• 12/12/2019 5:17 27

Iraq: Mu gihe cy’amezi 2 abantu 350 bamaze kugwa mu myigaragambyo

Mu gihe kigereje amezi abiri abaturage 350 bamaze kugwa mu myigaragambyo bari gukorera mu mijyi itandukanye ya Iraq basaba abari ku butegeitsi kubuvaho kuko ngo badashoboye. Abenshi mu bapfuye bazize amasasu ya nyayo barashwe n’abashinzwe umutekano.

Muri Iraq abaturage ntibashaka ubutegetsi buriho

Abaturage basaba ko abategetsi b’i Bagdad kurekura ubutegetsi kuko ngo bananiwe guha igihugu umurongo, ubu kikaba kirimo akajagari, ibiciro byarazamutse ku isoko kandi bakaba baramunzwe na ruswa.

Polisi hamwe n’izindi nzego z’umutekano bakoresha amasasu ya nyayo bashwiragiza abigaragambya bigatuma hari abahasiga ubuzima.

Abaturage bakunze kwigaragambya ni abo mu mijyi ya Bagdad, Karbala,Nadjaf na Bassora.

Muri iyi mijyi usanga hafi buri munsi haba hari imyotsi iterwa n’amapine batwitse.

Abaturage ngo basanze nta bundi buryo bakoresha ngo ijwi ryabo ryumvikane uretse kujya mu mihanda bakayifunga, bagatwika amapine, ndetse bakabuza abakozi kujya mu kazi kabo binyuze mu gufunga imihanda igana aho bakorera.

Umwe mu mihanda yafunzwe ikagira ingaruka ku kazi ni uwa Diwaniya.

Abaturage ba Iraq barashaka ko ibintu bihinduka, ubutegetsi bwose bukavaho, igihugu kikayoborwa bundi bushya.

Bashinja abategetsi babo ko bakingiwe ikibaba n’ingabo za USA bakigwizaho imitungo, bagakoresha icyenewabo bityo igihugu kikaba cyuzuye ruswa n’akarengane.

Abarakaye cyane ni abatuye mu Majyepfo ya Iraq ahantu hakungahaye cyane ku bikomoka kuri Petelori.

Kuba abategetsi barigwijeho ubutunzi kandi ubushomeri ari bwinshi byarakaje abaturage cyane cyane urubyiruko.

Iyo mu murwa mukuru Bagdad hateguwe imyigaragambyo ikomeye hari abaturage bava mu Majyepfo bakajya kubafasha.

Ikibabaje ngo ni uko abapolisi n’ingabo bakoresha amasasu nyayo barasa mu baturage.

Kuva ingabo za USA zifatanyije n’inshuti zayo zatera Iraq taliki 20, Werurwe, 2003 zigiye gukuraho ubutegetsi bwa Saddam Hussein zimushinja gutunga intwaro za kirimbuzi kugeza ubu nta mahoro arambye aragaruka muri kiriya gihugu.

Byaje kugaragara ko amakuru CIA yari ifite kuri Iraq muri kiriya gihe atari ukuri bityo biza gutuma USA yishora mu ntambara yaguyemo  ingabo zayo nyinshi n’amafaranga kandi kugeza n’ubu ikaba itararangira neza.

Kuva Saddam Hussein yavanwa ku butegetsi muri 2003 Iraq ntiragira amahoro arambye

RFI

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Umuntu yakwibaza igihe mu bihugu byo muli Middle East hazazira amahoro.Dore ibihugu byabuzemo amahoro byo muli ako gace: Israel,Lebanon,Syria,Egypt,Yemen,Afghanistan,Irak,Iran,etc…Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho “umunsi w’imperuka” nkuko Ibyakozwe 17 umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2,umurongo wa 3.Byaba byiza uhasomye

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *