• 24/01/2020 7:23 48

IVUGURUYE: Uvugwaho ‘Gutingana’ yavuze imvano y’ibyamuvuzweho

Update: Nyuma y’inkuru Umuseke wanditse ivugwamo umugabo bivugwa ko yashyize ikinini gisinzira mu nzoga ya mugenzi we nyuma akaza ‘kumutinga’, uvuga ko ari we wanditswe yabwiye Umuseke ko yatunguwe n’iyo nkuru ivugwamo izina rye, avuga ko ibyaraye bibaye ari umugambi wacuzwe n’abashaka kumwambura.

Uyu mugabo twaganiriye kuri telefoni, avuga ko afite imyaka 30 y’amavuko, akaba yubatse atuye i Musanze uretse ko aba i Kigali mu rwego rw’akazi. Avuga ko atata urugo rwe ngo ajye gutingana nk’uko byavuzwe.

Yadutangarije ko ejo hashize (ku wa kabiri tariki 27 Kanama), hari nomero ya telefoni yiriwe imuhamagara, nyirayo amubwira ko baziranye ndetse bajya baganira ku mbugankoranyambaga (WhatsApp na Facebook), amubaza aho ari kugira ngo bahure bamenyane.

Uyu wahamagawe (ni Umuyobozi w’Umudugudu w’aho akorera kuko ahamze imyaka 6), yaje kurangira uwo musore wavugaga ko ari ku Gisozi (i Kigali) nyuma akamubwira ko ari Gikondo, aho ari barahura, ndetse barasangira mu kabari bamusanzemo.

Bamaze kumenyana, hashize umwanya uyu mugabo yabwiye Umuseke ko yahise asubira ku kazi ke aho asanzwe ari ‘Manager’ w’inzu icumbikira abashyitsi muri Kicukiro, wa musore (avuga ko afite imyaka iri munsi ya 30 akurikije igihagararo n’isura), amubwira ko bajyana akamwereka aho akorera.

Ngo bageze kuri iyo Lodge wa musore yari amaze guhamagara mugenzi we wundi uriya mugabo atazi, na we ngo amuzimana nk’uko yari yazimanye uwa mbere.

Nyuma ngo baje kumusaba kubereka uko ibyumba by’iyo Lodge bimeze, arabafungurira bakajya bareba buri gitanda na matelas, nyuma bageze muri imwe ngo ba bahungu bahise bafunga urugi batangira gusaba amafaranga uyu mugabo wabakiriye.

Ati “Nagiye kumva ngo duhe amafaranga ibihumbi 100 buri muntu kugira ngo bidasakuza tukakwicira isura. Nutayaduha turahamagara Polisi…”

Amafaranga ngo yaje kuyabima, bakomeza kujya impaka, nyuma ababwira ko ashaka kujya kwihagarika, bamuha telefoni bari bamwambuye, ahita asohoka ahamagaza irondo (kuko asanzwe ari Umuyobozi w’Umudugudu).

Gusa yabwiye Umuseke ko bariya basore bashobora kuba bari bateguye umutwe ari benshi, kuko ngo yumvaga bahamagara usa na mugenzi wabo bamubaza ngo “aho ni kuri Police?”.

Amaze guhamagara irondo, abo basore ngo imodoka y’umutekano yabatwaye.

Ati “Jyewe niteguye gutanga amakuru yose, ubu ndi ku kazi kange nta kibazo mfite.”

Yatubwiye ko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 28 Kanama hari indi nomero yamuhamagaye mu gitondo, uwavugiraga kuri telefoni amusaba gutanga Frw 20 000 kuri buri umwe muri ba basore, agakeka ko ari undi bakorana.

Mu Rwanda ubutinganyi buvugirwa mu bwihisho, kuko Itegeko ryemerera umuhungu gushyingiranwa n’umukobwa.

 

Inkuru ya kare: Ukekwaho icyaha ni umugabo w’imyaka 42 y’amavuko witwa Semivumbi aravugwaho gushyira ikinini mu nzoga y’umusore barimo basangira agasinzira nyuma uriya ‘akamutinga’ mu kibuno.

Semivumbi arashakishwa

Byabereye mu Kagari ka Gasharu, Umurenge wa Kicukiro, mu Karere ka Kicukiro, uwakorewe ayo mabi yitwa Emmanuel w’imyaka 22.

Bivugwa ko yasangiraga n’uriya witwa Semivumbi akamushyirira imiti isinziriza mu kinyobwa yari afite basangira, nyuma akamujyana mu nzu y’amacumbi  (lodge), ‘akamutinga’.

Emmanuel yakangutse asanga undi yagiye hanyuma ajyana ikirego, ubu uriya Semivumbi ari gushakishwa kuko nta yindi myirondoro ye yamenyakanye.

Alphonsine Murebwayire uyobora Umurenge wa Kicukiro yabwiye Umuseke ko ayo makuru atarayamenya, ko agiye kubikurikirana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasharu, Emmanuel Ruhumuriza avuga ko ayo makuru yayumvise ariko agiye kuyakurikirana yose akaza kugira icyo ayadutangarizaho.

Amakuru avuga ko Emmanuel yajyanywe kwa muganga ku Bitaro by’Akarere ka Gasabo biri Kacyiru.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • kumumenya nibintu byoroshye cyane kuko iyo lodge bagiyemo bababaze nimba bataratanze imyirondoro kuko lodge ziba zigomba kwandika abazirayemo batarabanditse babiryozwa kuko namakosa

  • Ahubwo se inkuru mwandika muba mwazitohoje. Cg umuntu araza akababwira mugahita mwandika. Ndumva muvuguruza ibyo mwanditse mbere. Ni ukugerageza kuba abanyamwuga.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *