• 09/12/2019 9:06 11

IVUGURUYE: Kuri Gereza ya Huye abagororwa BATANU barashwe batoroka

Mu ijoro ryakeye hagati ya saa mbiri na saa tatu humvikanye amasasu menshi kuri Gereza ya Huye ku Karubanda nk’uko abahaturiye babibwiye Umuseke. Amakuru atugeraho aremeza ko hari abagororwa batatu barashwe bagapfa bagerageza gucika muri iri joro. Mu gitondo harashwe kandi abandi babiri bari batorotse bageze mu gishanga bihisha.

Kuri gereza ya Huye yahoze izwi cyane nka Gereza ya Karubanda
Kuri gereza ya Huye yahoze izwi cyane nka Gereza ya Karubanda

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa yabwiye Umuseke ko nawe yumvise aya makuru ariko nta arambuye arayamenyaho kugeza ubu.

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda CP Jean Bosco Kabera yabwiye Umuseke ko muri iri joro koko harashwe abagororwa batanu bagerageza gutoroka iyi Gereza.

Batatu muri bo barashwe nijoro, abandi babiri baraswa mu rukerera ahagana saa kumi bari hanze ya gereza mu Gishanga cya Rwabuye bihisha nyuma y’uko bari baraye babashije gutoroka.

Amakuru atugeraho aremeza ko aba bagororwa bashatse gutoroka basimbutse urukuta bakoresheje imigozi iboshye muri ‘supernet’.

Abarashwe bagapfa ni; Nteziryayo Patrick washinjwaga ubujura bwitwaje intwaro yari yarakatiwe imyaka 12, Uwiringiyimana Jeremie wari warakatiwe umwaka umwe kubera ubujura, Uwitonze Claude wari warakatiwe imyaka itanu kubera ubujura, Byiringiro Gedeon wari warakatiwe imyaka ibiri kubera ubujura na Karangwa Gilbert wari warakatiwe imyaka itatu kubera ubujura.

Musafiri Celestin Umwe mu batuye mu Kagari ka Butare Umudgudu wa Karubanda hafi  y’iyi Gereza avuga ko bumvise amasasu menshi muri ariya masaha nyuma bakamenya ko hari abagororwa barashwe bari gutoroka.

Kuri iyi Gereza mu 2013 hatorotse abagororwa batanu bajyana n’umurinzi wa gereza.

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

12 Ibitekerezo

  • ariko rero gereza y’a huye hamaze iminsi havugwa uruntu runtu hagati yabagororwa numuyobozi Wa gereza naba surveillant ,murebeko mwahindura abobayobozi nabacungagereza kuko bimaze iminsi bivugwa cyane ,ubushize twagiyeyo tugemuye bisanzwe dusubizayo ingemu ngokubera twabijyanye mukintu kitabonerana turumirwa !!!badutegeka ngotugure indobo zibonerana tubisukemo nho niryo tegeko bashyizeho turumirwa PE baratwirukanye twizubirirayo !tubajije abamukuriye nabo ntibagira icyo badusubiza tubura service gutyo .

    • Gufungwa ni bibi.Ushobora gupfa “bule”.Wenda ukicwa n’isasu,inzara,indwara kubera kutavurwa,etc…Gusa abantu benshi bigeze gufungwa.Ndetse na Yesu yigeze gufungwa,baramwica. Mu isi nshya dutegereje,gereza zizavaho kuko abantu babi bose bazakurwa mu isi ku munsi wa nyuma.Ibibi byose bizavaho:Ubukene,ubusaza,akarengane,indwara,urupfu,etc….Kugirango tuzabe muli iyo paradizo,Yesu yadusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”,aho kwibera mu byisi gusa.

  • Oooh my Godness

  • Iri raswa rya hato na hato ryo mu gihugu imbere naryo riteye impungenge. Abashinzwe umutekano ubanza hari amasomo basimbutse. Harimo n’ayo kurwana n’uwo baba bavuga ko yashatse kubarwanya kandi nta ntwaro aba afite! Kujya mu mitsi n’uwo bashaka gufata ntibabyigishijwe?! Ese kurasa niwo muti?! Ibi ntanujya abikurikirana ngo abaze inzego zibishinzwe impamvu zidafata ushatse gutoroka cyangwa ngo zimurase byibuze ahatari mucyico!

    U Rwanda rufite amahoro, rushobora nyamara kuba ruza imbere mu bihugu birimo ubwicanyi mumudendezo ukajijwe. Mbiswa!

  • Ariko koko arimo urupfu ntiyumva ihoni. Umuntu akatirwe umwaka umwe ananirwe igihano koko! ibi byerekana ko n’ubundi baba barananiranye. Ababuze ababo bihangane kuko uwiyishe ntaririrwa. n’abandi bagambirira gutoroka babyumvireho.

  • Amasasu yaduteye ubwoba bwinshi hano Huye , byari birenze ukwemera wagirango barasaga imbaga, ntago kwica abagororwa ariwo muti mwiza wo kubafata bakabaye babagota kuko umuntu urasa uba umureba ,ese aba bagororwa bari bafite intwaro?

  • Iyo wakoze icyaha ubugomba gukora ibihano nkuko wabihawe felecitation kubashinzwe umutekano kuri gereza ya Huye kuko bakoze akazi neza nkuko byagombaga

  • Ntawakemera ko barashwe bacitse, kuki bose bishwe, nta nuwakomeretse nibura? Ibi ntabwo biba bisobanutse hakorwe iperereza abantu 5 ni benshi, abo bacungagereza ndumva bica uko biboneye, ibi ntahandi ndabyumva.

  • Iperereza ryigenga rirakenewe. Amasasu yamaze icyo gihr cyose barasaga abantu barimo kurira umugozi?
    Hariya hantu ko ari iwabo wa twese, nihajyaho umuco wo kurasagura mubona hatazagwamo benshi ndetse bakaba babyitwaza bakarasa inzirakarengane?
    Societe civile itegereje iki?

  • Societé civile harya ni babandi babona ikibazo gihangayikishije ari uko abakozi bo mu tubari na za restaurants bataha batinze? Urwego mbazi ho ntabwo babona ko kurasa abafungwa ari ikibazo. Ahubwo baraje bavuge ko bahangayikishijwe na miss Inkomamashyi gusa.

  • Miss? Bridal shower ahubwo

  • nkuyu warashwe koko yarakatiwe umwaka 1 ubu ntitizize ubu c iyaza kuba yarakatiwe burundu byarikugenda bite

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *