• 13/12/2019 10:34 30

Ishuri rya St Pierre Nkombo ryabuze abanyeshuri, abakahagiye batinya i Kivu

Ishuri  ryisumbuye rya Groupe scolaire St Pierre ryo ku kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi ngo Abadepite basanze ari ryiza ariko ryabuze abanyeshuri bahagije bo kuryigamo, ubuyobozi bw’iki kigo bwatangarije Umuseke ko imiterere y’ahantu ryubatse ituma ryarabonye gusa ½ cy’umubare w’abakaryizemo.

Ishuri St Pierre ryo ku Nkombo ni rimwe mu afatwa nk’ikitegererezo

Padiri Berthile Hategekimana Umuyobozi wa G.S St Pierre avuga ko iki kigo gifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 500 ariko ngo kubera imiterere y’aho cyubatse bakiriye abanyeshyuri 286.

Yagize ati “Ikibazo gikomeye gituma abana bataza kwiga hano ni uko hari amazi (Ikiyaga cya Kivu),  hari n’abaza mu gihembwe kimwe ikindi ntibagaruke.”

Padiri Hategekimana avuga ko ikindi kibazo ari uko hari gihe bahoherea abana baturutse kure.

Ati “Kugira ngo umwana azave mu Majyaruguru cyangwa Iburasirazuba aze kwiga ku Nkombo biragoye.”

Iri shuri rimaze imyaka itatu rikora, Padiri uriyobora avuga ko nta na rimwe bigeze bagira abana nibura 400. Gusa, asanga bakwiye kujya boherezayo abana bavuka i Rusizi na Nyamaskeke, kuko bo bamenyereye kugenda mu mazi.

Mu zindi mbogamizi zibangamiye iri shuri ngo ni ukuba ritagira uruzitiro, bityo kuba rituranye n’abaturage bikaba byatera amakenga ababyeyi ku bijyanye n’umutekano w’abana babo.

Padiri Hategekimana ati “Leta yari yemeye ko yakora uruzitiro ikigo kigatandukana n’abaturage, baraje barapima banapimira abaturage n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi yaraje bavuga ko bagiye kubikora n’Abadepite baraza bavuga ko bagiye gukora ubuvugizi turacyategereje.”

Padiri avuga ko amafaranga abanyeshuri bishyura ashirira mu guhaha no gutwarisha ibyo bahashye bitewe n’ikiguzi cy’urugendo rwambuka ikiyaga cya Kivu, ngo bari basabye ko Leta ibaha ubwato bwajya bufasha kwambutsa ibiribwa ishuri ryaguze.

Nteziyaremye Jean Pierre ushinzwe uburezi mu Karere ka Rusizi yadutangarije ko Ikigo cya St Pierre kibura abanyeshuri kubera ko abana n’ababyeyi benshi bahatinya, abo Leta yahohereje abenshi ngo ntibahajya.

Ati “Hari igihe abanyeshuri bahatinya kuko ari mu mazi, hari abataza bigatuma abanyeshuri baba bake.”

Na we asanga icyaba igisubizo ari ukohereza kuri ririya shuri abana bavuka muri kariya gace.

Ati “Kuko iyo bashyizemo abakure kuko baba bumva bizasaba guca  mu Kivu, ababyeyi babo bagira ubwoba ariko ari nk’abana bahamenyereye yenda byakoroha.”

Iri shuri riri ku Kirwa cya Nkombo ngo abanyeshuri benshi mu bo bahohereje banga kujyayo batinya kwambuka ikiyaga cya Kivu

Yatangarije Umuseke ko uruzitiro rw’ishuri bamaze igihe barusaba kuko kiriya kigo ngo ni ik’ikitegererezo cyoherezwamo abanyeshuri batsinze neza.

Yagize ati “Uruzitiro rurihutirwa cyane kuko byafasha mu kurinda umutekano w’ikigo.”

Ikibazo k’iri shuri St Pierre ryo ku kirwa cya Nkombo cyagarutsweho n’Abadepite ku wa Kabiri w’iki cyumweru ubwo Minisiteri y’uburezi yagiranaga ibiganiro na Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo w’Igihugu ku mbanzirizamushinga y’itegeko rigenga ingengo y’imari ya 2019-2020.

Depite Rutayisire yagize ati “Twasanze ari ishuri ryiza rifite na ‘laboratoire’ nziza ariko bafite ikibazo cy’abana babaye bake cyane, ibitanda byariho ubusa, baratwereka bati nimurebe twagize ikibazo cy’abana bataza kwiga aha.”

Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugene yavuze ko bazakorana n’Akarere ka Rusizi bakajya boherezayo abanyeshuri.

Yagize ati “Mu rwego rwo gufatanya aho ibikoresho biri bigakoreshwa neza, aho kugira ngo inyubako yubakwe, za ‘laboratwari’ zibure gukoreshwa neza.”

Yavuze ko uruzitiro rw’ishuri ruzubakwa n’amafaranga ateganyirizwa guhabwa Akarere.

Urwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Petero rwigisha Sciences zitandukanye rwatangiye gukora muri 2003.

Mu ngendo Abadepite bakoze mu gihugu banasuye iri shuri basanga ibikorwa remezo rifite bidakoreshwa n’umubare w’abagombye kubikoresha. Ibitanda byinshi ngo byariho ubusa
Ni ishuri rifite za mudasobwa zihagije n’ibindi bikorwa remezo ariko ababikoresha ni kimwe cya kabiri acyagenewe kuryigamo
Aho ni aho babika ibitabo

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Ibi ariko nibyiza bizagabanya ubucucike mu mashuli. Ariko ikibabaje nuko icyo kigo ngo aricyo cyatumye u Rwanda rujya mu mushinga wibyogajuru ngo baza one Internet!!!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *