• 12/12/2019 8:29 58

Israel yatangiye gusenya imyobo yacukuwe na Hezbollah

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri ingabo za Israel zitangije ibikorwa byo gusenya imyobo miremire yinjira mu Majyaruguru yayo iturutse muri Lebanon aho  Hezbollah ikorera. Ni igikorwa cya gisirikare Israel yise ‘Operation Northern Shield’.

Israel yiyemeje gusenya imyobo yose ituruka muri Lebanon ikinjira mu butaka bwayo

Umuvugizi  w’ingabo za Israel witwa Brig Gen Ronen Manelis yavuze ko biri mu nyungu z’umutekano wa Israel kumenya uko iriya myobo yose ingana kandi bakayisenya kugeza aho yatariwe icukurwa.

Umunyamakuru wa The Jerusalem Post avuga ko Israel nikurikirana aho iriya myobo yose ituruka ishobora kuzatangiza urugamba na Lebanon kuko ari ho Hezbollah ifite ikicaro.

Israel kandi ishinja Hezbollah gukorana na Iran kandi iyi ngo ni umwanzi wa kera wayo. Ivuga ko izirinda kwinjira mu butaka bwa Lebanon.

Kiriya gikorwa ngo kizaba kirimo umutwe w’ingabo ushinzwe kwita ibikoresho bya gisirikare bita Combat Engineering Corps, ishami ry’ubutasi n’irindi rikorera muri Minisiteri y’ingabo rishinzwe gukora intwaro n’ikoranabuhanga.

Ngo nubwo atari urugamba rweruye, IDF ivuga ko yiteguye intambara igihe cyose yagabwaho igitero na  Hezbollah ishaka kuyikoma mu nkokora.

Gen Manelis yanenze ingabo za Lebanon ko zitita ku bikorwa na Hezbollah bigamije gushotora umuturanyi wayo.

Israel yaheruka kwinjira mu ntambara yeruye muri 2014 ubwo yasenyaga ibirindiro bya Hamas n’imyobo yari yaracukuye yinjiraga muri Israe iciye muri Gaza.

Kiriya gikorwa kiswe Operation Protective Edge.  Kuva icyo gihe Israel yafashe umwanzuro wo gushyiraho itsinda rihoraho ryo kureba niba nta myobo miremire icukurwa iva mu bihugu bituranye nayo ariko cyane cyane Lebanon.

Raporo zivuga ko imyobo Hezbollah yacukuye ari miremire kandi ifite ikoranabuhanga rihagije rituma imbere muriyo habamo urumuri ruhoraho amasaha 24/24.

Amashanyarazi amurikira iriya myobo atangwa n’imashini nini kandi agafasha mu gukoresha ibyuma bikonjesha bituma abantu, ibiribwa n’intwaro bitangirika.

Intambara hagati ya Israel na Lebanon iheruka muri 2006, icyo gihe Minisitiri w’Intebe wayo akaba yari Ariel Sharon.

Brig Gen Ronen Manelis uvugira IDF avuga ko Hezbollah nibitambika urugamba ruzarema

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Intambara zo muli iki gihe,zikoresha Technology.Ibyo kumenya kurwana ntacyo bikivuze cyane.Urugero,muli 2006,Hezbollah yatsinze Israel mu ntambara yamaze iminsi 34 gusa.Muli iyo minsi,Hezbollah yatwitse Ibifaru 52 (war tanks) byitwa Merkava,ikoresheje missiles zitwa AT-14 Kornet zakozwe n’Abarusiya.Muli iyo minsi micye cyane,Hezbollah yishe abasirikare ba Israel 121.Nubwo Israel yatsinze ibihugu by’Abarabu 21 mu ntambara yo muli 1967,ubu ntabwo bishoboka kubera Technology.Kugirango mwumve ukuntu Technology yahinduye isura y’intambara muli iki gihe,reka ntange urundi rugero.IRAN ishobora gukoresha Hezbollah,igasuka Missiles zirenga 100 000 kuli Israel zikayisenya.Ntabwo Israel yashobora guhanura Missiles zingana gutyo.Gusa tujye tumenya ko Military Technology ijyana isi ku mperuka.Ibihugu bikomeye mu bya gisirikare,bifite atomic bombs zirenga 16 000,zishobora gusenya isi mu kanya gato,biramutse birwanye bigakoresha izo bombs.

    • Ese waba warakoze ubushakashatsi bwerekana ko Israel idafite ubwo bushobozi??jdao

      • Ndasubiza wowe JDO.Nta gihugu gishobora guhanura Missiles 100 000 zirasiwe hafi icyarimwe.Niba ukurikira amakuru,ejobundi Palestinians barashe Rockets nkeya kuli Israel ihanura mo nkeya gusa,ikoresheje system yayo yitwa Iron Dome.
        Tekereza Hezbollah,Syria na Iran barashe kuli Israel Missiles zirenga 200 000 kandi barazifite.Tekereza zimwe muli izo missiles zije zifite chemical warheads.ISRAEL yahita isenyuka burundu.
        Icyo Israel yakora gusa ni ugutera atomic bombs kuli ibyo bihugu.Nicyo Israel yise “Samson Option”.Bisobanura ko ibyo bihugu byose,na Israel irimo byasenyuka.Uretse ko byateza intambara ya 3 y’isi natwe tugashira kuko noneho ibihugu byarwanisha atomic bombs.Uretse ko nta na rimwe Imana yakwemera ko abantu batwika isi yiremeye.Bible yerekana ko Imana izabatanga igatwika intwaro zose zo ku isi,ikarimbura n’abantu bose bakora ibyo itubuza.Ibyo bizaba ku munsi bible yita Armageddon.Ushobora kuba uri hafi.

  • Mureke !!!! Israel izahora itsinda….muburyo bumwe cyangwa ubundi….kera na kare Israel yatsinze abanzi bayo muburyo bwamayobera….kuko ari ubwoko bwimana….ubu noneho bafite nibikoresho bihambaye….bazahora batsinda…..

  • Ariko uyu muhamya wa yehova yaba yarazingatiye ! Nkubaze réveillez vous magazines cg jw.org uyihoraho. Reka nkwibarize akabazo kancanga mumyemerere yanyu. Ntimwemera amaraso babongera, muntambara jye nafashije inkomere nyinshi mbaha ayanjye. Ikintangaza nuko mwemera ko umuntu abaha ingingo.

  • nimuhangane ba shahumwe ndumva namwe mukataje kuugambrwo kuburanira israel buriyta iramutse idashyigikiwena amerika ntago yarrara isenutse yose yose nkuko muyizi

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *