• 27/01/2020 1:59 51

Jay Polly mu ndirimbo yitaaka ko ‘akenewe na rubanda ngo aruvuganire’

Umuraperi Jay Polly yasohoye indirimbo nshya yise ‘Nyirizina’ aho aba yitaaka avuga ko ari we muhanzi ukenewe na Rubanda ngo abavuganire.

Jay Polly aririmba avuga ko ari we muhanzi rubanda rukeneye

Jay Polly nyuma yo gufungurwa amaze gukora indirimbo zirimo iyitwa ‘Umusaraba wa Joshua’, ‘Inshuti nyazo’,  ‘Nyirizina’ ari na yo nshya.

Muri iyi ndirimbo nshya Jay Polly aba aririmba yitaka agendeye ku bikorwa bye n’ubutumwa azitambutsamo.

Hari aho agira ati “Kabaka Joshua ni we ubayoboye utanga ibyo abafana bashaka, Kuva kera kugeza na nubu uwo ni we bakeneye kuko avugira rubanda.”

Mu gitero cya kabiri uyu muhanzi akomeza avuga ko agitangira umuziki yari ameze nka Diyama itaragaragara ngo icyo gihe yinjiye muri muzika abakuze bibaza aho uyu muhanzi yari ari.

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Umusaza Jay ndamwemera cyane.

  • Reka reka mubo avuganira sindimo rwose ndabihakanye bose babireba.nzivugira nibinanira nceceke.Jay ujye uvugira wa mwana wawe na wa mugore wawe wakuye amenyo nibo bakeneye ubuvugizi cyane

  • Azavugire abandi cyaneko tutanamwemera twemera p.fla ,ababantu ndabona basinze kanze mbaririumbire jyuvugira abasinzi kurya arinabo uririmbira

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *