• 25/01/2020 12:48 09

J. Tuyisenge yashimiye Etincelles yakuriyemo ayigurira imyenda ya Sports ya Miliyoni 3Frw

Jacques Tuyisenge Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu Amavubi no Petro Atletico muri Angola, yashimiye Etincelles yazamukiyemo anayishyikiriza imyenda ya Sports ifite agaciro kari hagati ya miliyoni 3-4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yahaye abakinnyi ba Etincelles Jersey nziza

Tuyisenge yakiniye Etincelles FC kuva muri 2005 kugeza 2009 ayivamo yerekeza mu ikipe ya Kiyovu Sport i Kigali mbere gato y’uko yerekeza muri Gor Mahia yo muri Kenya, ubu akaba ari muri Petro Atlético de Luanda yo muri Angola.

Jacque Tuyisenge yashimiye ikipe ya Etinncelles yamureze imufasha kuzamura impano ye.

Jacques Tuyisenge yagize ati «Nafashe umwanzuro wo kuza gushimira ikipe ya ndeze ikamfasa kuzamura impano yange.»

Amafoto aherekejwe n’ubutumwa yatambukije kuri Twitter, Jacques Tuyisenge yagaragaje ko abakinnyi n’abatoza b’iyi kipe yabahaye imyenda ya Sports igezweho.

Iyi myenda yo mu bwoko bwa ‘Training’, yayiguze n’uruganda rusanzwe rucuruza imyenda y’amakipe akameye arimo n’ayo mu Rwanda nka APR FC n’Aikipe y’igihugu Amavubi.

Mu mpera za Kamena uyu mwaka Petro Atlético de Luanda yo muri Angola yabwiye Gor Mahia ko yifuza rutahizamu wayo w’umunyarwanda, Tuyisenge Jacques, imutangaho asaga ibihumbi 350 USD.

Jacque Tuyisenge waguriye imyenda ya Sports Etincelles akinira Petro Atlético de Luanda imwe mu makipe akomeye muri Angola, aho imaze kwegukana shampiyona inshuro 16, igikombe k’igihugu inshuro 11 na Super Cup inshuro esheshatu ikaba imaze no guhagararira igihugu mu bikombe bitandukanye bikinirwa muri Afurika inshuro zisaga 26.

Kapiteni wa Etincelles Gikamba yakira umwambaro
N’Umutoza Seninga na we yakira umwambaro
Barumuna be bafashe ifoto y’urwibutso

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Ndumva uyumunkinnyi ashimishije nibake mu Rwanda bibuka amakipe yabareze Kandi batabuze ubushobozi bwokuba bayafasha bibere abandi urugero Imana izakomeze imufashe atere imbere

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *