• 29/01/2020 12:01 58

Israel Mbonyi na Don Moen ngo bahanye ‘numero’

Mbere yo guhurira mu gitaramo Israel Mbonyi yari yatangarije Umuseke ko afite ibibazo byinshi yifuza kubaza icyamamare Don Moen. Ngo baraganiriye baramenyana ariko umwanya uba muto ariko ik’ingenzi ni uko bazakomeza kuvugana.

Ngo nyuma bazakomeza kuvugana
Ngo nyuma bazakomeza kuvugana

Mbonyi Israel ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Niwe mu bahanzi wenyine mu bo mu Rwanda watumiwe mu gitaramo kuririmbana n’icyamamare mpuzamahanga Don Moen mu gitaramo cyabaye kuri iki cyumweru.

Nyuma y’ icyo gitaramo Mbonyi yabwiye Umuseke ko ikifuzo ke yakigezeho ariko bitari neza kuko Don Moen yari afite umwanya muto.

Ati “ Twaraganiriye turamenyana gusa yarafite umwanya muto sinabonye uko mubaza ibyo mufiteho amatsiko byose ariko kumenyana nibyo byari  ingenzi kuko twahanye amanimero ibindi buriya bizagenda biza.”

Kuba bakorana indirimbo ngo byo ntabwo arabitekerezaho, icyo yifuza ni ukubanza bakamenyana byimbitse.

Ati “ Ibya Collabo ntabyo ndatekereza icyo nifuzaga kwari ukumenyana nawe byimbitse.”

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *