• 11/12/2019 2:37 55

Ivuguruye: Nyuma yo kwakira indahiro, Bongo yahise asubira muri Maroc

Nyuma yo kwakira indahiro z’abaminisitiri bagize Guverinoma nshya ya Gabon, Perezida Ali Bongo Ondimba yahise yongera asubira Rabat muri Maroc gukomeza kwitabwaho n’abaganga. 

Perezida Bongo ejo ubwo yari iwe i Lbreville amaze kurahiza abaminisitiri muri Guverinoma nshya

Guverinoma yarahiriye imbere ya Bongo igizwe n’abaminisitiri 38. Amakuru avuga ko mu gihe gito kiri imbere Ali Bongo Ondimba azasubira Rabat muri Maroc gukomeza kwivuza.

Ubwo abagize iriya guverinoma barahiraga, nta munyamakuru wari wemerewe kwinjira mu cyumba byabereyemo.

Ndetse na itangazamakuru rya Leta ntiryemerewe kuhinjira ngo rikore akazi.

Biteganyijwe ko amafoto yerekana uko uriya muhango wagenze aza gusohoka kuri uyu wa Gatatu.

Visi Perezida wa Gabon Afrique Pierre-Claver Maganga Moussavou yabwiye Jeune Afrique ko italiki iriya nama izaberaho izamenyekana mu gihe kiri imbere.

Ngo ikihutirwa ni uko ba minisiitiri batangira imirimo yabo, inama yabo ikazaba nyuma.

Umuvugizi wa Leta ya Gabon witwa Nanette Longa Makinda yavuze ko yashimishijwe no kongera kubona Ali Bongo Ondimba mu maso ye kandi ngo byari biteye ubwuzu.

Umwe mu ba minisitiri utemeye ko amazina ye atangazwa yabwiye AFP ko bizasaba amezi runaka kugira ngo Ondimba agarure intege zose yatakaje

Abo ku ruhande ruri ku butegetsi bavuga ko abavugaga ko hashakwa uko Ondimba asimburwa kuko atagishoboye byagaragaye ko bibeshyaga.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Afrika irarwaye pe!! Buriya Ondimba ararwana n’iki? Gabon niyo magara ye ko azapfa akayisiga? Yabanje akivuza akoroherwa ko afite abagomba kumusimbura by’agateganyo mu miyoborere y’igihugu igihe adahari, uhereye kuri visi-president wafashe interim? Igitangaje nuko uwo muhango wo kurahiza ba ministri bashya yashyizeho ari mu bitaro muri Maroc, utananyujijwe kuri televiziyo y’igihugu. Kandi abaturage bamaze amezi arenga abiri batamubona. Muri 21st century koko!! Buriya hagati aha abamutegekeramo bariho baravanamo ayabo, iguhugu kizisange ari igisenzegeri. Iki gihugu kiri mu icumi bicukura peteroli nyinshi muri Afrika, n’ubwo yagabanutse. Ariko urebye ubutaka bwiza gifite ku buso bukubye ubw’u Rwanda hafi inshuro icumi, amabuye ya uranium, amashyamba birirwa basarura bohereza i Burayi, kandi Gabon ifite abaturage batagera no kuri miliyoni ebyiri n’igice, ni ukuvuga munsi 1/4 cy’abanyarwanda batuye mu Rwanda, nyamara 1/3 by’abo baturage bakaba bari munsi y’umurongo w’ubukene (imibare ya World Bank), uribaza ngo: bamwe mu bitwa abayobozi ba Afrika ibyo babamo ni ibiki koko?

  • Nyuma yo kurahiza gouvernement azahita ataha iwabo muri Maroc!!!!

    Imyaka yose,we na se bamaze kubutegetsi, ntibigeze babasha kubaka ibitaro byabavura muri Gabon!!!
    Mfite impungenge ko gouvernement ishobora kuba yarahiriye imbere ya Robot !!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *