• 25/01/2020 1:32 30

Isuri ya Sebeya ihombya uruganda rw’amashanyarazi 66MW buri kwezi

Rubavu – Icyogogo cy’umugezi wa Sebeya gikukumba ubutaka n’ibindi gishoboye kikabiwumanuriramo maze uruganda rutunganya amashanyarazi ruri kuri uyu mugezi ndetse n’urutunganya amazi rwa Gihira zikahahombera bikomeye. Ingaruka zigera ku baturage ariko imvano yazo nayo nibo badashyira umuhati mukurwanya isuri.

Aho uruganda rwa Gihira rufatira amazi muri iyi minsi ni uku habaye kubera isuri
Aho uruganda rwa Gihira rufatira amazi muri iyi minsi ni uku habaye kubera isuri

Icyogogo cya Sebeya gihuriweho n’imigezi mito n’ibishanga biri mu turere rwa Rubavu, Nyabihu, Ngororero na Rutsiro.

Umuyobozi w’uruganda rutunganya amazi ya WASAC rwa Gihira ruri mu murenge wa Rugerero rutunganya 8 000m3 z’amazi ku munsi rwohereza mu baturage ba Rubavu. Mu bihe by’imvura nyinshi ibintu birahinduka kubera isuri.

Thèoneste Nshimyumuremyi uyobora uruganda rwa Gihira ati “ubusanzwe dukoresha imiti ifite agaciro ka miliyoni 10 ku kwezi ariko mu igihe cy’imvura kubera isuri n’ibyo izana imiti dukenera yikuba nibura inshuro ebyiri”.

Usibye guhombera mu miti, uru ruganda runahagarika akazi ko gutunganya amazi kugira ngo bahangane n’isayo n’imyanda iba yakukumbwe n’imvura ikaroha muri Sebeya.

Ati “Ibi bituma amazi twagahaye abaturage agabanuka”.

Iki ni ikibazo abona ko kireba abaturage bose bo mu cyogogo cya Sebeya.

Uruganda rutunganya amashanyarazi ruri mu murenge wa Gisenyi narwo rukoresha Sebeya, iyo imvura ibaye nyinshi ikamanura isuri akazi karakomera bigatera igihombo n’ingaruka ku bakenera amashanyarazi.

Serugendo Maurice uruyobora avuga ko mu bihe nk’ibi bibasaba amasaha abiri buri munsi yo kuzibura imiyoboro yazibijwe n’isuri bagatanga nibura Megawatt 14 mu gihe bagatanze 17 kubera isuri.

Ati “Biba ngombwa ko dutanga umuriro udahagije kubera isuri.

Ku ruganda rw'amashanyarazi bafata amasaha abiri buri munsi barwana n'isayo n'imyanda by'isuri
Ku ruganda rw’amashanyarazi bafata amasaha abiri buri munsi barwana n’isayo n’imyanda by’isuri

Ku kwezi uru ruganda ngo rutakaza umuriro ungana na Megawatt 66 ushobora gucanira ingo 4 143 zikoresha Kilowatt 2 ku munsi.

Umukozi ushinzwe umutungo kamere n’ubuhinzi mu karere ka Rubavu avuga ko izi ari ingaruka z’abafata nabi imisozi batuyeho banahingaho ntibayirinde isuri.

Ati “Hari ibyakozwe mu gutera ibiti bivangwa n’imyaka no gucukura amaterasi no gushyira imbariro ahangiritse, hari no gukorwa inyingo yo kugira ngo isuri mu cyogogo cya Sebeya icike burundu.”

Mu rwego rwo kurwanya isuri, umushinga wo gutunganya icyogogo cya Sebeya muri Rubavu, Nyabihu,Ngororero na Rutsiro umaze gutunganya neza hegitari 998.

Iri ni isayo rivanwa mu miyoboro y'amazi
Iri ni isayo rivanwa mu miyoboro y’amazi
Hamaze gutunganywa neza Hegitari 983 ariko ziracyari nke cyane ugereranyije n'ikibazo
Hamaze gutunganywa neza Hegitari 998 ariko ziracyari nke cyane ugereranyije n’ikibazo

KAGAME KABERUKA Alain
UM– USEKE.RW/Rubavu

1 Igitekerezo

  • Leta ishobora gushora amafaranga mu nganda ziyungurura aya mazi akavanwamo umushongi w’ifumbire, ushobora gusubizwa mu butaka buhingwa bugatanga umusaruro ukubye 2 cyangwa 3 uwabonekaga kandi n’urugomero rugakora rudahomba. Ibi byakorwa kuko byose bishingiye kubuhanga bugenzweho. Ikibazo: ninde ubyitayeho?! Ntibinasaba n’ibishoro by’amafaranga menshi cyane. Kandi uyu mushinga na za Banque Mondiale zawushyigikira kuko watanga imirimo kurubyiruko rwacu.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *