• 18/01/2020 2:21 32

Itangazamakuru, intwaro kirimbuzi yakoreshejwe muri jenoside yakorewe Abatutsi 

Mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, itangazamakuru ryagize uruhare mu gushishikariza Abahutu kwanga no kwica Abatutsi, aho ubutegetsi bubi bwaryifashishaga mu kubiba urwango mu Banyarwanda. Mu biza ku isonga harimo ikinyamakuru Kangura, Radio RTLM, Radiyo Rwanda ndetse n’ibindi.

Ikinyamakuru Kangura cyashishikarije abahutu kwica abatutsi cyashinzwe na Ngeze Hassan

 

Ikinyamakuru Kangura

Ikinyamakuru Kangura cyatangijwe na Hassan Ngeze ukomoka mu yahoze ari Komini Rubavu, Perefegitura ya Gisenyi, muri Gicurasi 1990.

Iki kinyamakuru cyasohoye inyandiko zacyo kugera mu 1995 ubwo hasohokaga nimero yacyo ya nyuma isohokera hanze y’u Rwanda.

Kangura yakwirakwije urwango, inakangurira Abahutu kwanga no kwica Abatutsi. Nyuma y’amezi abiri RPF-Inkotanyi itangije urugamba rwo kubohora igihugu, Kangura yasohoye inyandiko yitwa “Appel à la conscience des Bahutu” igaragaramo amategeko icumi y’Abahutu.

Iyi nyandiko itangira yerekana ko icyo Abatutsi bashaka ari ukumena amaraso no gufata ubutegetsi ku ngufu. Amategeko icumi avugwa muri iyi nyandiko akangurira Abahutu kwanga Abatutsi mu buryo bwose harimo kwirinda umubano bagirana nabo, kudashyingiranwa n’Abatutsikazi, kudakorana nabo cyangwa kugirana amasezerano ayo ariyo yose.

Nk’uko bigaragara muri aya mategeko icumi, imyanya ikomeye ifatirwamo ibyemezo igomba kuba iy’Abahutu gusa. Itegeko rya munani ribuza Umuhutu wese kugirira imbabazi Umututsi, naho irya cyenda, Abahutu bose basabwe kuba maso bakamenya ko umwanzi bafite ari umwe, ari we Mututsi (Kangura No 6, Ukuboza 1990).

Gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi byagaragaye na none muri iki kinyamakuru Kangura muri nimero 54 yasohotse muri Mutarama 1991. Hassan Ngeze yanditse ko Inyenzi zigomba kwiyumvisha ibishobora gukurikiraho igihe cyose zakongera gukora ikosa ryo gushoza imirwano, ko Abatutsi bazahita batsembwa burundu, nta n’umwe usigaye, harimo n’ibyitso byazo.

Mu Gushyingo 1991, Kangura yasohoye nimero yayo ya 26, ku rupapuro rwayo rubanza handitse amagambo yegeranye n’umupanga yo kwibaza intwaro zakoreshwa kugirango batsinde Inyenzi burundu.

Hafi y’ayo magambo hariho n’ifoto ya Kayibanda wayoboye repubulika ya mbere, n’andi magambo avuga ko uwagarura revolisiyo ya 1959 y’Abahutu yaba imwe mu ngamba zafasha gutsinda Inyenzi-Ntutsi. Kuri iyi paji kandi hanagaragara ubundi buryo busanzwe buhari bwo kurwana bugaragaza imodoka y’intambara n’abasirikare ku rugamba.

Muri iyi nimero, Hassan Ngeze yibukije Abahutu revolisiyo yo mu 1959, avuga ko imipanga n’izindi ntwaro arizo zakoreshejwe mu kwica Abatutsi. Muri iyi revolusiyo ya 1959, umwanditsi yita iy’Abahutu, yabaye iyo kwica no kumenesha Abatutsi. Kugarura iyi revolisiyo, ni ugukangurira Abahutu kongera kwica Abatutsi iyo bava bakagera hifashishijwe imipanga nk’uko byagenze muri 1959. (Kangura, n°26 Ugushyingo 1991, p.15).

Nimero 41 y’iki kinyamakuru yo muri Werurwe 1993, ivuga ko nta mpamvu abasirikare ba Leta bashobora kujya kurwanya umwanzi ku mupaka basize umwanzi uri imbere mu gihugu (Kangura n° 41, Werurwe 1993). Nyuma gato, muri nimero ya 59 yasohotse muri Werurwe 1994, umwanditsi w’iki kinyamakuru avuga ko RPF-Inkotanyi niyongera kugaba ibitero, Abatutsi n’ibyitso byabo bazicwa( Kangura n °59, Werurwe 1994).

Izi nimero zombi zirakangurira Abahutu kwica Abatutsi b’imbere mu gihugu n’undi wese udashigikiye umugambi wo kubica.

Ku birebana no gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi bigaragara mu kinyamakuru Kangura, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) ruvuga ko ikinyamakuru Kangura cyagize uruhare mu itegurwa rya Jenoside kuko cyashishikarizaga Abahutu bose ubwicanyi. Inyandiko zacyo zari zuzuyemo u Rwango ruvanze n’ubwoba, kuko cyabwiraga Abahutu ko nibadafata iya mbere mu kwica Abatutsi ari bo bazicwa.

Ibindi binyamakuru byandika

Uretse Kangura, ibinyamakuru bitandukanye harimo Zirikana, Umurwanashyaka, Kamarampaka, Interahamwe n’ibindi byari bishyigikiye Leta ya Habyarimana byagize uruhare mu gushishikariza Abahutu kwanga no kwica Abatutsi.

Ikinyamakuru Zirikana cyari gishyigikiye ishyaka rya CDR n’Abahutu bose cyagize uruhare mu gukangurira Abahutu kwanga no kwica Abatutsi. Nk’uko inyito yacyo ivuga, cyabwiraga Abahutu kuzirikana ububi bw’Abatutsi, bityo bakabarwanya bivuye inyuma.

Ikinyamakuru Zirikana cyasohokaga mu gihe cya buri mezi abiri. Cyasohoye nimero yacyo ya mbere muri Nzeri 1992. Muri nimero yacyo ya mbere, ku rupapuro rwa 7, cyasohoye itangazo ku wa 4 Nzeri 1992 risaba Abahutu bose kuba maso bakarwanya umwanzi n’ibyitso bye.

Iryo tangazo ryasabye Minisiteri y’Ingabo kwigisha Abahutu bose imbunda ngo kuko Abatutsi bo bazigishijwe n’Inkotanyi kandi bakaba banazitunze (Zirikana, Nzeri 1992).

Mu gufasha Abahutu kugira imyumvire imwe ku ijambo “umwanzi”, hashyizweho akanama kari gakuriwe na Colonel Théoneste Bagosora bisabwe n’umukuru w’igihugu Juvénal Habyarimana mu nama yagiranye n’abasirikare bakuru ku wa 4 Ukuboza 1991 ku ishuri rya gisirikare E.S.M (Ecole Superieure Militaire). Iyo nama yari igamije gusobanura umwanzi uwo ari we no gushyiraho ingamba zo kumutsinda. Igisobanuro cy’ijambo “umwanzi” cyatanzwe mu nyandiko y’umuyobozi mukuru wa gisirikare , Déogratias Nsabimana ku itariki ya 21 Nzeri 1992.

Radiyo rutswitsi, RTLM

Radio Télévision  Mille Colline yamenyekanye ku izina rya “Radiyo Rutwitsi” yatangiye kumvikana uhereye ku itariki 8 Nyakanga 1993 kugera ku itariki 31 Nyakanga 1994.

Yashinzwe na bamwe mu banyapolitiki bari bashyigikiye ubutegetsi bw’igitugu bwariho, bagize uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abari bagize komite yayitangije ni Felicien Kabuga wari Perezida wayo, Ignace Temahagari  akaba umwanditsi.

Abandi ni Ferdinand Nahimana, Joseph Serugendo, Ephrem Nkezabera, Augustin Hatari, Charles Nzabagerageza, Jean Bosco Barayagwiza na Silas Mucumankiko.

RTLM yatambutsaga ubutumwa n’ibiganiro bikangurira Abahutu kwanga no kwica Abatutsi. Ibi byakozwe mbere ya Jenoside n’igihe yari irimbanije muri 1994.

Ferdinand Nahimana umwe mu banyamakuru ba RTLM bamenyekanye cyane

Abanyamakuru bayoboraga ibiganiro nka Bemeriki Valérie, Habimana Kantano ibiganiro byabo byakanguriraga Abahutu kwica Abatutsi n’undi muntu wese utari ushyigikiye ubutegetsi bwa Habyarimana.

Ibijyanye n’urugamba hagati y’Inkotanyi n’ingabo z’igihugu byavugwaga kuri radiyo RTLM byabaga byuzuyemo urwango no kwambura ubumuntu abo mu mutwe wa RPF Inkotanyi. Ingero ni nk’aho bitaga Inkotanyi ko ari “Inyenzi imburagasani” zifite amatwi maremare n’imirizo.

Ku itariki ya 2 Ukuboza 1993, RTLM yatambukije ikiganiro gikangurira Abahutu bose aho bari, mu Rwanda no mu bindi bihugu, ko Umututsi ari umunyamahanga waje mu Rwanda ashaka ubwatsi bw’inka ze, ariko kubera amayeri agira, akagera aho ategeka Abahutu yahasanze. Bityo ko nibamwemerera akagaruka mu Rwanda atari ho azategeka gusa, ahubwo ko azigarurira ibiyaga bigari.

RTLM yatambutsaga ibiganiro byinshi byo kwerekana ko Umututsi afite umugambi wo kurimbura Abahutu bose bityo bagahamagarirwa gufata iya mbere bakamurwanya.

Mu gihe Jenoside yari irimbanije, RTLM yarangiraga abicanyi aho Abatutsi bihishe cyangwa bahungiye ari benshi.

Tariki 2 Nyakanga, 1994, RTLM yatanze ubutumwa ku Bahutu bose bwo kunezerwa bakishima kuko Inkotanyi (ari we Mututsi) zashize.

Aha ni muri Car Free Zone mu Mujyi wa Kigali, ahari uwo munara ni ho RTLM yakoreraga

Usibye RTLM, Radiyo Rwanda na yo yagize uruhare mu gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi. Mbere yo kwica Abatutsi bo mu Bugesera, mu makomini ya Ngenda, Gashora na Kanzenze, tariki 3 Werurwe 1992, Radiyo Rwanda yacishijeho itangazo inshuro eshanu ribwira Abahutu bose ko Abatutsi bafite umugambi wo kwica abategetsi bakuru b’Abahutu.

Ibi byatumye Abahutu bihutira kwica Abatutsi mu minsi yakurikiye iryo tangazo.

Ubu buryo bwo gukwirakwiza inkuru ko Abatutsi baba bagiye kwica Abahutu bwakoreshejwe inshuro nyinshi n’ubuyobozi, iyo habaga hari gahunda yo kwica Abatutsi.

Ingero ni igihe bicaga Abatutsi bo muri komini Kibilira mu Kwakira 1990, Gashyantare 1991 muri Komine Mutura, Kanama na Rwerere.

Mu bumenyi bujyanye na Jenoside, uburyo bwo kurega ugomba kwicwa ko ari we ufite umugambi wo kwica, mu rurimi rw’igifaransa babwita  “accusation en mirroire”. Abategura Jenoside bitirira abagomba kwicwa imigambi yabo mibisha.

(Byavuye muri Raporo ya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ku Itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, 2015)

NDAYISHIMYE Jean-Claude

6 Ibitekerezo

  • Hari n’ibindi binyamakuru byo gushimwa kuko byafashije mu guhaguruka Jenoside: Harimo Radio Muhabura yabwiraga abantu icyo inkotanyi zirwanira n’uko zizayobora nizifata ubutegetsi. ibinyamakuru byandika nka Kanguka, Rwanda Rushya, Kanyarwanda.. byarekanaga ko inkotanyi zifashe ubutegetsi nta kibazo… N’ikindi kinyamakuru cyakwirakwizwaga rwihishwa mu bari bafite indangamuntu zanditsemo Tutsi cyane cyane abize cyerekanaga uko intambara yo kwibohora uko izatangira…

  • Iki kinyamakuru cyakwirakwizwaga mbere ya 1990

  • Nta kibabaza nko kubona injiji nkizi zari zaraminuje akaba arizo zaduteye agahinda katazashira ubugome bwanyu nibwo buzatuma mutongeye kuyobora u rwa Gasabo ingoma ibihumbi ndabavumye nitwa Karaha ka Mutabazi

  • Imvugo z urwango ntazo dukeneye mu cyerekezo dufite. Duhugure abana bacu bazakure bumva ko bagomba gutora ababishoboye cg abafite plan ziteza igihugu imbere. Naho gutora kubera ubwoko nibyo bivamo kwishiriraho abayobozi badashoboye

  • Ndumva vyari bikomeye sensibilisation imaze guca kwi radio ntakibazo gisigaye

  • nanjye ibi n=binyamakuru ndabifite numero hafi ya zose muzehe wanjye yarabisomaga,ubikeneye wazanyandikira kuri mahoro2015@gmail.com,murakoze

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *