• 29/01/2020 10:14 16

Isimbi yatangiye amurika imideri ubu ategura ibitaramo byabyo

Isimbi Vestine ni rwiyemezamirimo mushya mu bijyanye no gutegura ibitaramo by’imideri, ni akazi amazemo igihe gito kuko yagatangiye mu 2018 kuko mbere yo kubyinjiramo yabanje kumurika imideri.

Yatangiye amurika imideri ubu ategura ibitaramo biha akazi bagenzi be

Isimbi yatangiye kumurika imideri mu 2017, yagaragaye mu bitaramo bitandukanye birimo Kigali Fashion Week na Collective Rw Fashion Week.

Kwifuza ko abamurika imideri bahabwa ijambo kandi ibyo bakora bikabatunga ngo byatumye atinyuka yiyemeza gushora imari mu bijyanye no gutegura ibitaramo.

Yagize ati “Hari umubare munini w’abanyarwanda batarumva neza akamaro ko kumurika imideri no kumva ko kumurika imideri byatunga ubikora…

Nahisemo gutegura ibitaramo byo kumurika imideri mu rwego rwo guha akazi ababikora no kubafasha kwimenyekanisha.”

Nk’undi mushoramari wese ngo kwinjira muri aka kazi byaramugoye ariko abishobozwa no gukunda ibyo akora.

Ati “Nahuye n’ibicantege byinshi birimo kuba abantu batazi izina ryanjye nk’uwamenyereye gutegura ibitaramo ndetse rimwe na rimwe nkashora amafaranga mu bitaramo ariko nkinjiza ibidahuye n’ibyo nashoye…

Ariko kuko ibyo nkora mbifashwa n’abandi bafatanyabikorwa babiri navuga ko aho natsindwaga twarazamuranaga bakamfasha gukomeza gukora.”

Umwaka wa 2018 warangiye Isimbi ateguye ibitaramo bine byose yabyise ‘ Night Life Fashion Experience’. Yahaye  akazi abamurika imideri 45 anafasha abahanga imideri kwamamaza imyambaro bahanga biciye muri ibyo bitaramo.

Avuga ko ibitaramo yateguraga byanahesheje akazi abamurika imideri yabaga yatoranyije kuko hari ababyitabiraga bagakunda abo bamurika imideri bakabasaba ko bazaza kumurika imideri mu bindi birori bwite byabo.

Intego ya Isimbi ngo ni ugukomeza gutegura ibitaramo by’imideri no gufasha abamurika imideri kwiteza imbere bakarushaho kumenyekana.

Ubu ni rwiyemezamirimo ukomeye
Ategura ibitaramo byo kumurika imideri bya Night Life Fashion Experience
Kuva yatangira gutegura biriya bitaramo yahaye akazi abamurika imideri 45
Abanyamideri bitabira ibitaramo bye bagira icyo binjiza
Yabanje kumurika imideri anaberwa cyane
Ahamya ko hari ubutunzi bwihishe mu bamurika imideri butaramenywa n’aba nyarwanda benshi

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *