• 20/01/2020 1:51 58

itel izanye smartphone ibika umuriro amasaaha 80…Igiciro cyoroheye buri wese

itel kompanyi izwiho gukora no gucuruza telefone zigezweho ku giciro cyoroheye abakiriya. Ubu yashyize ku isoko ‘itel P33’ ishobora kubika umuriro amasaaha 80 ku giciro cyo hasi cyane, 66 000 Frw urayibona ugaca ukubiri no kugendana indahuzo (Charger) cyangwa powerbank.

Ni smartphone igaragara neza

Ikirahure cya P33

itel P33 ifite ikirahure kingana na 5.5 inches kandi ikaba igaragaza amashusho mu buryo bwa HD. Abakunda kureba amashusho no gukina imikino itandukanye, bashyizwe igorora. Iyi smartphone ifite ishusho rigaraga neza.

Ikirahure cyayo gifite umwihariko kuba gikeye

Camera

itel P33 ifite camera 2 z’inyuma zifite 8.0MP+VGA ndetse n’ikoranabunga rya Auto Focus. Ifite 5.0MP kuri camera ifata selfie ikagira flash light imbere n’inyuma, nta mpungenge mu gufata amafoto yo mu ijoro.

Ifite flash light ebyiri

Battery

Umwihariko kuri smartphones za itel, ni ukubika umuriro igihe kinini. itel P33 izanye umwihariko mu wundi, P33 ikoranye battery ya 4000mAh ikanagira ikoranabuhanga rya Artificial intelligence biyiha ubushobozi bwo kubika umuriro amasaaha 80, ukayikoresha muri iki gihe cyose utongeye gushyiramo undi!

itel iragira iti “Sezera kugendana charger na powerbank ukundi.”

Umwihariko wayo ni ukuba ibika umuriro igihe kinini

Igiciro cya itel P33 n’aho wayibona

Buri wese yabasha kwigondera iyi smartphone kuko iri kugura ibihumbi 66 Frw gusa.

Ni smartphone buri wese yakwifuza gutunga kuko yujuje byose byagufasha kugendana n’ikoranabuhanga. Kuri 66 000 Frw, wakwihahira iyi smartphone ishobora kumarana umuriro amasaaha 80 wayikoresheje byose nka Whatsapp, Facebook, Instagram n’ibindi.

Ni telephone igezweho

**********

1 Igitekerezo

  • itel iracyayoboye kbsa

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *