• 09/12/2019 7:32 28

Ishimwe Claude ni we uzayobora umukino w’abakeba, APR FC na Rayon Sports

Itsinda ry’abasifuzi mpuzamahanga bayobowe na Ishimwe Claude rizayobora umukino wa APR FC na Rayon Sports ryamenyekanye.

Ishimwe Claude bita Cyucyuri niwe uzayobora umukino wa APR FC na Rayon Sports
Ishimwe Claude bita Cyucyuri niwe uzayobora umukino wa APR FC na Rayon Sports

Komisiyo ishinzwe abasifuzi mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ iyoborwa na Gasingwa Michel wahoze ari umusifuzi mpuzamahanga, yamaze gutangaza abasifuzi bazayobora imikino y’umunsi wa 23 wa shampiyona y’u Rwanda, ‘AZAM Rwanda Premier League’.

Umukino uhatse indi  y’uyu munsi uzahuza APR FC na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mata 2019 saa 15:30 kuri stade Amahoro.

Abazayobora uyu mukino uba witezwe na benshi bamaze gutoranywa. Ni abasifuzi mpuzamahanga bayobowe na Ishimwe Claude bita Cyucyuri.

Azafatanya na Bwiriza Nonati na Mutuyimana Dieudonné ku mpande naho umusifuzi wa kane ni Hakizimana Louis bita Loup uri ku rutonde rw’abazasifura igikombe cya Afurika kizabera mu Misiri.

Mu gihe habura imikino itandatu ngo shampiyona irangire, Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri irasabwa gutsinda APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona ngo igabanye ikinyuranyo cy’amanota irushwa inakomeze guhanganira igikombe cya Shampiyona. Ubu ikinyurano kiri hagati y’amakipe yombi ni amanota atandatu.

Cyucyuri azafatanya n'abasifuzi barimo Mutuyimana Dieudonne
Cyucyuri azafatanya n’abasifuzi barimo Mutuyimana Dieudonne

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *