• 10/12/2019 4:03 39

Iyabivuze yafashije Police FC kunyagira Sunrise yahozemo

Mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona wakinwe kuri uyu wa gatatu kuri Stade ya Kigali warangiye ikipe ya Police FC yanyangiye Sunrise FC ibitego 4-0.

Manzi Huberto myugariro wa Police FC ahanganye na Babuwa Samson rutahizamu wa Sunrise FC

Igitego cya Songa Isaie ku munota wa 10 w’umukino ni cyo cyafunguye amazamu ndetse na bibiri byatsinzwe na Iyabivuze Osee wahoze akinira iyi kipe ya Sunrise FC ku munota wa 26 na 35.

Hakizimana Kevin na we yaje gutsindira Polce FC igitego cya kane ku munota wa 63 w’umukino nyuma yo gucenga myugariro ba Sunrise.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino ikipe ya Police FC yagumye ku mwanya wa 4 n’amanota 43 mu gihe Sunrise FC yagumye ku mwanya wa 9 n’amanota 31.

Mu gusimbuza ku ruhande wa Sunrise ,Ndikumana Landry yinjiye mu kibuga asimbuye Babuwa Samson na ho Kavumbagu Junior asimburwa Uwimana Emmanuel, mu gihe Eric Mambo Emmanuel we yasimbuye Moussa Ally.

Ku ruhande rwa Police FC Niyibizi Vedaste yasimbuye Iyabivuze Osee naho Nzabanita David asimbura Hakizimana Kevin naho Songa Isaie aimburwa na Bahame Arafat.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Police FC: Bwanakweli Emmanuel,Ngendahimana Eric,Mpozembizi Mohamed,Muvandimwe JMV,Manzi Sincere Huberto,Hakizimana Issa,Iyabivuze Osee, Mushimiyimana Mohamed,Songa Isaie,Hakizimana Kevin na Ndayishimiye Antone Dominique.

Sunrise FC: Habarurema Rihungu,Niyonshuti Gad, Nzayisenga Jean D’Amour, Rubibi Bonk,Mushimiyimana Regis,Uwambazimana Leon,Mbazumutima Mamadou,Uwimana Emmanuel,Omouviare Babuwa Samson,Moussa Ally na Sinamenye Cyprien.
Mu yindi mikino yakinwe kuri uyu wa gatatu Bugesera FC yatsinze Muhanga FC ibitego 2-0 naho Mukura VS inganya na Amagaju FC 1-1 mu gihe Kirehe FC na Marine banganyije 0-0.

N’ubwo yatakaje amanota 2 inganya na Kiyovu Sport kuri uyu wa kabiri, APR FC ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 58, Rayon Sports ikaza ku mwanya wa 2 n’amanota 54, Mukura VS iracyari ku mwanya wa gatatu ifite amanota 49 mu gihe Police FC iri ku mwanya wa 4 n’amanota 43.

Songa Isaïe ni we wafunguye izamu ku munota wa 10

Abakinnyi ba Police FC babanje mu kibuga

 

Abakinnyi ba Sunrise FC babanje mu kibuga

Uko imikino y’umunsi wa 25 yagenze:

Ku wa Kabiri tariki 30 Mata 2019

-Gicumbi FC 1-0 AS Kigali FC

-SC Kiyovu 0-0 APR FC

Kuwa Gatatu tariki ya 1 Gicurasi 2019

-Police FC 4-0 Sunrise FC

-Amagaju FC 1-1 Mukura VS

-Kirehe FC 0-0 Marines FC

-Bugesera FC 2-0 AS Muhanga

Imikino izaba kuwa Kane tariki 2 Mata 2019:

-Musanze FC vs Etincelles FC (Stade Ubworoherane, 15h3

-Rayon Sports FC vs Espoir FC (Stade de Kigali, 15h30)

Yvonne IRADUKUNDA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *