• 11/12/2019 1:58 13

Isengesho ry’umunyarwenya Kibonke ku banyantege nke

Umunyarwenya Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonke yasohoye indirimbo yise ‘Isengesho’, avuga ko ubutumwa bwayo yabugeneye abanyantege nke.

Kibonke yashyize hanze indirimbo asabira abanyantege nke

Kibonke azwi cyane mu mwuga wa Cinema no gusetsa abantu, ajya anyuzamo agasohora n’indirimbo ziganjemo izihimbaza Imana.

Kibonke amaze gukora indirimbo esheshatu zirimo ‘Fata telefone’, ‘Gout’ na ‘Isengesho’ yashyize hanze vuba.

Ngo ni indirimbo yatekereje abyutse mu gitondo amaze gusenga.

Ati “Narasenze ntekereza gukora indirimbo imeze nk’isengesho nsoje ariko rizafasha umuntu wese uri mu bibazo kugira ngo rimufashe gukomera kimwe n’uwacitse intege.”

Kibonke avuga ko indirimbo akora ziba zirimo ubutumwa bwo guhimbaza no kuramya Imana ariko zikagira n’umwihariko wo kuba zirimo urwenya.

Iyi yakoze ngo yayikoze nka Mugisha Emmanuel ntabwo yayikoze nka Kibonke kuko itarimo urwenya.

Ati “Iyi yo ni nk’iya Mugisha Emanneul kuko nayikoze bivuye mu byiyumviro by’umutima wanjye.”

Iyi ndirimbo ye yayikoranye n’umukobwa usanzwe aririmba muri Kingdom of God witwa Yayeli ngo yamuhisemo kuko amuziho ubuhanga.

Ubuhanzi bw’indirimbo ngo nta yindi nyungu abishakamo,  awukora kuko awukunda.

Avuga ko adateganye kumurika Album nk’uko abandi bahanzi babigenza ariko ngo mu gihe indirimbo ze zakunzwe cyane azakora igitaramo aririmbire abafana be.

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • well & good kibonke komereza aho wubake imitima ya benshi

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *