereki ubwo bari bugarijwe n’ubukungu bwifashe nabi.

Mu biganiro yakunze guha abanyamakuru Jean Claude Juncker yavuze ko bibabaje kuba hari Abakuru b’ibihugu by’Umuryango w’ibihugu byunze ubumwe by’Uburayi bawushyiragaho igitutu ngo wirukane u Bugereki mu gace gakoresha ifaranga rya Euro ndetse bakaba batarifuzaga ko hakwigirwa hamwe uko abimukira bo muri Syria bakwakirwa.

Juncker avuga ko hari agatabo yanditsemo ibyamubayeho ubwo yayoboraga Komisiyo y’uriya muryango kandi ngo azakomeza yandike igitabo kinini kuri byo.

Igitabo avuga ko azita ‘Le Petit Maurice’ ngo kizaba kerekana amateka y’Umuryango w’ibihugu byunze ubumwe by’i Burayi mu gihe cy’imyaka 30.

Jean Claude Juncker yabaye Minisitiri w’imari wa Luxembourg guhera muri 1989 kugeza 2009 nyuma aba Minisitiri w’Intebe wa kiriya gihugu mu gihe cy’imyaka 18 ni ukuvuga guhera taliki 20, Mutarama, 1995 kugeza taliki 04, Ukuboza, 2013.

Uyu mugabo w’imyaka 64  ari mu banditse inyandiko irimo amasezerano avugurura Ubumwe b’Uburayi yiswe  traité de Maastricht yasinywe muri  1992 mu Buholandi n’ubu akaba agikurikizwa.

Akiyobora Komisiyo y’Umuryango w’ibihugu bigize ubumwe bw’u Burayi Jean Claude Juncker yakoranye bya hafi na  Chancelière w’u Budage Angela Merkel.

Yakunze kunenga politiki za Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron bituma umubano we na Macron uzamo agatotsi.

Niwe kandi wabaye uwa mbere mu kunenga politiki za David Cameron wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, akavuga ko arizo zatumye Ubwongereza bufata umwanzuro ugoye wo gutandukana na EU.

Mu bibazo Jean Claude Juncker yahuye nabyo bikomeye mu kazi ke harimo ikibazo cy’ubukungu bujegajega bw’u Bugereki, ikibazo cy’impunzi zo muri Syria n’abimukira binjiraga mu Burayi mu buryo butemewe, ikibazo cy’Ubwongereza bwashakaga kandi n’ubu bugishaka kuva muri EU ndetse n’ikibazo cy’intambara y’ubukungu yatangijwe na Perezida Donald Trump hagati ya USA n’Ubushinwa ariko kikagira ingaruka ku Burayi.

Bivugwa ko asigiye Ursula von der Leyen akazi katoroshye ko guhuza abagize uriya muryango bakagira imyumvire imwe ku bibazo biwukomereye kandi bishobora gutuma usenyuka hatagize igikorwa gifatika kandi kirambye.

Ursula von der Leyen azahura n’akazi katoroshye ko guhuza abagize EU  bakagira imyumvire imwe ku bibazo biwukomereye

Le Courrier International

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Uyu ntabwo yari intwari izirusha intambwe azaze kutwigiraho.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *