• 16/12/2019 2:20 39

Jay Rwanda yamuritse imideli muri ‘Philadelphia Fashion Week’

Mu ijoro ryakeye nibwo hasohotse videro yerekana umusore witwa Ntabanganyimana Jean de Dieu uzwi nka Jay Rwanda amurika imideli mu gitaramo cya Philadelphia Fashion Week kiri kubera USA . iki gitaramo cyatangiye kuwa 5 kikazarangira 09, Werurwe 2019.

Uyu musore yigeze kuba rudasumbwa muri Africa

Si ubwa mbere uyu musore amurika imideli mu bitaramo bikomeye kuko yagiye ayimurika no mu bindi bihugu bitandukanye mu Karere.

Jay Rwanda yamuritse imideli muri Uganda mu gitaramo cya Abryanz Style and Fashion Award , yahawe igikombe nk’umusore uzi kumurika neza imideli muri East Africa mu birori bya Swahili Fashion Week.

Yamuritse kandi imideli muri Nigeria mu gitaramo cya Men’s Fashion week Nigeria n’ahandi.

Yabaye na rudasumbwa wa Afurika mu irushanwa rya Mister Africa International.

Jay Rwanda usigaye uba  muri USA guhera mu mpera z’umwaka ushize yamaze gusinyana na kompanyi ya Legalalien Entertainment yo muri USA ikaba ariyo imufasha mu  kumurika imider muri kiriya gutaramo cyiswe Philadelphia Fashion Week.

Mbere  yari yabanje gusinyira indi kompanyi yo muri Uganda ya Joram Model Managent mu 2017.

Mu Rwanda uyu musore ari mu bantu bazwi cyane mu bamurika imideri kuko yayimuritse henshi harimo  Kigali Fashion Week , Rwanda Cultural Fashion show , Collective Rw Fashion Week n’ibindi.

Ikigo Legalalien nicyo gifasha uyu munyamideli

Robert KAYIHURA

UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *