• 13/12/2019 8:20 58

Isoko rya Nyamagabe riraza kurangira cyangwa turifunge- P.Kagame

Mu ijambo Perezida Paul Kagame  yagejeje ku batuye Nyamagabe yasuye none yavuze ko bitumvikana ukuntu isoko rya Nyamagabe ryatangiye kubakwa muri Mata 2015 ryaba ritaruzura. Kuri we ngo byatewe n’abantu babigenzemo biguru ntege kuko amafaranga yo agomba kuba atarabuze. Yavuze ko agiye kurangiza ibya ririya soko, rikubakwa rikuzura cyangwa rigafungwa.

Urugwiro ni rwose hagati ya bombi. Photo/FlickrPaulKagame
Urugwiro ni rwose hagati ya bombi. Photo/FlickrPaulKagame

Muri Kanama ishize bamwe mu bacuruzi i Nyamagabe babwiye Umuseke ibibazo batewe no kudindira kw’iri soko, abayobozi nabo nta gisubizo gufatika bari bafite baduhaye.

Perezida Kagame uyu munsi mu ijambo rye kuri Stade ya Nyagisenyi yavuze ko ikibazo k’iri soko kigomba kurangira kandi ngo kurangira kwacyo bishingiye ku bintu bibiri gusa; Kuryubaka rikuzura cyangwa kurivaho bakajya ku bindi.

Perezida Kagame avuga ati: “Iri soko riraza kurangira cyangwa rifungwe, tujye mu bindi tumenye ko ryatunaniye, tujye mu bindi bikorwa.”

Atebya, Umukuru w’Igihugu yavuze ko aza kwirukana abakire batuye mu mujyi wa Kigali bakomoka hano bakaza guteza imbere uyu mugi wa Nyamagabe.

Rimaze imyaka itatu ryaradindiye, abakoreraga aho riri bahuye n'ibihombo binyuranye
Rimaze imyaka itatu ryaradindiye, abakoreraga aho riri bahuye n’ibihombo binyuranye

Mu ijambo rya Perezida Kagame kandi yagarutse ku ngingo zitandukanye zireba ubuzima bw’abanyarwanda muri rusange n’ubw’abatuye Nyamagabe by’ubwihariko.

Muri zo harimo kwihaza mu biribwa bigaca igwingira hamwe n’isuku mu baturage cyane cyane mu kwiyubakira ubwiherero.

Ati: “Ubu koko dutegereze ko abaterankunga bazaza bakaducukurira ubwiherero?”

Yasabye abatuye Nyamagabe kumva ko iterambere ryabo rihera mu mutwe, bagahindura imyumvire kandi bagakangukira umurimo.

Kubyerekeye uburezi, Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo uburezi butere imbere bisaba ko n’umunyeshuri ashyiramo ake.

Ngo n’ubwo umunyeshuri ashobora kudatsinda neza bitewe n’uburyo mwarimu amwigisha ariko ngo nawe agomba kumva ko gutsinda neza biri mu nshingano ze afatanyije n’ababyeyi be.

Ati: “Umunyeshuri utatsinze bamwimura bate?”

 

Bamwe mu baturage bazindukiye i Nyagisenyi baje kwakira Perezida Kagame

Valens Nzamurambaho yavuye mu murenge wa Mugano azindutse cyane aje kwakira Perezida Kagame waje i Nyamagabe
Valens Nzamurambaho yavuye mu murenge wa Mugano azindutse cyane aje kwakira Perezida Kagame waje i Nyamagabe

Nzamurambaho yavuye mu murenge wa Mugano azindutse aje kwakira uyu mushyitsi waje I Nyamagabe, avuga ko iwabo huzuye umudugudu w’ikitegererezo wa Sovu hari n’ishuri ryiza aho abana bigira mu nyubako ya etaji (igorofa) muri icyo cyaro cyabo.

Avuga ko bashima gahunda y’akabando k’umusasa (babyita saza neza) aho abatishoboye bahabwa amafaranga abafasha mu mibereho y’izabukuru, bakayabona buri kwezi.

Gusa, aho batuye ngo bakeneye gukorerwa umuhanda Kaduha- Karongo- Mushubi kuko bigora cyane abarwayi bava ku kigo nderabuzima cya Mugano bajya kwivuriza ku bitaro bya Kaduha.

Ati “Mu gihe k’imvura usanga abarwayi babatwara mu maboko, kandi kuba umuhanda udakoze bidindiza ubuhahirane hagati ya Kaduha na Mugano.”

Uyu muturage utuye mu mudugudu wa Rugarama II, mu kagari ka Sovu avuga ko bibasaba kujya kuri centre ya Kaduha mu wundi murenge bashakayo umuriro wa telefoni kuko iwabo nta mashanyarazi bafite.

Ntakabeza Eugene wo mu mudugudu w’Icurangiro mu kagari ka Mukungu mu murenge wa Kitabi avuga ko Kagame yabagejejeho byinshi birimo umuhanda uva iwabo ugana Nyamagabe ati “nta sekuse, nta vumbi nta cyondo, umuhanda wakozwe neza cyane.”

Avuga ko iwabo hari amazi meza kuva muri 2000 kandi ngo yabazaniye n’amashuri kuva ku y’inshuke kugera ku ishuri rikuru rya Kitabi ryigisha kwita ku bidukikije n’ubutaka.

Avuga ko ibi byatumye abana biga kandi benshi bakiga hafi aho kujya i Kigali na Nyakinama nk’uko byahoze mbere.

Abaturage baje kwakira Perezida wa Republika iwabo ari benshi
Abaturage baje kwakira Perezida wa Republika iwabo ari benshi
Perezida Kagame ubwo yari ageze i Nyamagabe kuri Stade Nyagasenyi
Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu aha ikaze uyu mushyitsi
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu aha ikaze uyu mushyitsi
Perezida Kagame yari yaherekejwe n'abayobozi benshi banyuranye
Perezida Kagame yari yaherekejwe n’abayobozi benshi banyuranye
Ageza ijambo rye ku baturage ba Nyamagabe
Ageza ijambo rye ku baturage ba Nyamagabe
Perezida Kagame abasezeraho nyuma yo kuganira nabo
Perezida Kagame abasezeraho nyuma yo kuganira nabo

Photos©AE Hatangimana/Umuseke

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW

9 Ibitekerezo

  • Iri jambo rya Prezida Kagame ku bijyanye n’isoko rya Nyamagabe, ryongereye impungenge z’abahwihwisaga ko hari abanyabubasha b’i Kigali bashaka guhigika abari batangiye kuryubaka, kugira ngo abe ari bo baryiyubakira. Abantu bagenda bikubira ibintu byose mu gihugu hose, bumva ko amaherezo azaba ayahe? Meza, cyangwa mabi? None se Prezida Kagame arumva gufunga burundu ishantiye y’isoko nka ririya byaba bikemuye ikihe kibazo? Bemeye ko iryari rihari risenywa abagiye kubaka irindi nta business plan yaryo na budget batanze? Kuhafunga mu buryo bwitwa burundu, byaba ari uguhombya abarangije gushora ayabo, inyungu za banki zamara kuba umurengera inyubako ikazatwarwa nta n’ingurane bagawe y’ibyo bari barakoze, ahubwo bakongereraho andi banki zabagurije. None se gukora finissage ya niveaux zarangijwe ngo zitangire zikore, yenda ibisigaye bizubakwe nyuma, abanyemari ba hariya byarabananiye koko? Ariko ibi ni ibiki mwo kagira Imana mwe!!

  • Iyaba ikibazo cyo kubaka cyangwa kurangiza isoko nka ririya cyari i Nyamagabe gusa, byakumvikana. Ariko kiri mu turere twinshi. Kandi hose Leta ibifitemo uruhare. Nyir’amaso yerekwa bike ibindi akirebera.

  • Buriya abaturage ba Nyamagabe uru rizinduko rubasigiye iki gifatika?

  • Uzumve umuvunyi mukuru Murekezi Anastase agira icyo ahingutsa ku kibazo nk’iki! Kandi arakizi neza ni hafi y’iwabo. Buriya ntazi ko hari diyosezi ebyiri zashoye amafranga hariya? None se nk’uko Prezida abivuga, zananiwe kuzuza ibyazirebaga kuko zabuze amafranga? Ayo zari kunguka iyo aba menshi yari gufasha imfubyi n’abapfakazi bangana iki? Reka haze umunyakigali atware byose, ajye yunguka ajyana nta gisigaye hariya. Twarangiza tukirirwa turirimba iterambere rusange!!

  • ESE WATEGEREJE PEREZIDA KO AJYAYO YO UJYAYO UKABIBAZA MBERE , UKANATANGA IBITEKEREZO ITONDE UZABONA IGISUBIZO NTAJYA AHUBUKA MUZEHE WACU , AFITE IMPAMVU IFATIKA KURI BURI JAMBO YAVUZE KDI YAHIGEREYE NAWE UZAGEYO UBAZE ICYABUZE GITUMA N INKINGI BAZAMUYE ZENDA KUGWA UBONE UBISOBANURE NEZA

  • Abanyagikongoro na RPF baraziranye cyane. Ntawabeshya undi ngo bicemo.

  • Perezida yivugir’ibintu yiganirira ejo ugasanga ba nkorenshimwe babikomeje. Yagiye gusura primaire imwe iremera muri gasabo asuhuje abana mu gifaransa ntibumva ibyo avuze arivugira ngo mbe ko mucyiga ntimukimenye bashoboye bakagikuraho. Bwarakeye bakivuza amahiri mu gihugu hose. Imiyenzi bayiciye muri Kigali, bukeye mu gihugu hose bahise bayitema haba mu bugesera na Nyagatare n’ukuntu aricyo giti cyonyine gihangana n’izuba n’ubutayu. Inkarakara na mukorogo nabyo ni uko. Ibi yavuze ngo abanyagikongoro b’abakire batuye ikigali babirukane bajye guteza imbere iwabo, ejo bazabahindamo ubudehe izuba rihagarare kandi muzaba mubibona. Ajye agabany’urwenya abidishyi dutunze mu nzego z’ubuyobozi nta dini bagira. Hhaahhhhhhhaahhhh

  • Perezida nta byinshi yari kuvuga kuri ririya soko kuko abaridindije ari bamwe bo mw’ishyaka rye RPF. Ni nayo mpamvu ibyaryo bitajya bivugwaho kuburyo burambuye. Njye nsigaye nanatangazwa na Kiliziya gatolika yishoye mu bwubatsi bw’amasoko, ahoteli mubgihe ibyumba by’amashuri ntabyo ku mirenge kandi amafaranga ashorwa muri ubwo bwubatsi ari ay’aba kristu.

  • His excellency Buriya arategetse niko Akora mbahaye umwaka1gusa Murabona isoko ryiza ryuzuye. Gusa ba Makuza, Kanimba nabandi bakirenibasubire ku isoko bahazamure nuko bikwiye kugenda .nge narahabaye irisoko rirakenewe pe.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *