• 11/12/2019 9:13 21

Italy: Police yaburijemo agatsiko kashakaga gushinga ishyaka ry’aba NAZI

Kuri uyu wa Gatanu taliki 29 Ugushyingo Polisi y’u Butaliyani yaburijemo agatsiko k’abantu bashakaga gushinga ishyaka rifite amatwara nk’ay’aba Nazi bahoze ari aba Hitler.

Polisi y’u Butaliyani yaburijemo abasore n’inkumi bashakaga kurema ishyaka rikora nk’aba Nazi

Polisi yasanganye bariya bantu imbunda nyinshi n’inyandiko zirimo ibitekerezo by’ubuhezanguni bw’aba Nazi. Igitangaje ni uko umukwabo wo gufata bariya bantu wabereye mu migi 16 ni ukuvuga guhera mu mugi wa Sicile uturanye n’inyanja ya Mediterane kugeza ku bitwa bya Alpes.

Hari hashize imyaka ibiri Polisi itegura ibikorwa byo kuzafata bariya bantu.

Itangazo rya Polisi rigira riti“ Twavumbuye abantu benshi, batuye ahantu hatandukanye kandi bafite ingengabitekerezo iteye neza neza nk’iya aba Nazi bo kwa Hitler kandi banga Abayahudi n’abanyamahanga.”

Ntihatangajwe umubare w’abafashwe n’ibyo babafatanye ariko bisanzwe bizwi ko kuva Intambara ya Kabiri y’Isi yarangira, ibitekerezo by’ubuhezanguni biteye nk’iby’aba Nazi (cyangwa aba Fascists) bihanwa n’amategeko.

Ririya shyaka ngo bari bararyise National Socialist Party of Workers kandi aho abayoboke baryo bakoreraga Polisi yahasanze bimwe mu bimenyetso byahoze biranga ishyaka ry’aba Nazi, ndetse ngo hari n’amafoto ya Adolf Hitler.

Polisi yasanze kandi bariya bantu bari bafite intwaro zirimo imbunda, imyambi n’imiheto n’ibindi.

Hari amakuru avuga ko bariya bantu bafite abandi bakorana muri Portugal, u Bwongereza, u Bufaransa, n’u Bufaransa.

Ibitekerezo by’aba Nazi nibyo byoretse imbaga mu Ntambara ya Kabiri y’isi na Jenoside yakorewe Abayahudi.

Ishyaka ry’aba Nazi ubusanzwe ryashinzwe na Adolf Hitler. Ni ishyaka ryashakaga ko ubutegetsi bwose buba mu maboko ye, ntihabeho Inteko ishinga amategeko kandi ntiryihanganiraga abanyamahanga n’abandi ryafataga nk’aho ari abantu baciriritse.

Muri aba bantu aba Nazi bavugaga ko baciriritse kandi badakwiye gufatwa nk’abandi aba mbere bari Abayahudi.

Abandi bari abantu bavutse ku babyeyi badahuje uruhu n’abandi.

Nyuma y’uko u Budage butsinzwe intambara ya Mbere y’isi, amahanga akabuhanisha kwishyura ibyangijwe byose ndetse bukamburwa zimwe mu ntara n’ibihugu bwari bwarahawe ngo bukoloneze, ibitekerezo byo kongera kureba u Budage bushya bugizwe n’Abadage b’umwimerere byaravutse.

Ibi bitekerezo nibyo byaje gutuma Abadage( biyumvagamo umwimerere kurusha abandi) batangira kwanga abo badahuje ndetse barema ingengabitekerezo yaje kuvamo Jenoside yakorewe Abayahudi.

Mbere gato y’Intambara ya Kabiri y’Isi Ubutaliyani bwa Benito Mussolini bwigeze kugira ibitekerezo by’ubuhezanguni bisa n’ibya Hitler n’aba Nazi be

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Abantu baronda amoko nta bwenge bagira.Nkuko Ibyakozwe igice cya 17,umurongo wa 26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.Abibera mu byisi gusa,Imana ibita abanzi bayo nkuko Yakobo 4,umurongo wa 4 havuga.Bisobanura ko itazabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *