• 19/01/2020 9:53 33

Itsinda rishya The Legends baragusaba kwirinda ibiyobyabwenge

The Legends ni itsinda rigizwe n’abasore babiri ‘Dr Scientific na The King Winner’ basohoye indirimbo yitwa ‘Leave the Drugs’ bagira inama abasanzwe bakoresha ibiyobyabwenge.

The Legends itsinda rishya ryinjiye mu muziki nyarwanda

Sibomana Jean Bosco ukoresha izina rya Dr Scientific na Mugisha Aime Christian ukoresha The King Winner ni bo bagize itsinda rya The Legends.

Mbere yo kwishyira hamwe buri umwe yari asanzwe akora umuziki ku giti ke.

Dr Scientific w’imyaka 40 we ngo yatangiye umuziki muri 2005 ariko aza kubigendamo gake kuko yari afite izindi nshingano zirimo no kwita ku muryango we.

Mugenzi we baririmbana The King Winner we ngo yatangiye umuziki muri 2010.

Bahuje imbaraga muri 2018 bashinga itsinda ryabo batangira gukora indirimbo zinyuranye harimo n’izo bakoranye n’abahanzi bazwi nka Jay Polly, AmaG The Black na Mukadaff.

Intego yabo ngo ni ugukora cyane bakamenyekana binyuze mu gusohora indirimbo nyinshi no kwitabira ibitaramo binyuranye.

Indirimbo yabo nshya bayise ‘Leave the drugs’ igamije gukanguriria abantu kwirinda ibiyobyabwenge.

Dr Scientific ati “Iyi  Ndirimbo ni iyo kwirinda  ibiyobyabwenge kuko uko iminsi  yicuma  bigenda bitwara benshi ku Isi biganjemo urubyiruko, nkatwe The legends twaboneyeho gutanga inama kubabikoresha binyuze mu ndirimbo.”

Kuba barahuje imbaraga bagashyira hamwe mu muziki ngo bimaze kugira aho bibageza ku buryo bafite ikizere ko mu myaka mike bazaba bafite urwego bagezeho bitandukanye naho bari uyu munsi.

Dr Scientific watangiye umuziki muri 2005 nibwo agiye kwihuza n’unzi bagakora itsinda
Uwitwa The King Winner na we ugize iri tsinda

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *