• 08/12/2019 11:36 48

Iteka rya Minisitiri ry’ibyubahirizwa mu gukuramo inda rirasohoka ‘vuba’

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryasohotse mu mezi umunani(8) ashize ingingo yaryo ya 125 ivuga ku “Ukutaryozwa icyaha cyo gukuramo inda”. Iyi ngingo ariko ubu ntikoreshwa mu gihe hatarasohoka Iteka rya Minisitiri w’ubuzima rigena ibyubahirizwa mu gukuramo inda. Hagati aha hari abujuje ibivugwa n’iyi ngingo batewe inda ariko batayikurirwamo kuko iri teka ritarasohoka. Gusa ubu ngo riri muri cabinet.

Gukuramo inda ku mpamvu zemewe Itegeko rirabyemeza ariko ritegereje Iteka ribishyira mu ngiro
Gukuramo inda ku mpamvu zemewe Itegeko rirabyemeza ariko ritegereje Iteka ribishyira mu ngiro

Ingingo ya 125 y’Itegeko  Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ivuga ko “Nta buryozwacyaha bubaho iyo gukuramo inda byakozwe kubera impamvu zikurikira:

1º kuba utwite ari umwana;
2º kuba uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato;
3º kuba uwakuriwemo inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato;
4º kuba uwakuriwemo inda yaratewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri;
5º kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.

Gukurirwamo inda bikorwa na muganga wemewe na Leta.  Ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuremo inda bigenwa n’iteka rya Minisitiri ufite ubuvuzi mu nshingano ze.

Iyo nyuma yo gukurirwamo inda bigaragaye ko uwayikuriwemo yabisabye nta mpamvu yemewe n’itegeko ashingiraho ahanwa nk’uwikuyemo inda”.

Umwana w’imyaka 14 wo mu Cyahafi mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugege yatewe inda n’uwamufashe ku ngufu ubu imaze kugira amezi ane (4).

Ikinyamakuru NewTimes cyaganiriye n’umwana na nyina uburyo basabye inzego zinyuranye, kugeza no mu rukiko, ko inda uyu mwana yatewe yavanwamo ariko bakabangira kuko Iteka rya Minisitiri ritarasohoka. Ikibazo cy’uyu ni icyamenyekanye.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko Evode Uwizeyimana yabwiye Umuseke ko iri teka ritegerejwe rizasohoka vuba.

Ati “Iteka rigeze ku rwego rwo kwemezwa na cabinet hari ikizere ko mu gihe cya vuba rizaba ryasohotse mu Igazeti ya Leta.”

Irindi tegeko ryasohotse ririmo ingingo itegereje Iteka rya Minisitiri, ni Itegeko ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda. Ingingo yaryo ya 68 ivuga ko “Iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze rigena umushahara fatizo”. Ubu ugenderwaho ubu ari amafaranga ijana (100Frw) ku munsi washyizweho mu 1974.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Ko mbona se bitaye gusa k’utwite(nyina w’umwana)utwitwe we(umwana) si umuntu ukwiye kurengerwa ? Iyo ni Justice ya sens unique.

  • Sha Imana ishimwe ko nta kora ubuganga mu Rwanda kuko natwe biratugora gukuriramo abakobwa cyangwa abagore inda
    Ni ikintu gikomeye kuri twe nka abakora kwa muganga turi abantu natwe bidutera ihungabara
    Iryo tegeko ni irya shitani nicyo navuga
    Navuzeko nta mugore nzakuriramo inda aje abishaka
    Ndanabisinyira naho nkora barabizi
    Nta trauma nshaka or karma ya abana bi imana
    Kwica kose ni yakwica niyo yaba inda yo munsi ya amezi atatu
    Aho nkorera reta temperera gukuriramo umukobwa or umugore inda ifite ibyumeru 6 gusa naho muri Afrika ngo 3 mois? mbabwire ibi nukwica kubi kuko wowe ubikoze ni wowe usigarana ihungabana rirenze uwo utwite
    Please mubyare niba mwatwise murere kuko ntago kwica abo bamarayika aricyo gisubizo

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *