• 28/01/2020 8:18 06

Isomwa ry’urubanza rwa Amazing Grace FM na RURA ryimuriwe ku yindi tariki

Kuri uyu wa kane ku Rukiko Rukuru hari hateganyije isomwa ry’urubanza rwa Radio Amazing Grace iheruka gufungirwa burundu ibiganiro kubera ikiganiro cyayitambutseho, Ikigo RURA kigenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu akamaro kikavuga ko gipfobya abagore, iyi radiyo yatsinzwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ijuririra mu Rukiko Rukuru.

Bryan Shoof yari mu rukiko Rukuru n’abana be n’abari abakozi ba Amazing Radio (Radio Ubuntu Butangaje)

Uyu munsi Bryan Shoof washinze iyo radiyo n’abana be batanu na bamwe mu bahoze ari abakozi be bari mu rukiko bategereje imyanzuro ifatwa ku bujurire bwe.

Saa tanu n’igice ni bwo umucamanza n’umwanditsi w’Urukiko binjiye mu cyumba k’iburanisha abwira abari baje gusomerwa ko ‘system ikoreshwa mu kureba imyanzuro’ yapfuye, avuga ko urubanza ruzasomwa ku wa 28/05/2019 saa tanu z’amanywa.

Bryan Shoof yabwiye Umuseke ko nta kibazo abibonamo cyane kuba isomwa ry’urubanza rwe ryimuwe.

Uyu mugabo ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aburana mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ntiyigeze yishimira imikirize y’urubanza, icyo gihe yabwiye Umuseke ko yageze ku rukiko agiye gusomerwa asanga urubanza rwasomwe kera akavuga ko atigeze abimenyeshwa.

Mu mwanzuro w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge wasomwe tariki ya 9 Ukwakira 2018, wategekaga Radio Amazing Grace guha RURA indishyi ya Frw 500 000 kuko kuko yashoye icyo kigo mu nkiko nta mpamvu.

Uyu munyamerika yabwiye Umuseke icyo gihe ko ikemezo cyafashwe n’Urukiko ari icya poritiki.

Bryan Shoof  yahise ajuririra mu Rukiko Rukuru, akaba yaraburanye mu mizi ku wa 11/04/2019.

Mu iburana yabwiye Umucamanza ko RURA yafashe umwanzuro wo gufunga radiyo ye mu buryo budakurikije amategeko kandi ariyo yayishyiriyeho. Yasabaga indishyi ya miliyoni 100Frw.

Ikibazo cyo gusubika imanza zari busomwe kimaze iminsi kigaragara mu nkiko zo mu Rwanda, kimwe n’isubikwa ry’imanza ziba kuburanishwa Abacamanza bakavuga ko ‘System yapfuye’, ariko abanagana inkiko ntibabyishimira.

Uyu mugabo avuga ko RURA ikwiye kumuha indishyi ya miliyoni 100Frw

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

7 Ibitekerezo

  • Abacamanza buriya ntibarahabwa “Breafing” y’ukonbazarurangiza!

    • Amadini menshi asigaye afite Radio na TV.Nubwo bayifashisha mu kuvuga ijambo ry’Imana,ibyiza ni ugukoresha Method Yesu n’Abigishwa be bakoreshaga.Nukuvuga gusanga abantu aho bari,mu ngo zabo,mu masoko,mu mihanda,etc…mukaganira kuli Bible kandi ku buntu,kubera ko Yesu muli Matayo 10:8,yadusabye gukora umurimo w’Imana ku buntu,nkuko we n’Abigishwa be babigenzaga.Icyacumi cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi kubera impamvu dusoma muli Kubara 18:24.Iyo ubwiriza umuntu ijambo ry’Imana muli kumwe,nibwo asobanukirwa neza,kubera ko mwungurana ibitekerezo,muli kumwe.Yesu iyo ashaka nawe yari gushinga TV akigishirizaho.Ariko iyo Method ntabwo ari nziza.Umuntu ushaka kwiga Bible neza,ashaka umuntu uyizi bakayigana ku buntu.Aho nsengera tubikora ku buntu,tugusanze iwawe.

  • Mukubite inkoni izamba uriya muzungu akunda u Rwanda ni uko ari abanyamakuru cg abatanga ibiganiro bamuvangira. Nigeze kumwumva agaya imyitwarire imwe n’imwe y’urubyiruko muri Amerika rwiyandarika avuga ati mu Rwanda ntidukwiye gukurikiza ingero nk’izo,

  • Aba banyamahanga ntimukabahaye itangazamakuru kuko niryo bakoresha mu kugoreka no kwica abaturage mu mitwe,ntimuyobewe uko bakoresha itangazamakuru baharabika Afrika cg bakururira abantu mu bunyamaswa.iyo nyigisho nyamaswa yaciye kuri iyo radio ni umugambi w abazungu wo gutandukanya imiryango y abirabura ngo batandukanye umugore n umugabo maze usange bahindutse abanzi bityo umugabo ashake mugenzi we n umugore bibe uko iyo rero n izindi nzira zindi nizo bakoresha ngo bacengeze ubutinganyi mu birabura kuko abirabura nibo bwoko bwonyine burwanya ubutinganyi muri rusange nubwo hataburamo ibigoryi byakurikiye izo satani za z abazungu b abatinganyi,no muri gereza zaho barundamo abirabura ku bwinshi noneho ugasanga barabacengezamo ubutinganyi kuburyo ababwemeye bafatwa neza kurusha abandi.icyo kizungu rero mwarakoze kugihagarika kuko mwakivumbuye kare kitarasohoza imigambi yabo kandi mwibuke ko baza bihishe mu ijambo ry Imana.

    rero musigeho kwemerera abanyamahanga kujya mu itangazamakuru kuko muba mubahaye umurongo wo kuyobya abantu banyu kuko burya itangazamakuru rirayobora rero niba mushaka kugumya muyobora igihugu cyanyu mwirinde guha abanyamahanga itangazamakuru kuko niho bakorera icengezamatwara,binjizamo abantu imico yabo kuburyo ubabona ntutahure imigambi mibisha yabo kuko uba warabafashe nkaho ari beza mu mutwe wawe kuko nyine niko biyerekana kuri tv cg radio ni nako baje biyoroshe ijambo ry Imana barangije baducamo ibice bagarika igihugu ariko nuyu munsi ntawe ubarebe ngo ahite abona ubwo bunyamaswa bwabo kuko ishusho yabo bagushyizemo mu mutwe ari yayindi nyine yo kwiyorobeka ngo barabwiriza kubaha Imana byamara ari amasatani gusa,muramenye rero muhagarike ibyabo nkuko cya gihe mwahagaritse ibya kizito igihe afatirwa mu cyaha ngo hatagira umubona mu ishusho yayindi yo kuriririmbira Imana no kwigisha amahoro,rero mwarakoze guhagarika icyo kizungu ndetse ntimuzongere kubaha urubuga rw itangazamakuru niba mushaka kugirira neza igihugu cyacu.

    Ibi bitahurwa n umunyabwenge gusa.

  • Ariko hari ikinsetsa,kuki arajya kubwiriza kuri amerika ko ariho satani aba kurusha i Rwanda,niho haba ubutinganyi ndetse bwashyizweho na leta”niho abapadiri n abapasitoro …bashakana n abo bahuje ibitsina ninaho bafata uduhungu ku ngufu,niho bica cyane aho ku mwaka hapfa ibihumbi niho umuturage atunze imbunda,niho haba indaya nyinshi ndetse n umwana ntatinga gusambanira imbere ya nyina ngo niza makuru ngo imyaka irabimwemerera …,aho niho haba insengero zisenga shitani ,ubwo aho iwabo kuki yahahunze akaza kwigisha i Rwanda nyamara ibibera iwabo birenze ibibera iwacu?aho rero mumenyeko harimo tena hari ikindi cyamuzanye maze aza yiyambitse ijambo ry Imana nkuko nubundi babigenje mu bukoroni.

    Kadogo ibyo avuze ni ukuri,ahubwo nta n urubanza rwakabayeho uwo muzungu asubizwe iwabo kandi musigeho guha abanyamahanga itangazamakuru kuko bazoreka rubanda ,ikindi abo bivugisha ngo akunda u Rwanda bla bla hahhh yewe n abakoroni niko bigishaga mwa ariko mu gikari bihereranaga mbonyumutwa na bene wabo bakabarundamo gutsemba abatutsi,rero rwose muribeshya iyo mugendera ngo kanaka akunda u Rwanda kubw akajambo ngo ko gushima urubyiruko rw u Rwanda ko rutameze nabi nk urw iwabo ibyo rwose murababaje niba bibafata mukumva ko akunda u Rwanda,ubundi se kuki mwabigira urwitwazo rw uko atagomba guhanwa?kubakunda cg kutabakunda bibamariye iki koko?mwe nukunde Imana maze munikunde naho uwo hanze rwose yabakunda cg akabanga ntacyo bigomba kubahinduraho bitari ibyo muzagwa mu ruzi murwita ikiziba.

  • Ariko muri comments ko mbona mwibasiye uyu muzungu icyaha yakoze ni ikihe????

    Muravuga NGO abazungu bazanye iyobokamana mu Rwanda nibo baruzaniye ibibazo byatumye abanyarwanda bicana. Muzasome neza amateka y’u Rwanda muzasanga na mbere y’umwaduko w’abazungu mu Rwanda harabayeho ubwicanyi aho imiryango yateraga Indi bakarimburana mubyo bitaga guhoora.

  • nonese umucamanza aza mu rukiko nta mpapuro afite nta n’aho yanditse muri machine uko yaruciye ubwose haje umu hacher akabisiba ubwo nta manza zaciwe zazaba zikiboneka ubwose ababuranyi bari gusinya he niba bitanditse ku mpapuro ubwose haje umuntu agahindura ibyanditse muri system yapfa kubisoma kandi ataribyo yemeje ikindi cyo kwibazwa system yabo ikoze ite kuburyo ipfa ubudakira icyo gihombo kibazwa nde abantu baba bataye akazi bakaza ku rukiko, nonese ruzasomwa ryari noneho?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *