• 29/01/2020 12:36 38

Iran yemeye ko ifite maneko wa USA umaze imyaka 12 yaraburiwe irengero

Robert Levinson umukozi wa Federal Bureau of Investigation (FBI) woherejwe muri Iran muri 2007 gushakayo amakuru, imyaka yari ibaye 12 igihugu ke kitazi irengero rye, ejo tariki ya 10 Ugushyingo Iran yemeye ko uyu mugabo imufite.

Uyu mugabo wahoze akorera FBI yafunzwe na Iran guhera muri 2007

Robert Levinson wagiye muri Iran muri 2007, Icyo gihe ikigo akorera cya FBI cyari cyabyumvikanyeho na Central Intelligence Agency (CIA), yaje gufatwa n’inzego z’ubutasi za Iran zimusanze ku kirwa kitwa Kish.

Iran yatangaje ko imufite nyuma y’uko ubutegetsi bwa Donald Trump butangaje ko uwabuha amakuru y’uko ubuzima bwa Levonson bumeze n’aho aherereye yahabwa miliyoni$20.

Izi miliyoni zije ziyongera ku zindi eshanu zari zaremewe na FBI.

Mu mpera z’Icyumweru gishize nibwo ubutegetsi bwa Iran bwatangaje ko ubushinjacyaha bwa Repubulika buri gukurikirana Robert Alan Levinson mu butabera kubera icyaha cy’ubutasi.

Ngo ari kuburanishwa n’Urukiko rukuru rwa Repubulika y’impinduramatwara ya Iran( Iran Revolutionary Court), uru rukaba arirwo rukiko rusanzwe ruburanisha abantu bakurikiranyweho gushaka guhirika ubutegetsi, abakekwaho ibyaha bya magendu , gutuka cyangwa kwandagaza umutegetsi w’ikirenga wa Iran n’ibindi byaha bikomeye.

Kugeza ubu ntacyo Leta zunze ubumwe z’Amerika ziratangaza kubyo Iran ivuga.

Nyuma y’uko Levinson aburiwe irengero, abo mu muryango we bashatse kurega CIA kuko ariyo yari yamutumye ariko ibaha miliyoni2.5$ kugira ngo babe batuje.

Daily Mail

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *