Isesengura ryimbitse ku makimbarane afite umuzi ku ngengabitekerezo n’indonke muri ADEPR | UMUSEKE

Isesengura ryimbitse ku makimbarane afite umuzi ku ngengabitekerezo n’indonke muri ADEPR

Ibibazo byo muri ADEPR byatangiye kumvikana cyane mu binyamakuru mu myaka ya za 2010 nubwo ibinyamakuru byari bitaraba byinshi icyo gihe, ariko ADEPR yari inkuru ishyushye yavugwaga cyane.

Pasteur Jean Paul Birindabagabo, alias Pastor Daniel Bagabo yafatiwe muri Uganda akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi (The New Times)

ADEPR muri 2011 na 2012 havuzwemo ikibazo cy’amoko n’ikibazo cy’imicungire mibi y’umutungo w’itorero, iri dini ryayoborwaga na Pasteur Samuel Usabwimana umuyobozi mukuru, icyo gihe RGB (Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere) cyari kiyobowe na Prof. Shayaka Anastase, naho Amb.Sheikh Habimana Saleh yari Umuyobozi ushinzwe imitwe ya politiki n’imiryango itari iya Leta n’iyihaye Imana.

Amb.Sheikh Habimana Saleh  muri 2012 yakuyeho inzego za ADEPR zariho icyo gihe ishyirwaho Bishop Sibomana Jean na Bishop Tom Rwagasana bahabwa inshingano zo kuyobora ADEPR baza bafite akazi gakomeye ko kongera guhuza umuryango mugari wa ADEPR no kurandura ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside yavuzwemo imyaka myinshi.

Aba na bo bamaze imyaka itanu muri izo nshingano muri 2017 bavanwaho bose bahita banafungwa bakurikiranyweho kunyereza asaga miriyali 5Frw, abatawe muri yombi ntabwo bamaze igihe kinini muri gereza basabye kurekurwa by’agateganyo inkiko zirabibemerera, ariko bakomeza gukurikiranwa n’ubutabera urubanza rwabo rumaze imyaka ine rutarapfundikirwa rugeze mu Rukiko Rukuru.

Komite yasimbuye Bishop Sibomana Jean na bagenzi be yasimbuwe muri 2017 iyobowe na Pasteur Ephrem Karuranga na bagenzi be na yo ntabwo yarambye ku buyobozi kuko yamazeho imyaka itatu gusa na yo Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere (RGB) rurayisesa hashyirwaho indi y’inzibacyuho ihabwa umwaka umwe kugira ngo irebe uko yarangiza ibibazo byo muri ADEPR bimaze imyaka bitarangira byabaye urudaca mu idini.

Iyi Komite na yo uyu munsi iri gukurikiranwa n’Ubushinjacyaha, aho bamwe bakekwaho kuba mu mutwe w’iterabwoba n’ibindi byaha bitandukanye.

 

Ingengabitekerezo ya Jenoside ivugwa muri ADEPR ikomoka he?

Mu Rwanda, muri Mata 1994 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, ADEPR kimwe n’andi madini yose yari yemewe icyo gihe yagize abayobozi cyangwa abayoboke bijanditse mu bikorwa byo guhiga no kwica Abatutsi, icyo gihe bamwe mu bakekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi,  harimo Pasteur Joseph Nsanzurwimo wari umuvugizi wa ADEPR mbere ya Jenoside no muri Jenoside.

Uyu Joseph Nsanzurwimo yanditse igitabo aho avuga ko mu Rwanda habaye intambara hatabaye Jenoside, akanavuga ko iyo ntambara yatewe na RPF-Inkotanyi kuko ari yo yateye u Rwanda.

Pasteur Mutaruruka Celestin umuhungu wa Nsanzurwimo ni umwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu aba mu gihugu cy’Ubwongereza yari umuntu ukomeye mu ishyaka rya CDR.

Pasteur Jean Paul Birindabagabo, alias Pastor Daniel Bagabo na we akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi i Rukumberi mu Karere ka Ngoma, aho ari mu nkiko zo mu Rwanda kuko yafatiwe mu gihugu cya Uganda muri 2015 aracyaburanishwa afungiye muri gereza ya Nyanza.

Pasteur Mboneko Corneille yakatiwe n’inkiko Gacaca, uyu Mboneko muri 2018 yahawe inshingano zo kuyobora ADEPR mu bihungu by’Ububiligi no mu Bufaransa.

Pasteur Uwinkindi Jean yoherejwe n’Urukiko rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha muri Tanzania muri 2011, aho uyu yashinjwe uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe i Kanzenze (mu Karere ka Bugesera) na we afungiye muri Gereza ya Nyanza.

Aba bose n’abandi ntabwo itorero rya ADEPR riragaragaza aho rihagaze ku bahoze ari Abayobozi mu idini bakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

 

Isesengura rya Israel Ishimwe Umunyamakuru wa Igihe.com ku bindi bibazo bya ADEPR

Umunyamakuru wa Igihe.com umaze imyaka itanu mu itangazamakuru, Israel Ishimwe akaba n’umuyoboke wa ADEPR we avuga ko muri ADEPR hakunda kubamo kata.

Ishimwe Israel Umunyamakuru wa Igihe.Com amaze imyaka itanu ari mubanyamakuru bakurikirana ikibazo cya ADEPR

Ishimwe yemeza ko umuyobozi wese uje muri ADEPR aba ashaka kwikuriramo aye.

Yavuze ko impinduka zagiye ziba muri ADEPR bamwe bakavaho hakajyaho abanda, ababasimbuye nta somo bakuramo kuko bose bagiye bavaho bakurikiranwaho inyereza ry’umutungo wa ADEPR wa hato na hato no kutumvikana hagagati yabo.

Ati “ADEPR biragoye ko yabaho itarimo amakimbirane, kuba Umuvugizi wa ADEPR abantu bose baba bashaka uwo mwanya kuko habamo akantu.”

Ishimwe Israel avuga ko ubuyobozi buriho ubu bufite inshingano zikomeye kuko basabwe kuvugurura amategeko ya ADEPR.

Ati “Njye ndabona itorero rya ADEPR risa nkaho ryahereye ku busa. Me Nsabimana Cyprien wunganira ADEPR mu Mategeko uyu munsi afite akazi gakomeye, kuko nashyiramo amarangamutima mu kugira inama Abayobozi ba ADEPR azagwa mu mutego nk’uwo abamubanjirije baguyemo, wo gutinya kugira inama abakoresha babo mu bijyanye n’amategeko. Abayobozi bashya bashyizweho bakwiye kugirirwa ikizere kugira ngo bahe itorero icyerekezo kizima.”

Itorero rya ADEPR rimaze imyaka 81 rigeze mu Rwanda, ryatangiriye i Gihundwe mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi rizanywe n’Abamisiyoneli bavuye i Bukavu muri Congo Kinshasa (yari Zaire), abo bayizanye bakomokaga mu gihugu cya Sweden.

ADEPR mu gihugu hose yashinze imizi, rifite abayoboke bagera kuri Miriyoni eshatu. Iri dini rifite insengero mu gihugu hose zigera ku 3 280.

Nta n’uwabura kuvuga amakimbirane ashingiye ku “Agakombe” yakuye Nyakwigendera Pasiteri Majyambere muri ADEPR mu myaka ya 2000, akajya gushinga Itorero rye ‘Umuriro wa Pentekote’.

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

12 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Leta irashaka ko iri dini riyoborwa n’abo ishaka yibonamo, kandi uko ibishaka. Nta kindi.
    Ninde se utabibona ko ubu ADEPR yahindutse antichambre ya FPR?

    • Ibya ADEPR noneho bihumiye ku mirari!! Nyamara ugasanga abarigize bavuga ko “buzuye umwuka wera”.Kuva ADEPR yashingwa muli 1940,nta gihe itabayemo amatiku,inzangano,irondabwoko,kunyereza umutungo,etc…Muribuka ejobundi Leta ifunga abakuru ba ADEPR bose mu rwego rw’igihugu,babashinja kunyereza 3 billions (milliards) Frw.Nyuma babarekuye by’agateganyo kandi n’ubu ntibari bayasubiza.Muzi imirwano ihora mu nsengero zabo bapfa amafaranga.Muli 1991,ADEPR yatanze umusanzu wo gushinga Radio RTLM yicishije abatutsi.Rwose mpamya ko ADEPR iri ma madini Imana itemera.
      Yesu yavuze ko abakristu nyabo tuzabamenyera ku mbuto zabo.Kandi ko nta giti kibi cyera imbuto nziza.Niba abayobozi ba ADEPR bahora bakora ibintu bibi byinshi,bagakizwa na Leta binyuze kuli RGB,ntabwo wavuga ngo iyo dini ni iy’Imana.

  • Ese aya makimbirane muvuga muri ADEPR ko yabaye no muri EAR (abangilikani), kugeza ubwo umusenyeri akubitirwa mu rusengero, bikarangira abadashakwa mu buyobozi bw’iryo dini bose bicajwe bamwe bakanahunga igihugu, ayo makimbirane ko ahari no muba adventistes, Byiringiro ukuriye idini akaba ariho asenya Gitwe ku mugaragaro, ko ayo makimbirane twayumvise igihe kinini muri Eglise Methodiste Libre, ubwo bucukumbuzi bwanyu burimo ubushishozi buruta ubwa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yarangije kubona ko ikibazo nyamukuru muri ariya madini gishingiye ku moko (Hutu-Tutsi)? Jye ikintangaza nuko usanga inzego za Leta aho guhagarara hagati zifite aho zibogamiye ku mugaragaro. Umubyeyi udakiza abana be ahubwo akabashakira ibirwanisho ngo bahangane, amaherezo nawe arabyicuza.
    https://mail.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagaragajwe-amacakubiri-mu-madini-muri-adepr-no-mu-ba-methodiste-haboneka

    • Ariko ko uri umuyoboke wa ADEPR? Urayikunda se? Ukunda abayobozi ba ADEPR se? None niba aribyo ubh busesenguzi bwawe wabonanye n’abayobozi ba ADEPR baguha kuri amwe muri aya makuru waduhaye? Ubundi se utaraza hano mu itangazamakuru niba koko uri umuyoboke wa ADEPR ko nduzi usa nufite amakuru ahagije iyo unyarukira ku Kimihurura ugatanga inama zawe ko ari nabwo byagira umumaro kuruta kwirukira mu itangazamakuru. Iyo umunti ahereye ku ntangiriro anenga agasoza anenga wibaza niba iyi institution nta kiza na kimwe yakoze!!!!

  • Amenshi mu makimbirane ari mu madini aba arimo ukuboko kwa Leta ishaka kuyagenzura, kubera gutekereza ko afite influence ku myumvire y’abayoboke bayo iruta iyo Leta ibafiteho. Ariko gukoresha strategy ya divide and rule (gucamo abantu ibice ngo ubone uko ubangenzura) mu madini yagombye kwigisha urukundo n’ubumwe, ni ukuyakururira umuvumo. Abanyarwanda bicecekera babizi banabireba, kubera gutinya ingaruka zo kubivuga ku mugaragaro.

  • Nta sesengura mbonye muri iyi nkuru.

  • Abanyapolitiki bafite ubutegetsi iyo bumva ko bagomba kugenzura institutions zose mu gihugu, bazishyiramo abantu babo, kugira ngo babone kumva ko ubutegetsi bwabo buhamye uko babyifuza, baba barangije gushyiraho systeme ifite izina rizwi: totalitarisme. Ikibazo gikomeye cyane cya Etat totalitaire, usibye n’uko iba yinjiye muri ya logique y’umutwe umwe udashobora kwigira inama, wifasha ibindi tuzi ibyo ari byo, nuko abayiyoboye baba batekereza ko ari bo bonyine bakwiye kuguma ku butegetsi ubuziraherezo. Uko birangira birazwi mu mateka y’isi.
    Ndetse no mu mateka y’u Rwanda atari aya cyera. Ariko wa mugani w’abatunnyega, ubanza koko amateka ntacyo yigisha abirabura.

  • Umusesenguzi nyabaki? Kuki se ibi atabyanditse mu kinyamakuru akorera. Ukuntu nsomye ndindiriye ko hari ikizima nabonamo nkaheba

  • Abakora ibi amazina yabo ari hanze nyabuneka umuntu wese ukorera undi muntu ikibi igihe yagejejwe mu muriro nako imbere yubutabera bwa rubanda ntazasabe imbabazi.Tuzabamba dukurura.

  • Muzi leta iyo zigiye kuvaho uko bigenda? Mubaze Lizinde.

  • Ese RGB ireba iterero rimwe gusa ndumva ibiri muri ADPR hari nahandi biri kandi twagiye tubivuga keshi ntibihabwe agaciro aho mukuru yambeje twabagaragarije ibibazo by’umugabo witwa Bishop MULISA John uyuboye itorero Eden temple International ukomeje kunyunyuza abanyarwanda yitwajye itorero, aho avuga ko afite umushinga wa compassion ufasha abana bavuka mu miryango inkenye ibyo bikaba bihabanye nukuri kubyo akora ahubwo akaba akora ubucuruzi bwabo baziranenge yirwa abasabisha inkunga nyuma ibivuyemo akabikoresha munyungu ze bwite, kucyumweru yabwiye abakristu ko udufaranga batanga tutamugurira nikweto, ikindi ubu karasaruza amafaranga yo kugura imodoka ngo utayatanze ntahabwe ibyo umuterakunga wiwe yamugeneye gusa iminsi yikisambo ni 40 nubwo wibwira ko ariwe uzi ubwenge sibyo, Leta yacu ndayizera irimo kukureba umunsi numwe komeza ubirye harumunsi bizakugaruka wabyanga wabikunda, abo bakeneye wirwa icyurira ngo uhiduranya imodoka ngo ntabwo urabirijye kundufaranga twabo uribesha umunsi numwe birajye bijye ahagaragara kuko wikubise kumutima???????? Imana ntizabyihaganira peeeeeeeeeeeeeee, umunsi wawe uribugufi abo nibe batumye ugeraho ugeze uyumunsi kuko nibo gishoro cyawe wirwa wohereza abazungu uvuga ko ufasha none urimo kubabwira ko badashobora no kukugurira ikweto. waraye utwihenuyeho kabisa iminsi izakwigisha

  • FPR muryango dukunda nimwe mfundo ry’ibyo tugezeho nimutabare nibasengera muri Eden Temple International Umupasitori witwa MULISA John akomeje kwagiriza isura yigihugu abafa abana babanyarwanda amafoto agaragaza ko bafite inzara nubukene bukabije agamije gushaka inkunga, kandi ibyo abikora yihishe mushusho y’itorero nyuma ibihawe abo bana akabikoresha munyungu ziwe bwite nimuze naho muhakore ubugenzuzi murenge abo rwapfiriye badakomeza kubura ibyo bimerewe n’amategeko bikaribwa nabo biyita abashumba Ndabizi neza ko muzabikurikirana mukaturenganura. Ndetse numubyeyi wacu mumutugerezeho iyi message yuko harabirirwa bahindanya isura yigihugu munyungu zabo atarinyungu rusange za benegihugu

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *