Umuhanzi Diamond Platinumz wagize isabukuru y’amavuko, Tanasha Donna babyaranye umwana, yabifurije isabukuru nziza agira ati ‘Isabukuru nziza bakunzi b’ubuzima bwange.”

Diamond na Tanasha
Ibi byatangijwe na Diamond wagaragaje ko azajya agirira isabukuru y’amavuko ku munsi umwe n’umwana yabyaranye na Tanasha.
Diamond yashyize ifoto kuri Instagram ateruye uyu mwana yabyaranye na Tanasha, ashyiraho amagambo agira ati “Isabukuru nziza kuri twe.”
Nka nyuma y’amasaaha abiri, Tanasha Donna na we yahise ashyiraho iyo foto n’ubundi Diamond yari yakoresheje, ayiherekeza amagambo, agira ati “isabukuru nziza bakunzi b’ubuzima bwange Imana ni nziza.”
Diamond Platinumz na we yahise amusubiza agira ati “Turagukunda cyane.”
Uyu muhanzi umaze kumenyekana muri Africa, bagenzi be n’abo mu muryango we barimo nyina na mushiki we na bo bagiye bamwifuriza kugira isabukuru nziza y’amavuko.
Nyina wa Diamond, Mama Dangote yanditse kuri Instagram agira ati “se n’umwana isabukuru nziza.”
Bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda na bo hari abifurije isabukuru nziza Diamond Platnumz.
Safi Madiba na we wanyujije ubutumwa bwe kuri Instagram, yashyizeho ifoto yifotoranyije na Diamond ubwo ari i Kigali, agira ati “Isabukuru nziza boss mukuru ukomeze kurabagirana ndetse no gukomeza kugaragaza umuziki wo muri Africa y’Iburasirazuba.” Diamond na we amusubiza yandika izina rye “Madiba” n’udushushanyo tw’amashyi n’umuriro.

Madiba na we ati “isabukuru nziza Big Boss”
Joselyne UWIMANA
UMUSEKE.RW
