Jacques T. ngo batsinze Gor Mahia ariko akazi bafite kikubye 2 | UMUSEKE
  • 18/01/2021 1:29 44

Jacques T. ngo batsinze Gor Mahia ariko akazi bafite kikubye 2

Rutahizamu wa APR FC, Jacques Tuyisenge avuga ko we n’abakinnyi b’iyi kipe bizeye kurinda amanota atatu bakuye kuri Gor Mahia, mu mukino bazakina tariki ya 05 Ukuboza muri Kenya, akavuga ko ibi bituma akazi bafite gakomeye kurusha ako bari bafite ku mukino ubanza.

Jacques Tuyisenge arizeza ko bazarinda ariya manota atatu

Aganira n’urubuga rwa APR FC, Jacques Tuyisenge yavuze ko iyi kipe y’ingabo z’igihugu ifite akazi kikubye kabiri ako bakoze mu mukino wo ubanza.

Ati “Icyizere mfite ni uko dufite amanota atatu tugomba kuyarinda, ni twebwe dufite akazi kikubye kabiri ako twari dufite mu mukino ubanza, abakinnyi dufite icyizere kinshi cyo kurinda aya manota atatu twabonye.”

Jacques Tuyisenge avuga ko gukina aya marushanwa bisaba imibare ariko ko bizeye ko bazabyitwaramo neza babifashijwemo n’umutoza.

Ati “Burya umutoza ni we uba ufite ubumenyi bwinshi kuturusha kandi ibyo adusaba ni byo tugenderaho, akazi dufite ni ugushyira mu bikorwa ibyo umutoza azaba yatwigishije kuko ni byo byadufasha gukomeza.”

APR FC iri mu myitozo yo kwitegura umukino wa kabiri, ikora inshuro ebyiri ku munsi ku kibuga cyayo cy’imyitozo kiri i Shyorongi.

Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 05 Ukoboza kuri sitade ya Nyayo muri Kenya.

APR FC irasabwa gusinda cyangwa kunganya kugira ngo ikomeze mu kiciro cya kabiri cy’ijonjora rya kabiri ry’imikino ya CAF Champions League.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Muri Kenya nimuhivana muzaba muri abagabo

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *