• 14/12/2019 10:34 54

Iraq: Minisitiri w’Intebe yeguye kubera igitutu cy’abaturage

Minisitiri w’Intebe wa Iraq Adel Abdul Mahdi yagejeje ibaruwa y’ubwegure bwe ku Nteko ishinga amategeko ya Iraq nyuma y’igitutu yari amaze iminsi yotswa n’abaturage bifuza ko ibintu bihindunka ubutegetsi bukavaho bwose bugasimburwa n’ubundi kubera ko babushinja ruswa.

Adel Abdul Mahdi yagejeje ibaruwa y’ubwegure bwe ku Nteko ishinga amategeko ya Iraq
Adel Abdul Mahdi yagejeje ibaruwa y’ubwegure bwe ku Nteko ishinga amategeko ya Iraq

Imyigaragambyo yari imaze iminsi muri Iraq cyane cyane mu bice by’Amajyepfo no mu murwa mukuru Bagdad.

Ku wa Gatanu Mahdi yari yatangaje ko ashobora kuzegura. Ni nyuma y’uko ku wa Gatanu taliki 29, Ugushyingo, 2019 abashinzwe umutekano barashe kandi bakica abaturage 40 bigaragambyaga.

Nyuma ya buriya bwicanyi hateranye inama y’abaminisitiri kuri uyu wa Gatandatu,taliki 30, Ugushyingo, 2019 abaminisitiri bemeza ko bikwiye ko Adel Abdul Mahdi yegura bityo na Guverinoma ye yose ikegura.

Kuri iki Cyumweru taliki 01, Ukuboza, 2019 abagize Inteko ishinga amategeko bari buterane basuzume ubwegure bwa Mahdi.

Umunyamakuru wa Al Jazeera witwa Simona Foltyn uri Bagdad avuga ko abagize Inteko ishinga amategeko bari buhure barebere hamwe niba bakwemera ubwegure bwa Mahdi cyangwa se butakwemerwa.

Hagati aho abigaragambya bo bakomeje kotsa igitutu Leta cyane cyane mu Majyepfo ya Iraq.

Ku wa Gatandatu watambutse bagose ikicaro cya Polisi ikorera mu mujyi wa Nasiriya mu Majyepfo ya Iraq basaba Polisi ko yahagarika kubarasa amasasu asanzwe ahubwo ikabafasha mu rugamba barimo rwo kwirukana abategetsi bamunzwe na ruswa.

Hari imibare itangwa ivuga ko guhera taliki 02,Ukwakira, 2019 hapfuye abigaragambyaga 400 barashwe n’abashinzwe umutekano.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • There is too much turmoil in the Middle East.Biteye ubwoba ibintu birimo kubera mu bihugu byinshi by’Abarabu,cyanecyane Middle East: Irak,Lebanon,Libya,Afghanistan,Syria,Israel,etc…
    Gusa isi yose ifite ibibazo,harimo intambara,ibyorezo,ibiza,terrorism,gucura intwaro zarimbura isi mu kanya gato,etc…Muribuka ibitwaro biteye ubwoba Russia na China baherutse kwereka isi yose ibindi bihugu bidafite (Hypersonic Missiles).Senior Geostrategists and Military Generals bahamya ko nta kabuza ibi byose bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Icyo batazi nuko Bible ivuga ko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Nkuko bible ivuga,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,ikureho intambara mu isi hose,ibanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana nkuko Matayo 26:52 na Zaburi 46:9 havuga.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ushobora kuba utari kure,iyo urebye ubushyamirane bw’ibihugu bifite atomic bombs muli iki gihe

  • @ Hitimana,ibyo uvuga nibyo kabisa nubwo abantu ntacyo bibabwiye.Abahanga benshi,barimo Dr John Perry wahoze ari Defense Minister wa America,bahamya nta gushidikanya ko ihangana ririmo kubera mu isi nta handi rijyana uretse ku ntambara ya 3 y’isi,ariko noneho bakazarwanisha atomic bombs isi igashira.Ubu tuvugana,ibihugu 9 (USA,Russia,France,UK,China,India,Pakistan,Israel na North Korea),bifite atomic bombs zigera kuli 16 000.Kandi zimwe zirusha ingufu inshuro 4000 atomic bomb yatewe Hiroshima.
    Wa mugani nange nizera ko Imana itazemera yuko abantu batwika isi yiremeye.Iki cyakagombye kuba igihe cyo gushaka Imana cyane,aho kwishakira ibyisi gusa,niba dushaka kuzarokoka kuli Armageddon.Tukabifatanya no gukora akazi gasanzwe.Usanga abantu bashaka Imana ari bake cyane,urugero ni bariya bantu bajya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’Imana kandi ku buntu,badasaba icyacumi.Baba bubahiriza ibyo Yesu yasabye abakristu nyakuri bose muli Yohana 14,umurongo wa 12.

  • Kuki batabarashe kandi bari bari kurwanya inzego zumutekano=?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *